Digiqole ad

Ingengabihe y’amashuri mu mwaka wa 2017 yagiye hanze

 Ingengabihe y’amashuri mu mwaka wa 2017 yagiye hanze

*Kuri uyu wa mbere, MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
*MINEDUC ikaba yanatangaje ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka atangira tariki 23 Mutarama.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze ingengabihe y’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017. Harabura iminsi micye ngo igihembwe cya mbere gitangire.

Abanyeshuri barasubira ku ishuri mu minsi micye iri imbere.
Abanyeshuri barasubira ku ishuri mu minsi micye iri imbere.

Igihembwe cya mbere kiratangira ku itariki 23 Mutarama, kizasoze tariki 31 Werurwe 2017, ni ibyumweru 10. Abanyeshuri bazafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri hagati y’itariki 01 – 16 Mata, bivuze ko abanyeshuri bazifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari mungo iwabo.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku itariki 17 Mata, kizasoze tariki 29 Nyakanga 2017, ni ibyumweru 15. Ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri nacyo kizamara ibyumweru bibiri, hagati y’itariki 30 Nyakanga – 13 Kanama 2017.

Abanyashuri bagejeje imyaka yo gutora, bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku matariki 04 Kanama bari mungo iwabo.

Naho, igihembwe cya gatatu kizatangira tariki 14 Kanama, kizarangire tariki 18 Ugushyingo 2017.

Ibizamini bya Leta kubasoza amashuri abanza bizama ku matariki 15 – 17 Ugushyingo 2017. Naho, ibizamini bisoza icyiciro rusange (O Level), n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye (A2) bizakorwa ku matariki 20 Ugushyingo, bisozwe tariki 01 Ukuboza 2017.

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Mutarama 2017, ku isaha ya Saa yine z’igitondo (10 AM), MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange 2016. Azashyirwa ahagaragara kuwa mbere.

Ingengabihe MINEDUC yatangaje.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni nde muyobozi uzagira ubutwari bwo kuruhura abana umuruho wo kwiga ku zuba rw’impeshyi koko! Muligande yahinduye calendrier scolaire avuga ko ari uguhuza umwaka w’amashuri n’umwaka w’ingengo y’imari. None umwaka w’ingengo y’imari usigaye utangira mu kwa karindwi ukarangira mu kwa gatandatu (kubera guhuza na East African Community), ariko uw’amashuri wo ugatangira nu kwa mbere ukarangira mu kwa cumi na kumwe. Bivuga ngo igisobanuro twahawe mbere ntabwo ari cyo urebye imyaka iyi discrepancy imaze. Ni impamo nimwishakemo abantu bagirira abana impuhwe muri MINEDUC bavugurure ibi bintu. Byatuma n’abana batamara umwaka bicaye kubera calendrier scolaire itandukanye n’iy’ahandi bagomba gushakisha amashuri, kuko za kaminuza zo zifite calendrier itandukanye n’iya za secondaire na primaire. Ikoranabuhanga ritaraza, twarangizaga secondaire mu kwa karindwi tugatangira kaminuza mu kwa cumi k’uwo mwaka. None abana bararangiza mu gushyingo, bakabona amanota mu kwa kabiri, bakajya mu ngando, bategereje kujya muri za kaminuza mu mpera y’umwaka. Iyo mfabusa ni iy’iki?

    • Basubiy kuri ya gahunda ya kera twe twizemo yo gutsngira amashuri muri Nzeri ko wa mugani ingengi y’imari itangira Nyakanga

  • Nange rwose nzashimira umuntu uzashyira mu gaciro akadukurira abana ku zuba ryo mukwa karindwi n’ukwa munani. Kugeza uyu munsi sindasobanukirwa inyungu twakuye muri iyi ngengabihe y’amashuri itangira january, yaba iya politiki cyangwa ubukungu, mu gihe ahandi ku isi yose amashuri atangira mukwa cyenda/cumi.

  • Reka dusabe abadepite bacu icyo kibazo cyo gutangiza umwaka w’amashuri muri Nzeri/September aho gutangira muri Mutarama/January, bazagikurikirane kandi bakibonere igisubizo gikwiriye. Ese ubundi harabura iki??? Ko ingengo y’imari itangirana n’ukwezi kwa Nyakanga/July, barumva koko bitaba byiza umwaka w’amashuri ugiye utangira muri Nzeri/September.

    Ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbona ariwe abayobozi bo muri iki gihugu bose bumvira, rwose yadusabiye Minisitiri w’Uburezi iki kibazo akagikemura, abana bacu bakajya batangira umwaka w’amashuri muri Nzeri. Ariko ubwo muzi izuba riba ricanye mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani??? Reba rero abanyeshuri baba bigira mu mashuri ashakaje amabati kandi nta Plafon agira, muzi ukuntu ayo mabati aba atwika??? ubwo se umunyeshuri mubona koko yakwiga ate muri izo conditions?? Rwose Leta nigire itabare abo bana.

Comments are closed.

en_USEnglish