Digiqole ad

IGITEKEREZO: Hakorwe iki kugira ngo Abanyarwanda bitabire isoko ry’imari n’imigabane?

 IGITEKEREZO: Hakorwe iki kugira ngo Abanyarwanda bitabire isoko ry’imari n’imigabane?

Iyi nkuru ni igitekerezo cya NIYIZIBYOSE JEAN CONFIDENT IRÉNÉE atuye mu karere ka Karongi.
[email protected]

 

Mu minsi ishize U Rwanda rwakiriye inama yigaga ku iterambere ry’ibigo by’imari n’imigabane ku mugabane wa Africa gusa haracyari imbogamizi y’uko ubwitabire bukiri hasi.

Ndatekereza ibintu bitatu byakorwa kugira ngo ubwitabire bw’abagura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane bwiyongere.

1.Guhemba ababyitabiriye

Abantu bafite ubumenyi ku byerekeranye n’isoko ry’imari n’imigabane ni bacye ariko hahembwe abaguze imigabane mu bigo biyicuruza byatuma abantu babimenya na bo bakagira umuhate wo kuyigura. Guhemba ntibireba ibyo bigo gusa twavuga na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’iy’Uburezi mu rwego rwo gutoza Abanyarwanda kwizigamira n’ikigega RNIT-ITERAMBERE FUND (Rwanda National Investment Trust Ltd, RNIT).

2.Kwamamaza

Aha ntawavuga ko batabikora, ariko twakwibaza uburyo babikoramo. Kunyuza publicite kuri televisiyo ntibihagije kuko abaturarwanda bose ntibagira televisiyo ahubwo bagakwiye kuzenguruka udusanteri twose tugize igihugu basobanurira abaturage batandukanye mu ngeri zose.

Ibi twabifata nko kwegereza ubuyobozi abaturage nk’uko Perezida wa repubulika abikora cyangwa abandi bayobozi.

3.Gukoresha ibimenyetso

Iyo umuntu ashoye imari ye aba ashaka kunguka , gukoresha ibimenyetso aha tuvuga ntabwo ari ibyo mu rukiko, ni ukuzana abantu batanga ubuhamya ko bakize kubera kugura imigabane mu bigo by’imari bikorera mu Rwanda kugira ngo n’utarayigura namara kumva ubwo buhamya abyitabire.

Kugura imigabane mu bigo by’imari ni imwe mu nzira yo kubona inyungu itubutse kandi mu gihe gito. Abantu barakira kubera kugura imigabane mu bigo by’imari aha twavuga umunyemari w’umuyamerika Warren Buffett ubarirwa ku myanya wa kane mu bantu bakize cyane ku Isi, aho abarirwa imitungo ya miliyari 66.4 z’amadolari ya Amerika ($66.4 billion).

…….

en_USEnglish