Digiqole ad

Mbarushimana uregwa Jenoside ngo abo aregwa kwica bose ‘yemeza ko BAKIRIHO’

 Mbarushimana uregwa Jenoside ngo abo aregwa kwica bose ‘yemeza ko BAKIRIHO’

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Yatangiye kuvuga ku buhamya bumushinja…Ngo kuva urubanza rwatangira ni bwo afashe ijambo,
*Ku rutonde rw’abantu 23 akekwaho kwica hariho murumuna we kandi ngo ariho,
*Ati “ Kugeza ubu ndemeza ko abandi bose bameze nkawe…Bariho.”

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 11 Mutarama yatangiye kugira icyo avuga ko buhamya bumushinja bwatanzwe, avuga ko ku rutonde rw’abantu bivugwa ko yishe hariho murumuna we ukiri muzima. Ati “ Nabwirwa n’iki ko aba bandi batameze nkawe…kugeza ubu bariya bose mbafata nk’aho bariho nk’uko nawe (murumuna we) ariho.”

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

Mbarushimana watangiye kuburana mu mizi mu mwaka wa 2015 ahakana ibyaha akekwaho birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, yatangiye avuga ko kuri uyu wa 11 Mutarama 2017 ari bwo agiye kugira icyo avuga ko byo ashinjwa.

Ati “ Kuva urubanza rwatangira ni bwo bwa mbere mfashe ijambo kugira ngo ngire icyo mvuga ku birego nshinjwa.”

Uyu mugabo waburanye atemera Abavoka yahawe, yakomeje agira ati “ Ntibivuze ko niyambuye uburenganzira bwo kunganirwa ahubwo ni uko nanze ko Ubushinjacyaha bugera ku mugambi wabwo wo kwiharira ijambo bityo mu gusoma urubanza bikaba nko gusoma ibyaha.”

Mbarushimana wumvikanaga nk’uwateguye ibyo agomba kuvugira mu iburanisha rya none, yahise yinjira mu kirego cy’Ubushinjacyaha ashinja kumugerekaho icyasha cyo kwica Abatutsi.

Uyu mugabo wigeze gusaba ko Ubushinjacyaha buzana ibyangombwa (attestation de décès) bigaragaza ko abo ashinjwa kwica bapfuye koko, kuri uyu wa Gatatu yagarutse ku rutonde rw’amazina y’abo akekwaho kwica.

Yagarutse k’uwitwa Hakizukwemera Elias alias Kamongo uri ku mwanya wa 11 (kuri uru rutonde rw’abo ashinjwa kwica), avuga ko uyu ari murumuna we kandi ko agihumeka kugeza n’uyu munsi. Ati “ Ndemeza ko afite ubuzima buzira umuze.”

Mbarushimana warahiriye Urukiko ko uyu ari umuvandimwe we, akavuga amazina y’ababyeyi bababyara n’igihe yavukiye, yavuze ko uyu Hakizukwemera nyuma ya Jenoside yari muzima ndetse ko yaje kugezwa imbere y’inkiko Gacaca ashinjwa Jenoside akaza no gufungwa.

Avuga ko Urukiko rwisumbuye rwa Denmark (igihugu cyamwohereje) rwari rwasabye Ubushinjacyaha gukura uyu murumuna we mu bo ashinjwa kwica kuko uru rukiko rwaje kwikorera ubucukumbuzi rugasanga ari muzima.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda yasabye Urukiko gusaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso simusiga ko abantu 23 ashinjwa kwica bapfuye koko.

Ati “ Nabwirwa n’iki ko aba bandi bose batameze nkawe (murumuna we ukiriho) amahirwe ni uko we muzi. Kugeza ubu bariya bose mbafata nk’aho bariho nk’uko na we ariho.”

Avuga kandi ko kuri uru rutonde rw’abantu 23 hari amazina agenda yisubiramo, agatandukanira mu nyandiko zayo nk’aho hatangira izina ry’irikirisitu ahandi rikaba ari ryo rihera.

Kuri uru rutonde kandi hari ahavugwa ko Mbarushimana yishe abasore bane biciwe ku bizeramariya, akavuga ko umwirondoro w’aba basore nawo ukwiye kugaragazwa. Ati “ Umuntu aribaza ati victims ni bande?” Umucamanza na we ati « Ushobora no kwica uwo utazi. Tubifate uko babitangaje.”

Mbarushimana wananenze Ubushinjacyaha kuba bwarashingiye ku byatangajwe n’Abatangabuhamya bukabigira impamo, avuga ko aba baje kumushinja bose bafite inenge zitabemerera gutanga ubuhamya bwizewe.

Avuga ko muri aba batangabuhamya harimo abahamijwe ibyaha nk’ibyo akurikiranyweho ndetse ko harimo abahanishijwe gufungwa burundu cyangwa burundu y’umwihariko bityo ko baba barambuwe uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byagenderwaho mu gufata umwanzuro.

Ati “ Umuntu nk’uwo igipimo cy’ubunyangamugayo bwe sinavuga ko kiba cyaragabanutse ahubwo kiba cyabaye zero.”

Naho kuba mu batangabuhamya baje kumushinja harimo abagizweho ingaruka na Jenoside akurikiranyweho, Mbarushimana avuga ko ubuhamya bwabo na bwo budakwiye kwizerwa kuko bashobora kuza kumushinja ari nko kwihimura.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko se wamugabo we kobose ubahakanye ninde ushaka ko agushinja ?Abo mwafatanyije ngo ntibizerwe kuko sinyangamugayo,Abagizweho ingaruka na jenoside uti bo rwose bashobora kwihimura.Ngaho nawe tubwire abo wapfa kwemera ko bavugisha ukuri?

Comments are closed.

en_USEnglish