Côte d’Ivoire: Ouattara yirukanye Umugaba w’ingabo na Police
Iminsi itatu nyuma y’uko bamwe mu basirikare bafashe bunyago Minisitiri w’ingabo bagasaba Leta ko yabishyura ibirarane byabo bakamurekura, Perezida Allasane Ouattara yaraye yirukanye Umugaba mukuru w’ingabo, uwa Police n’uwa abajandarume. Ngo nibo nyirabayazana wa kuriya kwigumura.
Itangazo ribirukana ryaraye risomwe n’Umunyamabanga mu Biro bya Perezida witwa Amadou Gon Coulibaly.
Itangazo ryaraye rinyuze kuri Radio na Televiziyo by’igihugu rwagiraga riti:” Umukuru w’igihugu akuye mu mirimo Umugaba mukuru w’ingabo Général Soumaïla Bakayoko, Général Gervais Kouakou Kouassi wayoboraga Gendarmerie na Brindou M’Bia wayoboraga Policr y’igihugu.”
Perezida Ouattara yahise abasimbuza Général Sékou Touré washinzwe kuyobora ingabo, Général de brigade Nicolas Kouadio Kouakou washinzwe Gendarmerie na Youssouf Kouyaté washinzwe Police.
Ibi ngo ni ingaruka z’ibyabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo abasirikare bagumukaga bagafunga Minisitiri w’ingabo mu Biro by’Umukuru w’igihugu, Alain-Richard Donwahi mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Leta ngo bahabwe ibirarane by’imishahara yabo kandi bazamurwe mu ntera.
Ibiro bikuru by’ingabo byo mu mijyi ya Bouake na Abidjan byari byafunzwe n’ingabo.
Byasabye ko Umukuru w’igihugu aba ariwe ufata iya mbere mu kunga impande zombi asaba ko ingabo zasubira mu bigo byazo ziramwumvira.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW