Digiqole ad

Polisi iri guhiga bukware abagurisha inzitiramubu bari guhabwa

 Polisi iri guhiga bukware abagurisha inzitiramubu bari guhabwa

Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aganira n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa mbere, Polisi y’igihugu yerekanye abantu bane bafatanywe inzitiramubu 95 bazicuruza, inatangaza ko n’abandi bose bari muri ubu bucuruzi bw’inziriramibu iri kubahiga ishyizeho umwete kugira ngo zikoreshwe icyo zaguriwe.

Inzitiramubu 97 zafashwe.
Inzitiramubu 97 zafashwe.

Leta y’u Rwanda yatanze asaga Miliyoni 15.02 z’amadolari ya America igura inzitiramubu ziri gutangwa ubu, kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’icyorezo cya malariya cyazamutse mu myaka micye ishize.

Muri bane bafashwe, harimo umugabo umwe wazikuraga i Muhanga akaza kuzicuruza i Kigali, hakabamo umujyanama w’ubuzima wacuruje kuzo yari yahawe ngo azihe abaturage, umukecuru umwe wari Umukonisiyoneri ahuza abazigura n’abazigurisha, n’umugore undi mugore wazicuruzaga mu isoko rya Kimironko.

Inzitiramibu bafatanywe ngo baziguraga n’abaturage amafaranga ari hagati ya 400 n’igihumbi kimwe, akazicuruza ku giciro ashaka.

Abakekwa bafashwe barasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kujya muri ubu bucuruzi.
Abakekwa bafashwe barasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kujya muri ubu bucuruzi.

 

Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye itangazamakuru ko aba baturage bafashwe bacuruza inzitiramubu zagenewe abaturage bafashwe ku itariki 07 n’itariki 08 Mutarama, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari inzitiramibu ziri kugurishwa.

Ati “Byabaye ngombwa ko Polisi itangira iperereza, tuza gufata inzitiramibu 97 zafatanywe abantu batandukanye. Ubu bakaba bari gukurikiranwa ku cyaha cyo Kunyereza Umutungo wagenewe abaturage. Kandi tukaba tugikomeje iperereza kuko hari amakuru yandi agenda amenyekana ko inzitiramibu zagenewe abaturage zigenda zigurishwa.”

Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aganira n'abanyamakuru.
Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aganira n’abanyamakuru.

Spt Hitayezu yavuze ko nubwo inzitiramibu zigenda zigurishwa zitari ku gipimo kinini, ngo umucuruzi agenda azigura mungo zinyuranye akazijyana ku isoko zabaye nyinshi.

Hitayezu araburira abaturage kwirinda kugura no kugurisha inzitiramubu kuko bose hari ibihano bibateganyirijwe.

Polisi ivuga ko bariya baturage bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ugenewe abaturage bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’irindwi n’icumi (7-10), n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugera kuri eshanu z’agaciro k’ibyarigishijwe.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize ubu bamaze gutanga miliyoni enye mu gihugu hose, mu zirenga miliyoni esheshatu zaguzwe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish