Digiqole ad

Perezida Kagame yitezwe mu Buhinde

 Perezida Kagame yitezwe mu Buhinde

Paul Kagame yari mu Buhinde mu 2014.

Perezida Paul Kagame yitezwe mu nama ku ishoramari itegurwa na Leta ya Gujarat mu Buhinde “Vibrant Gujarat Global Summit” , izaba mu cyumweru gitaha ku itariki 10 – 13 Mutarama 2017.

Paul Kagame yari mu Buhinde mu 2014.

Iyi nama izaba ifite intego yo kwiga “Ku bukungu n’iterambere ry’abaturage birambye (Sustainable Economic and Social Development)” izitabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru za za Guverinoma n’ibigo bya Leta, ndetse n’ibigo byigenga, n’abashoramari baturutse hirya no hino ku isi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times of India, muri iyi nama izaba iba ku nshuro ya munani, hitezwe abanyacyubahiro banyuranye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’intebe wa Portugal Antonio Costa, Minisitiri w’intebe wa Serbia Aleksandar Vucic.

Mu bandi bazitabira iyi nama ngo harimo Minisitiri w’intebe wungirije w’Uburusiya Dmitry Rogozin, Minisitiri w’intebe wungirije wa Poland Piotr Glinski, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean Marc Ayrault, Minisitiri w’ubukungu w’Ubuyapani Hiroshige Seko, n’abandi banyacyubahiro barenga 100.

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi n’u Rwanda, ndetse Kompanyi ya ‘Rwandair’ ifite intego yo kurushaho kwagurira ingendo zayo muri Asia n’Uburayi.

Urugendo nk’uru rw’umukuru w’igihugu rutuma ibihugu byombi bibabasha kurushaho kunoza umubano mu bucuruzi n’ishoramari.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish