Huye/Rwaniro: Umusore yakubiswe bimuviramo urupfu
Mu Murenge wa Rwaniro, mu Mudugudu wa Shyunga, umusore witwa Dusenge Jean de Dieu yakubiswe bimuviramo gupfa.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25-30 bivugwa ko yashinjwaga ubujura n’abatuye mu Kagari ka Karugumya, muri uwo Murenge wa Rwaniro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Dusenge ushinjwa ubujura n’abaturage, yafashwe n’abaturage batatu bamushinjaga kubiba, maze baramukubita byamuviriyemo gupfa.
Kugeza ubu, umwe mu bacyekwaho gukora ibyo niwe wamaze gufatwa n’ubuyobozi bw’umudugudu, abandi bakaba bakiri gushakishwa.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwaniro, Umunyamabanga nshingabikorwa w’umusigire NININAHAZWE Nicholas yatubwiye ko kugeza ubu nta makuru afatika yari yabona kuri ibyo byabaye.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye