Digiqole ad

“Abimitse Yuhi VI Bushayija bameze nk’ikirondwe cyumiye kuruhu” – Prof. Bushayija

 “Abimitse Yuhi VI Bushayija bameze nk’ikirondwe cyumiye kuruhu” – Prof. Bushayija

Benzinge Boniface wahoze ari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa yaraye atangaje ko Inteko y’Abiru yimitse Emmanuel Bushayija mwishywa wa Kigeli V ngo abe umwami w’u Rwanda wo kumusimbura. Ni inkuru yatangaje benshi. Umunyamateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo Prof Bushayija Bugabo Antoine yavuze ko abimitse uwo mwami bameze nk’ikirondwe cyumiye kuruhu inka yarariwe cyera.

Umunyamateka Prof Bushayija Bugabo
Umunyamateka Prof Bushayija Bugabo

Hari abagaragaje ko Benzinge n’iyo Nteko y’Abiru banibeshye mu gutangaza izina ry’Umwami mushya ukura Kigeli kuko mu mateka Kigeli atajya akurikirwa na Yuhi, ahubwo akurikirwa na Mibambwe.

Prof Bushayija Bugabo Antoine yabwiye Umuseke ko yanenze abimika Umwami muri iki gihe kuko u Rwanda nta bwami bukigira.

Ati “Ubu turi muri Republika, bariya bimika Umwami bameze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyeraaa”

Prof Bushayija uherutse kumurika igitabo yanditse ku buzima bwa Mgr Aloys Bigirumwami avuga ko bitangaje kuba ubwami bwaravuyeho cyera ariko hakaba hari abantu bakibutsimbarayeho.

Prof Bushayija Bugabo wemeza ko asanzwe aziranye na Boniface Benzinge, anenga abashyizeho uriya mwami kuko batitaye ku buzima bw’igihugu muri iki gihe bwabaye Repubulika, bityo agasanga we n’abo bari kumwe barushya n’ubusa.

Emmanuel Bushayija wahawe izina rya Yuhi VI
Emmanuel Bushayija wahawe izina rya Yuhi VI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Nta mwami wambara Ikoboyi kuko ni iy’abarara

    • Akabazo k’amatsiko;
      Ubundi mu kinyarwanda cyiza “Republic” bivuga iki? Kuki iri jambo mu Budage, Canada, USA, Japan,Israel…, ridakoreshwayo??? Ahubwo ntihashira kabiri ritavuzwe mu Bufaransa!!! Ubisobanukiwe yambwira.
      Murakoze!

  • Kocooo,let me sit down and watch the next episode,erega wamugani wawa mutipe ati *Turi aba Democrate* we don’t need the King for sure,coz we have our own king from Heaven HE Paul Kagame abandi muranjwa rwose.

  • Izina ry’ubwami bamuhaye ntacyo ritwaye,kuko muri za secondaire batwigishije ko,hari amazina yaretswe kwitwa abami,bitewe n’ingorane bahuye nazo.Urugeo,Ruganzu ryakuwemo kubera ko Ruganzu Ndoli yishwe n’abagizi ba nabi,urupfu rudakwiye Umwami,hari na Mibambwe Rutarindwa wiyahuye,izina rya Mibambwe,rivamo gutyo.Benzinge rero afite raison yo kutamwita Mibambwe

  • Makenga, uwambara ikoboyi wese ni umurara? Abantu bari bakwiye gutanga ibitekerezoariko bakabikorana ikinyabupfura bikunanaye ugaceceka! Ikoboyi ni umwambaro w’abantu benshi cyane kwihanukira ukabita abarara ni imvugo nyandagazi rwose!

  • Ahaaa..ha, Nzabandora n’umwana w’Umunyarwanda. Cyakora Imana yakire mu bayo Umwami Kigeri V Ndahindurwa kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Bati ni akagaruka !Ibirondwe byo byanahozeho, kandi ntacyo muzabitwara : Mwibuke TWAGIRA RUKOKOMA yiyita Premier ministre kandi amaguruyayabangiye ingata. Abiru be bashatse bamugira inama ya kigabo agataha yigenza atazanywe intambike !

  • Hahahahaha…..Makenga noneho aranyishe. Umwami wambara ikoboyi y’abarara

  • Makenga ujye uvuga ibyo uzi!!!kuko kwita abantu abarara ahubwo wowe ufite imbungo nyandangazi niwowe murara kuko ikoboyi n umwambaro nkundi wose kuba umwami yakwambara ikoboyi sikibazo rwose.

  • Ikirondwe? Ariko uyu muco wo gutukana wanageze no basheshe akanguhe wavuye he? Nta buryo uyu musaza yari guha abo biru inama atabatutse? Ba Evode ni benshi mu rwatubyaye

  • Kureba kure cyangwa kureba hafi bidahanagura ukuri kw’amateka kuko ukuri ni ko munyamakuru ndetse n’umucamanza utabogama keretse iyo yatanzwe n’inda imbere

    Mboneyeho uyu mwanya wo kuvuga ko Ruzindana bise Bushayija, Benzingye, Mpyisi,Bugabo bagomba kumenya ko ubu abanyamahanga atari bo bonyine ubu bazi gushakashaka cyangwa kwandika!!!!!Ikindi Nta n’umunsi numwe umujyanama cyangwa umwanditsi azahinduka icyo bise umukarani….Tujye twitondera kumvanga indimi

    Ntarugera François

  • Umwami Musinga yimye ingoma akoze coup d’Etat, Rudahigwa yimikwa n’Ababiligi bamaze gucira se i Kamembe agenda anamuvumye, Kigeli yimikwa na Rukeba utari umwiru agaragiwe na ba Kayihura Michel, none Benzinge yimikiye i mahanga Bushayija Yuhi VI! Iby’ubwami bwo mu rwa Gasabo bamwe baturatira nyamara injongo yabirungurutsemo cyera.

  • IMANA Y’U RWANDA NIRAMUKA INTIJE IMBARAGA, NZAGERA I NYANZA YA NYABISUNDU.
    IMANA Y’U RWANDA NIRAMUKA INTIJE IMBARAGA, NZAGERA I NYANZA YA NYABISUNDU.

  • Ntabwo ari mubyara wa Kigeri V n’umuhungu wabo. Mujye mumenya ikinyarwanda.

  • harya uyu w,imitse nawe aba mu bwongereza. ko numva se bose bashiriye mu buhungiro. ariko abakurikira amateka ni munsobanurire mwokabyara mwe,njye biba byancanze. imvugo y,umuntu wese wari mu rwanda mbere y,intambara y,aba umuyobozi cyangwa usanzwe weseubashije kugira icyo avuga, atangira avuga ko ku ngoma ya habyarima yari mu bw,igunge.abandi ngo baziraga ko ari abatutsi barahunze igihugu.n,abari mugihugu imbere ngo ntibigaga.bari bafashwe nabi cyane. reka ibyo byose tubyemere ko by,abayeho. none se uwo habyarimana ko atakiriho. aba nsoma mu makuru b,abatutsi bakomeye bose kuki batatashye ? kandi na zamvugo zikaba zikiriho no mu bari mugohugu nubwo batinya,bakabivuga ari uko bahasohotse, none se ikibazo yari habyarimana koko?keretse niba umuzimu we ariwo ukiyobora? njye nkeka ko ikibazo ari umuvumo w,abanyarwanda bose bakoze amahano.bakananirwa kubana hagati yabo.akaba ariyo mpmvu ubu buri wese ni victime,icyo yaba aricyo cyose.buri wese arikandagra. ibindi ni iturufu

  • HUMBLE.

Comments are closed.

en_USEnglish