Eric Cantona wakiniye Manchester arashaka kuyobora Ubufaransa
Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, akaba kandi umukinnyi w’amafilm, yaba noneho agiye gukina na politiki.
Kuri uyu wa kabiri, byamenyekanye ko yandikiye ba Mayor mu bufaransa abasaba ngo bamusinyire agire ‘signature’ 500 zikenewe ngo yemererwe kwiyamamariza gusimbura Nicolas Sarkozy.
Mu nyandiko ye, ngo champ Elysee siyo ntego cyane, ahubwo ngo ikibazo cy’inzu, imiryango ikennye cyane yibagiranye niyo ashaka kwitaho nkuko byanditswe na Liberation.
Eric Cantona, 45, avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye yiyamamaza, ariko iy’ingenzi ari ikibazo cy’amazu gikora ku bantu barenga miliyoni 10 mu Ubufaransa.
Akavuga ko kuri uriya mwanya, ariho ashobora kucyumvikanisha cyane, nkuko ngo yari asanzwe anabigerageza muri Foundation Abbe-Pierre, Cantona abereye umuyobozi.
‘King Cantona’ nkuko abafana ba Manchester United bamuhimbye, yahagaritse gukina umupira w’amaguru mu 1997, ahita ajya gukina amafilm.
Mu 2010, Cantona yahamagariye abaturage b’Ubufaransa gukura amafaranga yabo mu ma Banki nko kwihimura ku kibazo cy’ubukungu cyari cyugarije Uburayi.
Iki ngo cyabaye nk’ikimenyetso cy’uko yaba afite inzozi zo kwigaragariza benshi agana mu nzira ya politiki.
Umuvugizi wa Francois Hollande nawe wiyamamariza kuyobora Ubufaransa, yavuze ko amazu 150 000 azajya yubakwa buri mwaka Hollande natsinda, ibi ngo bikaba bituma gahunda ya Cantona yibazwaho kuko yo itageza kuri aya mazu.
Iki kibazo cy’amazu mu Ubufaransa ngo cyaba kiri mu by’ingutu byugarje iki gihugu, mu gihe Cantona avuga ko ikibazo cy’amazu cyugarije abarenga miliyoni 10, Ministre muri Ministri y’imiturire mu Ubufaransa Benoist Apparu, avuga ko iki kibazo gifite abagera kuri miliyoni 3.5 gusa.
Cantona wavukiye mu mujyi wa Marseille, yakinnye umupira w’amaguru muri Auxerre, Martigues, Marseille, Bordeaux, Montpellier, Nîmes na Leeds United mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United
Eric Daniel Pierre Cantona abaye ikindi gihangange kigeze gukina umupira w’amaguru gishatse kuba President w’igihugu nyuma ya George Ousman Oppang Weah utarabashije gutsinda amatora muri Liberia.
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM