Pasiteri Mpyisi ngo ibyabaye nyuma yo gutanga k’Umwami Kigeli ni ‘Igitutsi’
*Ngo kuba umwami azatabarizwa mu Rwanda ntawundi bishimishije nkawe…
Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye n’Umwami Kigeli ari umujyanama we, avuga ko kuba Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda ari inkuru nziza kuri we kurusha abandi bose. Avuga ko ibyakurikiye gutanga k’Umwami ari igitutsi ku mateka y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko kuba umwami azatabarizwa I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe ari inkuru ishimishije kuri we. Ati “ Bigize icyo bivuga kinini kuri njye kurusha benshi, hari n’abandi bishimishije ariko ndi mu ba mbere.”
Umwami Kigeli V Ndahindurwa akimara gutanga, habayeho kutumvikana hagati y’abagize umuryango we n’inshuti ze kubera kutumvikana aho yatabarizwa ari na byo byatumye bitabaza Urukiko.
Abajijwe icyo azakora kugira ngo abagize umuryango wa Kigeli bongere kujya imbizi, Mpyisi yavuze ko agiye kunga uyu muryango.
Ati “ Ndacyakora umurimo, mfite kuzicarana n’umuryango w’Abahindiro nkababwira ngo bicare bakure umuvumo mu muryango wabo, nibanyangira bazaba bahemutse.”
Mpyisi wari ubajijwe icyo ibi bivuze ku mateka y’igihugu cy’u Rwanda, yagize ati “ Ni igitutsi…kandi bikoze ku bwami bwacu twabuze tutabwanze.”
Pastor Mpyisi wagarutse ku mateka yanyuranyemo n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yavuze ko ari we wamuhungishirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse gutangira. Ati “ Ni njye wamuzanye muri Amerika mukuye mu kaga i Nairobi, tugeze ino (muri USA) biratugora pe.”
Avuga ko nyuma yo kugera muri USA bitabaje abantu batandukanye kugira ngo bahabwe ubuhungiro, bakitabaza abaminisitiri bagera kuri barindwi ndetse bakaza kugera mu biro by’uwari umukuru w’iki gihugu bakemerewa ubuhungiro.
Pastor Mpyisi uvuga ko yari yashenguwe n’abifuzaga ko umugogo wa Kigeli utabarizwa mu muhanga, avuga ko inkuru yo kuzamutabariza mu Rwanda ibaye mu bintu bya mbere byamushimishije kuva yagera ku Isi.
Ati “ Nahoraga mbitura Imana nti mana uko wampaye kukumenya ngutuye iki kibazo nkahora mbibiwra abo turi kumwe nti nyuma y’ibi hari uzabirangiza none ubu ndanezerewe birenze n’uburyo nanezerewe menya Imana iyo ari yo.”
VOA
UM– USEKE.RW
7 Comments
mu Rwanda,niwabo nta kabuza…
Muasaza mpyisi ndamukunda cyanee agaraje ubutwari budasazwe kuko yabanye n’umwami aramuhungisha none yiyemeje no kumushyingura agaragaje ubutwari bukomeye cyane Imana asenga imuhumugisha kuko niwe muntu mbonye wakunze umuntu ari muzima arwaye yanapfuye numugabo pee
yoooo uyu mubyeyi nange aranejeje cyane imana izamuhe ijuru rwose
Muzeyi Mpyisi agaragaje urukundo rudashingiye Ku nyungu ze bwite ahubwo zishingiye Ku gukunda Urwanda n’Umurage w’Abanyarwanda! Bravo Muzeyi Mpyisi.
Yoooo ati “…ubu ndanezerewe birenze n’uburyo nanezerewe menya Imana iyo ari yo.”
Erega muzehe Mpyisi mumenye ko Imana ariyo imuyobora? Nshimishijwe n’uko avuze ati “:ndanezerewe birenze n’uburyo nanezerewe menya Imana iyo ari yo.” Uyu musaza ni umuhanuzi azi Imana iyo ariyo niyo mpamvu ayisenga mu kuri no mu mwuka ikamusubiza. Amen
Yooo uyu muzehe wacu atumye ndira kubera urukundo yakunze umwamo wacu akiriho kugeza atanze. Ntintwari cyane kandi akunda igihugu KE nabanyarwanda doreko akenshi ibyavuga kumwami nibyabaye nibizaza aba yirinda ko ahazaza hurwanda rutagira umuvumo cg umwaku usigara mu Rwanda wahungabanya abanyarwanda. Ntanyungu uyu Mze Mpyisi akurikiranye pe ariko nejejwe nanjye nuko umugogo wumwami uzatabarizwa mirwanda. abanyarwanda bareke tuza tabare turibenshi uwomunsi.
Comments are closed.