Digiqole ad

Itegeko ryo gukuramo inda ku bafashwe ku ngufu hari abo rikibangamiye

 Itegeko ryo gukuramo inda ku bafashwe ku ngufu hari abo rikibangamiye

Bamwe mu Banyamakuru n’abagize Sosiyete Sivili mu biganirompaka.

*Icyemezo cy’urukiko cyo kuba wakuramo inda kiratinda ku buryo uyitwite ashobora kubyara urubanza rutararangira.

*Abakobwa bataragira imyaka y’ubukure kuba nabo bacyitwa abagore mu itegeko biracyari imbogamzi igihe basambanyijwe.

Mu biganiro mpaka ku itegeko ryo mu 2012 riteganya ko umuntu utwite ashobora gukuramo inda ku mpamvu runaka zitanywa n’itegeko kandi bimaze kwemezwa n’urukiko, hari abavuga ko hakiri inzitizi cyane cyane ku bakobwa basambanyijwe badafite imyaka y’ubukure.

Bamwe mu Banyamakuru n'abagize Sosiyete Sivili mu biganirompaka.
Bamwe mu Banyamakuru n’abagize Sosiyete Sivili mu biganirompaka.

Abari muri ibi biganiro bagizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abanyamakuru batinze ku ngingo zirengera umwana w’umukobwa uba wasambanyijwe agakumirwa ku burenganzira ahabwa n’itegeko bwo kuba yafashwa gukuramo inda kubera ko aba ataragera ku rugero rwo kubyara no kurera kubera imikorere y’inkiko.

Dr MULISA Tom, Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu by’ibiyaga bigari (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) akaba n’umunyamategeko, avuga ko hari abakobwa benshi basambanyijwe bakageza igihe cyo kubyara batari babona icyemezo cy’urukiko kibemerera ko muganga abakuramo inda.

Yagize ati “Iri tegeko niryo turi gusaba kunguranaho ibitekerezo uburyo ryakosoka kugira ngo abakobwa badakomeza kuharenganira, muri iri tegeko kandi hagombye kubamo gutandukanya ijambo umugore n’umukobwa kuko bifite ubusobanuro butandukanye.”

Dr MULISA Tom, Umuyobozi mukuru wa GLIHD avuga ko hari ibigomba guhinduka mu itegeko.
Dr MULISA Tom, Umuyobozi mukuru wa GLIHD avuga ko hari ibigomba guhinduka mu itegeko.

Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima Dr Aphrodis KAGABA we avuga ko hari n’ibindi iri tegeko ryagombye kwitaho, birimo nko kuba abana banganya imyaka baba basambanye ugasanga umuhungu ahawe ibihano kandi nawe atarageza imyaka y’ubukure.

Yagize ati “Jye ku bwanjye nsanga ku bana bafite imyaka ingana bakoze imibonano mpuzabitsina inda igomba kuvanwamo, ku muhungu ibihano bikigwaho kuko aba akiri muto.”

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo zacyo za 162 – 168, kivuga ko nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’impamvu zirimo Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; Kuba yarashyingiwe ku ngufu; Kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye amasano; No kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima  bw’umwana cyangwa umubyeyi.

Ibi biganirompaka birakomeje, gusa haracyategerejwe ibyo abanyamadini batekereza kuri iki kibazo cyo gukuramo inda, kuko bakunze kudakozwa iki kibazo, bavuga ko nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma umuntu akuramo inda.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kigali

en_USEnglish