Ganira na Padiri Bernardin MUZUNGU wanditse ibitabo 100…
*Abita idini gakondo iripagani ni ubuswa bubibatera
*Niba hari abimitse Umwami ni nk’uko wabyuka nawe ukavuga ngo wimitse umuhungu wawe
*Umurongo Politiki y’u Rwanda irimo ni mwiza kandi reka ube mwiza ushingiye ku ivanjiri
Padiri Bernardin Muzungu Umudominikani wabaye Padiri kuva mu 1961. Yize Amateka, umuco (anthropologie culturelle) na Tewolojiya mu Rwanda, Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubwongereza na Canada nawe abyigisha muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo, mu Bufaransa n’ahandi. Ubu ni umusaza w’imyaka 85 uba mu kigo cy’Abadominikani ku Kacyiru…Ni inzu y’ibitabo ifite ubumenyi bwinshi kandi ubwe yanditse ibitabo ijana (100) yibuka. Yaganiriye birambuye n’Umuseke…..
Bernardin Muzungu yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru y’ubu. Amateka y’u Rwanda mu gihe cy’Ubukoloni menshi yayabwiwe n’abakuru andi ayabamo kandi nk’umuntu wari ujijutse. Iby’ubu nabyo arabireba.
Twaganiriye nawe ku muco, ururimi rw’ikinyarwanda, ikoranabuhanga ryabirinduye ibintu, idini rya kizingu ryaje rigatembagaza irya gakondo, imiyoborere y’u Rwanda ndetse no ku makuru agezweho y’abimitse umwami bise Yuhi VI Bushaija.
UM– USEKE: Padi, mubona uruhererekane rw’amateka y’u Rwanda binyuze mu mvugo nko mu bisigo, imigani, ibyivugo n’ibindi bitari mu marembera kubera imibereho ya none?
Padiri Muzungu: Kubisubiza ndumva ari ibintu bitagomba indi tekiniki ku muntu wese ubona ibiba mu gihugu n’ibikorwa. Amateka y’u Rwanda nk’uko basanzwe bayavuga mbere hose asa n’arimo ibihe bitatu: Mbere y’ubukoloni, mu bukoloni na nyuma y’ubukoloni. Nyuma y’ubukoloni hari Repubulika uko ari eshatu. Buri gihe rero kiba gifite ibyo gihugiyeho kubera ubuzima abantu baba barimo.
Buri gihe kiba gifite uko giteye cyane cyane bikaba bituruka k’uko ubutegetsi buteye nicyo bushaka. Buri Repubulika rero guhera nyuma y’ubukoloni yabaga ifite icyo yimirije imbere bigatuma n’abantu baba ariho bahugira.
Kuri Repubulika ya mbere ikibazo cyariho cyari ikerekeye ubwigenge bwo kudategekwa n’abazungu, abanyarwanda bagategekana badategekwa n’Abakoloni.
Abakoloni batuzanyemo ikintu kiradukurikirana cyane haba muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri n’iya gatatu ndetse!
Ikintu abazungu baturaze kikidukurikiranye ngo twongere tucyubake ni ‘ubumwe bw’Abanyarwanda’ babyaje icyo bise amoko ubu nicyo kikiri umuzi w’ibikorwa byose mu Rwanda.
Ubu Repubulika ya gatatu ibyita ‘Ndi Umunyarwanda’.
Abantu bahugiye muri ibi no mu bindi bigezweho bashaka ubuzima.
UM– USEKE: None bizagenda bite niba abakuru bataboneka ngo baganire n’abato?
Padiri Muzungu: Wowe ni uko ukiri umwana… ariko burya icyo si ikibazo cy’Abanyarwanda niyo mpamvu ibyo kuvuga ngo ababyeyi… abakuru barabwira abato ibi n’ibi… Burya ababyeyi ntacyo barusha abana. Ntabwo ari ikibazo cy’Abanyarwanda ngo uvuge uti: Sogokuru yari azi uko byagendaga ubu yatubwira uko bigenda, yaduhanura…Oya! Ari ababyeyi ari abana …bose ni nka kimwe. Mbese dufate ikintu cyabaye kaminuza nka Jenoside. Nta mubyeyi waguhanura ngo imeze itya cyangwa kuriya! Si ikintu cyahozeho ngo umuntu agire aho ahera! Ni nka Virus, Ni nk’indwara yandura yaduteye iturutse hanze idufata itavanguye.
N’umuti wabyo rero uragoye kuko si ibinyarwanda! Wenda abantu kubera uko bateye uko batekereza hari uwagira uko yabifata ariko ntawavuga ngo arusha undi kubimenya kuko si ibinyarwanda, ngo amubwire ati: kera babigenza batya bikore utya!
None n’iri koranabuhanga nta mpungenge mugifite ko umuco n’amateka y’u Rwanda bizibagirana?
Padiri Muzungu: Nibyo nagusubije… ugenzuye nta kintu kerekeye amateka y’u Rwanda rwose kigishwa. Ibyo uvuga byaje byatumye nyine n’ibyo by’amateka tutabyitaho, duhugiye muri ibyo wavuze nyine. Icyo kintu cy’ikoranabuhanga nacyo ni ikintu cyatugwiririye .
Simvuga ngo byose ni bibi ariko si ibinyarwanda. Ubundi amateka agendana n’ururimi kuko arirwo ruyigisha rukayavuga. Ariko ibibazo n’ayo majyambere byateye byatumwe ururimi arirwo ngobyi yacu turushyira iruhande. Wenda si iruhande rwose kuko biruhije kurushyirayo.
Reka nguhe urugero: Ejo nahoze numva umuntu kandi w’Umubikira wihaye Imana wigisha muri rimwe mu mashuri yisumbuye hano i Kigali ntari bukubwire, numvaga ashima ukuntu ishuri ryabo ryigisha abana amajyambere n’indimi. Igitangaje ni uko yavuze ati: Mu mashuri y’iwacu twigisha Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.
Kuba avuga ngo NDETSE bishaka kumvisha ko bitari binakwiye ko Ikinyarwanda kigishwa.
Uzagenzure hano mu gihugu uzasanga abantu bize kandi bafite agaciro n’akamaro mu gihugu niyo yaba atarigeze ajya iyo mu mahanga nk’uko babivuga…agomba byanze bikunze kuvuga icyongereza rimwe na rimwe atazi kugira ngo bumve ko asirimutse, akavanga hakavamo Ikinyafranglais (Ikinyarwanda, Franais na Anglais).
Bagatangira kuvuga za “ So”, za ““Anyway”… Iki kintu cyatujemo twese… Abantu bose bapiganira kubivuga. Ntitugomba gusabana n’ibindi bihugu ari uko tubanje kwibagirwa abo turibo.
Ntawushobora kumenya urundi rurimi adafite urundi azi neza kugira ngo agire aho ahera.
Ubu ndi mu bapadiri bandika, ninde wandika muri iki gihe? Ntawe! Nanjye ibyo nandika ntawe ubisoma! Sinzi ikibazo abantu bafite!
Ese ubu mwe hari igitabo muri kwandika?
Padiri Muzungu: Nibyo nkora gusa. Ndi kwandika ibitabo by’uruhererekane bivuga ku ngabo z’u Rwanda guhera kuri Gihanga Ngomijana kugeza uyu munsi. Ubu maze gukora ibitabo by’uruhererekane bigera kuri 56.
Hari igitabo mwanditse mwise ‘Le Dieu de nos Pères’. Muri kiriya gitabo mugaruka ku byerekeye idini gakondo ry’Abanyarwanda. Ese idini gakondo ni iripagani? ni ukuri?
Padiri Muzungu: Ibyo ni ibivugwa n’abantu batabijijukiwe. Nko muri icyo gitabo uvuze ubu ndiho nditegura gusohora ibitabo bitanu ku mateka y’u Rwanda arimo ibyerekeye idini n’amateka y’u Rwanda muri rusange. Idini ni ibintu nahereye ku murage w’Abanyarwanda wa kera. Kera ntitwandikaga ariko twari dufite ukuntu tubivuga, bikaba byanditse mu mvugo ihoraho bitari ibintu wibagirwa.
Ibitabo byanjye rero ku idini ry’Abanyarwanda bifite amasooko ane: Umuco, amazina y’abantu (Habyarimana, Harerimana…),imigani migufi, imigani miremire, hakaza n’ibisigo.
Iyo witonze rero ukareba muri ibyo byose ubonamo ibyerekeye idini gakondo y’Abanyarwanda. Abasizi nabo rero bagiye batwereka ko Imana n’idini byahozeho mu Rwanda, ibi nabikubiye mu gitabo nise La Theodisée de nos Poetes.
Sekarama yagize ati: “Imana yabonye inka, yaremye inka” ni ukuvuga ko abanyarwanda bemeraga ko Imana yaremye ibibakikije.
Abita idini ry’abanyarwanda iripagani ni ubuswa bibibatera, wabica se?
Abapadiri bera bavugaga ko Umukirisitu mwiza yirinda:Kuraguza, guterekera, kubandwa n’ibindi byose by’amafuti nko kurongora umwishwa, guhanisha, guhurisha, kwambara impigi, no gutanga isororo ry’abavubyi n’ibindi byose by’amafuti.
Burya nta mafuti abanyarwanda bigeze, abazungu niko bo babibonaga ariko ubusanzwe Abanyarwanda nta mafuti bagira mu mico yabo.
Mushingiye kubyaye muriza 1959-1962 u Rwanda rubona ubwigenge, musanga igitekerezo cy’abavuga ko hari ubwami mu Banyarwanda, urugero rukaba urwa Yuhi VI Bushayija waraye wimitswe, hari ishingiro bafite?
Padiri Muzungu: Ah Bon ! Sinarinzi ko hari undi waraye wimitswe! Ese ubundi uwo Benzinge afite buhe bubasha bwo kwemeza ko runaka agizwe umwami? Nta shingiro! Ariko ubivuga aba afite icyo yifuza. Ubusanzwe ubwami bwaciwe n’Itegeko Nshinga.
Abanyarwanda nibo bemeje ko bakuyeho ubwami bashyizeho Repubulika. Gusa hari abashaka kubugarura nk’uko bishoboka ko hari n’abumva ko iyi Repubulika yavaho, hari abashaka wenda kugarura amoko!
Niba hari abakoze ibyo ni nk’uko nawe wahaguruka ukavuga ngo wimitse umuhungu wawe!
Benzinge se afite iki kimutuma gukora ibyo akora, afite bubasha ki?
Erega na Kigeli uriya muby’ukuri yimitswe na Rukeba. Rukeba si umwiru w’Abanyarwanda. Gusa wenda mu gihe cyo kwimika Kigeli ho byari bifite ishingiro kuko Abanyarwanda bari bakibukunze kubera Rudahigwa kandi Leta y’Abakoloni irabyemera ariko se ubu wavuga ko Benzinge ashingira kuki amugira umwami?
Wenda yashyiraho umutware w’umuryango wabo ariko nta bubasha bwo gushyiraho umwami mu Rwanda afite.
Kuba umwami Kigeli IV azatabarizwa i Mwima kandi ba Kigeli baratabarizwaga i Rutare ntabwo ari ukwica ubwiru?
Padiri Muzungu: Nonese ni ukwica ubuhe bwiru ko nta bukibaho?
Niba umuryango we na Leta bemeje ko ashyingurwa i Mwima aho mukuru we Rudahigwa ashyinguye nta kibazo kuko ni umwami watanze kandi ubwo bwiru bamwe bavuga nta bukiriho ngo tuvuge ngo bwanyuzwe ku ruhande.
Ese ubundi Ndahindurwa muramuzi? Yari muntu ki?
Padiri Muzungu: Yimye akiri muto kandi ntiyari azwi cyane mu nzego z’amashuri cyangwa za Politiki ariko ndibuka ko bamwimikiye kuri Sainte Famille aho nakoraga stage. Namubonye ntyo mbona ari umusore muremure ariko utuje. Muri make ntabwo yari azwi cyane.
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside ishize murabona u Rwanda ruri mu nzira imeze ite? Ese rukomereze aho?
Padiri Muzungu: Njye nahunze muri za 1959 nyuma nza kugaruka muri 1973. Nkigera muri Kaminuza y’u Rwanda nsanga banshyize ku rutonde rw’Abatutsi bagomba gukubitwa, bakameneshwa. Harimo njyewe Gahamanyi (Mgr Jean Baptiste Gahamanyi), Musoni, {Mgr Alexis} Kagame. Mbibonye ntyo nahungiye mu Burundi nanga gukubitwa nk’ifuku ngezeyo nshinga umuryango w’Abapadiri b’Abadominikani.
Inkotanyi zimaze gufata igihugu nagarukanye n’Abapadiri banjye dukomereza aho umuryango wacu wari ugeze. Mbinyujije mu nyandiko n’ibiganiro natanze, nemeza ko ndi mu bantu bahaye umusingi Politili y’amahoro, n’ubwuzuzanye Abanyarwanda bahisemo.
Izi za Ndi Umunyarwanda, Gacaca n’ibindi njye na bagenzi banjye barimo Tito Rutaremara, Dr Charles Murigande na Dr Emile Rwamasirabo n’abandi turi mu baremekanyije ibitekerezo byazihanze.
Umurongo rero Politiki y’u Rwanda irimo ni mwiza kandi reka ube mwiza ushingiye ku ivanjiri.
Politiki y’u Rwanda ntibusanya n’Ivanjiri kubyerekeye ubumwe n’ubwiyunge, kubabarira no gukorera hamwe.
Turabashimiye Padiri Muzungu kwakira ubutumire bwanyu
Padiri Muzungu: Nuko nuko. Ngaho ngwino nguhe ibitabo ujye kwihugura sha!
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
ndashaka ibi bitabo,mutubwire aho twabikura
Najye ndifuza kumenya aho ibitabo by’uyu mupadiri bicururizwa thx
Dufite ikibazo, kuzakemura bizagorana. Ari nko muri Amerika, u Burayi cg se Aziya, ibitabo bya Muzungu byaba biri mu mfashanyigisho za kaminuza. Kandi Muzungu yaba azwi. Ariko twebwe, byahe byo kajya.
En bon? None ku twumvise ngo ndi umunyarwanda yarashinzwe na Bamporiki? Ese byabintu ni ukubeshyabeshya?
Ibyo avuga byose Ni byo. Ariko si we washinze umuryango w’abadominikani.
Ikindi nibazaho. Turi muri Leta y’ubumwe kandi iraduhagije. Na ho Repubulika ya 3 sinzi iyo ivuye.
Hahahahahaha… Muzungu Berenardini wakwiyemera wakwiyemera wo gacwa we!!!! (Nuko ushinga abadominikani i Burundi no mu Rwanda, utangiza gacaca na bariya uvuze kandi tuzi uko Kiliziya yitegura Yubile ya 2000 yatangije ibitekerezo “byose” byaje kugenderwaho na leta, …kandi leta iriho iyobowe n’ivanjili nk’uko nta kibi na busa kinyuranya n’amategeko y’Imana wayusangana… Padri, revise ta logique kandi inyurabwenge ry’ibanze ntiribe ubufana no kunyurwa nka ya numa yo munsi y’ikoma ikeka ko ivugirwa ingoma kandi imvura yakejeje. Ubanza naraguketseho ubuhanga utigeze cg se byagiye nka nyomberi niba umunyamakuru ataguyuburiye kabisa….mbese ni wowe wahanze ibiriho byose wenga hafi ndetse ya Gihanga ngomijana. Ese gutura umuvubyi w’imvura ukeka ko guhugura umunyarwanda ko bisa n’ubujiji kimwe no gutura umupfumu kandi atariwe Rugira ari ikosa kiliziya yakoze? Nsanze ntatinyuka kwita injiji ubishyigikiye dore ko ntaba muruse cyane…
Gira umugisha kandi Kristu wiyeguriye atuyoborane nawe, twihatire ahubwo kumwumva aho gufana ibitari ku ntera nibura morale avant meme de “sembler” plus evangelique). Yababababa. Wayobya benshi muri uwo murongo. Gusaza ubanza ari ugusahurwa niba na kera ntaraguhaga ibyo udafite…
Umusaza mumureke yiruhukire mutazatuma birushaho kwivanga. Murakoze
Yoooo, ndishimye cyane kubona Padiri Muzungu. Nari nziko atakibaho.
Ndumva ubwenge bwe bukiri ku murongo nubwo akuze bwose, kandi asubiza neza.
Ibitabo nk’ibyo yanditse na Leta yagombye kujya ibyifashisha mu kwigisha abanyarwanda.
Inteko y’Ururimi n’Umuco nishake uburyo byakorohera abantu kubibona.
Byari kurushaho kuba bizima iyo ibyo bitabo biba biri mu kinyarwanda kuko bivuga ibireba abanyarwanda. Ibindi byo ntacyo narenzaho
Père Muzungu. Ndabashimiye kubwibitekerezo byanyu kandi mwakoze. Ariko hari ibyo mutasobanuye neza, ngirango ahari wenda ni umwanya wari muto. Nkaho mwavuze ko mwashinze umuryango w’Abadominikani sibyo, kuko uwo muryango uko tuwuzi umaze imyaka 800 ubayeho, urunva rero ko uwasoma ibyo mwavuze yagirango nibyo kandi sibyo nabusa. Ntabwo ariwowe washinze abadominikani kuko mbere y’uko uvuka bari bariho.
Invugo wakoresheje ngo “ngewe n’abapadri bange” ntabwo ikwiye kuko nta Abapadri ugira. Nawe uri umwe mubihaye Imana ba abadominikani. Urunva rero ko iyo uvuze ngo abapadri bawe uba utubeshye.
ibyiza mwakoze wowe n’abo mwafatanije nibirambe kandi turagushyigikiye kuko twese abanyarwanda biri munshingano zacu kubakakirahamwe igihugu cyacu. komeza urambe kandi ugume wandike kuko ibitekerezo ntibisaza, humura tuzabisoma. Ariko rero ubutaha byaba byiza mugiye muvuga ibintu mukabisobanura neza kuko bitabaye ibyo mwatuma umuntu agira amakuru atariyo.
Comments are closed.