Green P ngo ntiyava muri Hip Hop kuko ariyo yamugize uwo ariwe
Umuraperi Green P yemeza ko injyana ya Hip Hop ariyo yamuzamuye ituma yubaka izina afite ubu, bityo ngo ntiyareka kuyikora ngo ajye mu zindi.
Elie Rukundo uzwi ku izina rya Green P, ni umuvandimwe wa Benjamin Mugisha “The Ben” akaba yaratangiriye ‘rap’ muri Group ya Tough Gangz, akorana na Bull Dog, Fireman na Jay Polly.
Bamwe mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop-Rap bavuga ko Green nawe ayifitemo impano n’ubwo atarubaka izina ngo abe umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda.
Green P avuga ko injyana ya Hip Hop yamubereye inkingi yubakiyeho muzika ye mu gihe cy’imyaka hafi 10 ari muri Muzika, kandi ngo ntazayireka ngo ajye mu zindi.
Uyu musore yemeza ko yinjiye muri Hip Hop atagambiriye inyungu zihambaye cyangwa ibihembo bya hato na hato, ahubwo ngo yaje agamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko no ku bakuze.
Kuri we ngo indonke z’amafaranga sicyo yimirije imbere. Green P ubu asigaye akorana n’Itsinda ryiyomoye kuri Tuff Gang ryitwa Stone Church aho afatanya na bagenzi be bahoranye muri Tuff Gangz nka Fireman na Bulldog.
Green ntanenga abavuye mu njyana ariyo yabakujije kuko ngo ari amahitamo yabo, ariko we ngo azaguma muri Hip Hop kuko ariyo yamugize uwo ariwe muri iki gihe.
Muri uku kwezi arateganya kuzasohora indirimbo yise ‘Hejuru’ kandi yizeye ko izabyutsa urukundo rw’abafana be.
Iyi ndirimbo kandi ngo izaba ifite n’amashusho yayo, Green P akaba yemeza ko yayakoranye ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo izashimishe abafana be.
Christopher Nsanzimana
UM– USEKE.RW
4 Comments
yamugize iki se? Ariko nigitangaza rwose….
Azabanze akoreshe ririya ryinyo
IRIHE RYINYO WAMREZ WE GREEN KO ARUMUSZA TWEMERA AHUBWO IYO NGOMA TURAYIGEREJE
IYO NGOMA GREEN WE
Comments are closed.