Rwanda Cycling Cup 2016 irasozwa mu mpera z’uku kwezi
Amasiganwa azenguruka u Rwanda mu mwaka wose ‘Rwanda Cycling Cup’ ya 2016 ntibyashobotse ko isozwa kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda. Irushanwa ryo kuyisoza riteganyijwe tariki 21 Mutarama 2017.
Ubusanzwe Rwanda Cycling Cup igizwe n’amasiganwa icumi itangira muri Werurwe igasozwa mu Ugushyingo. Gusa umwaka ushize ntibyashobotse ko isozwa kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda yari irimbanije.
Rwanda Cycling Cup 2016 yagombaga gusozwa hakinwa agace kiswe Kivu Belt kazenguruka imihanda ikikiye ikiyaga cya Kivu, abasiganwa bava Karongi bajya Rusizi. Ntibyashobotse aya masiganwa akinwa ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup ngo hatangwe amanota kuko yakinwe n’abiteguraga Tour du Rwanda gusa.
Umunyamabanga wa FERWACY yabwiye Umuseke ko aya masiganwa agiye gusozwa mu mpera z’uku kwezi. Emmanuel Murenzi yagize ati:
“Imyiteguro ya Tour du Rwanda yatumye gusoza Rwanda Cycling Cup nkuko twabiteganyije bigorana. Irasozwa kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama. Abasiganwa bazahaguruka ku mupaka wa Nemba mu Bugesera basoreze kuri stade Amahoro babanje kuzenguruka imihanda yegereye stade muri ‘circuit’”
Abakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa rimara hafi umwaka wose rikinwa ni; Gasore Hategeka wa Benediction Club ufite amanota 152, Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs ufite 138, Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs ufite amanota 122, na Ukiniwabo Rene wa Les Amis Sportifs ufite amanota 144. Ikipe ishobora kuba iya mbere ni Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Iri siganwa ryo gusoza Rwanda Cycling Cup rizanafasha abakinnyi bitegura shampiyona ya Afurika kuko iteganyijwe hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017 ikazabera i Luxor mu Misiri.
Roben NGABO
UM– USEKE