Digiqole ad

Africa 2017: Bamwe mu bakuru b’ibihugu barahiga iki? DRC ngo ni amahoro…

 Africa 2017: Bamwe mu bakuru b’ibihugu barahiga iki? DRC ngo ni amahoro…

Bamwe mu bakuru b’ibihugu hari ibyo bahigiye abo bayobora

Bimaze kuba umuhango ngarukamwaka ko abakuru b’ibihugu byinshi ku Isi no muri Africa by’umwihariko bageze ijambo ku baturage babo babifuriza umwaka mushya muhire bakanabagezaho imwe mu migabo n’migambi bifuza kubagezaho muri uwo mwaka baba batangiye.

Bamwe mu bakuru b'ibihugu hari ibyo bahigiye abo bayobora
Bamwe mu bakuru b’ibihugu hari ibyo bahigiye abo bayobora. Bari i Kigali muri AU Summit muri 2016

Mu ijambo Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 31, Ukuboza rishyira iya 01, Mutarama, 2017, yabibukije ko ibyagezweho muri 2016 bitagomba kubahuma amaso ngo birare ahubwo ko bakongera umurego mu gukora no kwiteza imbere. Yashyimye kandi urwego umutekano w’u Rwanda ugezeho avuga ko ari inshingano za buri wese kuwubungabunga.

Jeune Afrique yakoze incamake y’amagambo makuru abakuru b’ibihugu byo muri Africa y’Uburengerazuba bagejeje ku baturage:

Paul Biya wa Cameroon:

Perezida Paul Biya yabwiye abaturage be ko nubwo igihugu cye kimaze iminsi mu bibazo bw’uko abavuga Icyongereza batavuga rumwe n’abavuga Igifaransa, ngo Cameroun ni igihugu kihagazeho kandi cyunze ubumwe.

Ati: “Iki ni igihugu gifite ubumwe kandi k’indakorwaho, kishimiye ko gifite urusobekerane rw’imico ituruka ku bavuga Icyongereza n’abavuga Igifaransa”

Paul Biya yasabye abaturage be kuzirikana abasirikare n’abandi baturage bakunda igihugu baguye mu bushyamirane hagati y’abavuga ziriya ndimi ndetse n’abandi bahitaywe n’ikiza bise Eseka.

Béji Caid Essebsi wa Tunisia:

Mu ijambo rye yagarutse ku bwoba bumaze iminsi buvugwa mu gihugu cye ko hari ibitero biri gutegurwa n’ibyihebe, akavuga ko ibi byose bizwi ko hari abantu baba hanze ya Tunisia babiri inyuma.

Gusa yijeje abaturage be ko ingabo z’igihugu ziri maso kandi ziteguye kwivuna umwanzi.

Yashoje avuga ko umubano w’igihugu cye na Israel uzazigera na rimwe ujya mu buryo. Israel iherutse kurasa yica umwe mu bakozi ba Hamas wabaga muri Tunisia, ibi bikaba byararakaje Tunis yemeza ko yishwe naba maneko ba Mossad.

 Yahya Jammeh wa Gambia

Nubwo bivugwa ko yatsinzwe amatora, Yahya Jammeh arakiyumva nk’Umukuru w’igihugu cya Gambia ndetse mu ijambo yabwiye abaturage kuri gahunda abafitiye uyu mwaka harimo ko azarushaho kurinda imipaka n’ubusugire bwa Gambia.

Yashimiye ingabo za Gambia n’abaturage muri rusange abasaba gukomeza kuba maso kugira ngo hatazagira uza kwangiza ibyo bagezeho mu myaka 22 ishize.

Yahya Jammeh yavuze ko ibyo ingabo za CEDEAO zivuga ko zizamutera ari ukwiyenza ku baturage ba Gambia bityo abasaba kuzambarira urugamba bagahangana nazo.

Joseph Kabila wa DRC.

Kabila asanga igihugu cye gifite ibibazo bitatu kigomba guhangana nabyo muri uyu mwaka:

-Kubaka no kubumbatira amahoro, umutekano na politiki y’ubworoherane

-Kugera kuzahura ubukungu binyuze mu kugira ifaranga rikomeye

-Gutegura no gukora amatora anyuze mu mucyo kandi arimo impande zose nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Komisiyo y’amatora(CENI).

Yashoje ijambo rye abwira abatavuga rumwe nawe ko abaturage aribo bonyine batanga kandi bakambura ubutegetsi uwo babuhaye kandi ibi bigakorwa mu buryo bukurikije itegeko nshinga.

Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso.

Uyu mugabo uherutse gutorwa yibukije abaturage be ko igihugu cyabo cyari kimaze amezi runaka mu bibazo bya Politiki harimo za za coups d’état zaburijwemo.

Kuri we ngo 2016 wari umwaka w’ibibazo ku gihugu cye ariko yizeza ko uyu mwaka uzaba uwo kwimamakaza umutekano mu gihugu no kuzamura ingufu z’igisirikare na Polisi.

Mu mbwirwaruhame ye Kaboré yasabye abaturage be gukorana bya hafi n’ingabo na Police bakirinda ko hari umwanzi wabaca mu rihumye bityo bakongera bakazamura ubukungu bw’igihugu cyabo.

Umwami Mohammed VI wa Maroc

Umwami Muhamad VI yabwiye abaturage be ko igihugu cyabo gikomeje gutera imbere ariko iryo terambere hari abo ridashimishije bityo bakaba bahora bashaka kubisenya,

Yavuze ko ingabo za Maroc ziri maso kandi ko iterambere ry’ubwami bwe rizakomeza nta kabuza.

Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Ondimba yanenze cyane mugenzi we Jean Ping kubera uko ngo yitwaye nyuma y’amatora.

Perezida Ondimba yavuze ko bibabaje gutsindwa ntubyemere ahubwo ukagenda ubiba inzangano ngo mugenzi wawe mwari muhanganye yakwibye amajwi.

Kuri we ngo biriya ni ukubiba urwango mu baturage no kugambanira igihugu.

Muri 2017 yavuze ko abaturage be bagomba kunga ubumwe bakima amatwi abavuga ibintu bigamije kubacamo kabiri ahubwo bakarangamira ubukungu bw’igihugu cyabo.

 Alassane Dramane Ouattara wa Ivory Coast

Mu ijambo rye yishimiye ko yabashije gushyiraho no gukomeza Repubulika ya III yubakiye kuri Demokarasi, ubumwe bw’abaturage no ku nzego zihamye.

Ati: “Ubu dushobora kwishimira ko dufite igihugu gitekanya kandi kigendera ku mahame ya Demukarasi.”

Yaboneyeho gushima abakinnyi b’umukino wo kwiruka n’amaguru bo mu gihugu cye batahanye imidari mu marushanwa ya Olympique aherutse kubera muri Rio de Jeneiro muri Brazil barimo Ruth Gbagbi, Fatimata Diasso na  Cheick Cissé.

Macky Sall wa Senegal

Sall we yagarutse ku ruhare umugore yagize mu iterambere ry’igihugu cye n’urwo agomba kuzagira muri uyu mwaka wa 2017.

Yanenze abagabo bagikoresha abagore babo imirimo ivunanye ntibabafashe kandi bitwa ko bashakanye bakundana.

Kuriwe ngo imirimo nk’iriya ntikwiye ku bagore bo mu kinyejana cya 21.

Yemeza ko iriya mirimo ituma abagore bo  mu gihugu cye basaza imburagihe kandi aribo bazabyara bakarerera igihugu.

Macky Sall yashimye intambwe y’amahoro imaze guterwa mu gace ka Casamance asaba ko yakomeza.

Yaboneyeho kandi umwanya wo kubwira abatuye Gambia ko igihugu cye kizakomeza kubaba hafi mu bibazo barimo kugira ngo babisohokemo mu mahoro.

Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

 Nyuma y’uko yongeye gutorerwa kuyobora Congo Brazzaville no guhindura itegeko nshinga Perezida Sassou yishimiye intsinzi ye, avuga ko izamufasha kugera ku migambi ye yo guha abaturage inzego zikomeye no kongera umuvuduko w’ubukungu.

Sassou Nguesso amaze imyaka 32 ayobora kiriya gihugu ariko ngo iyi manda ni igihe kiza cyo kongera imbaraga mu nzego za Leta.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Le syndicat des chefs d’Etat. Mama shenge we!

  • Umuntu ategeka igihugu imyaka irenga 20 cyangwa 30, maze agakomeza kwizeza abaturage ibyo kongera umuvuduko w’iterambere, kuvugurura inzego, amatwara mashya…. Pauvres Africains, qui acclament les fossoyeurs de leurs libertes!

Comments are closed.

en_USEnglish