Digiqole ad

Abantu ntibakumve ko guhera ku busa ari amakabyankuru-Rwiyemezamirimo

 Abantu ntibakumve ko guhera ku busa ari amakabyankuru-Rwiyemezamirimo

Aba ariho asuzuma ibikorwa bye

Rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’urubyiruko ufite kompanyi ya business mu by’Ikoranabuhanga avuga ko iyo abantu bumvise ko umuntu yahereye ku busa muri business babifata nk’amakabyankuru, akavuga ko ntawe ukwiye kubifata nk’ibidashoboka kuko na we hari aho amaze kugera kandi yaratangiriye ku gitekerezo gusa.

Aba ariho asuzuma ibikorwa bye
Aba ariho asuzuma ibikorwa bye

Aime Ndongereye w’imyaka 32 avuga ko yatangiye akoresha umukozi umwe uhoraho ariko ko ubu afite abakozi bane bahoraho kandi bose batunzwe n’akazi bakora.

Ndongereye ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu by’ubushabitsi yashinze kompanyi yitwa Negocios Ltd icuruza serivisi z’ikoranabuhanga zirimo gukora ibyapa byamamaza, kwandika ku myenda, gufotora amafoto aboneka ako kanya (photo express) n’ibindi.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko ntawe ukwiye kumva abavuga ko bahereye ku busa ngo abifate nk’ibidashoboka.

Ati “ Abantu bakunze kumva ko umuntu ahera ku busa bakabifata nk’amakabyankuru ariko si ko biri. Nanjye ntacyo navuga nahereyeho uretse igitekerezo no kureba igikenewe ku isoko.”

Ndongereye avuga ko yatangiye business ye afite intego kuko yumvaga kwikorera ari cyo kiraro cyo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Ati “ Kugira umurimo ntako bisa, ariko buryo biba iyo ufite icyo wikorera.”

Uyu musore wanamaze kurushinga yiyemerera ko hari intambwe amaze gutera ku buryo umuryango we ubayeho neza kandi abikesha iyi business ye.

Avuga ko yatangiye afite intego yo kubanza gusha icyizere mu bamugana, akavuga ko ibanga rya mbere ryo kugera kuri iyi ntego ari ukumenya icyo ukora ubundi ugaharanira gutanga serivisi zinoze.

Ati “ Burya icyizere ni rwo rufunguzo rwa byose ariko ibanga ryo kukigeraho ni ukumenya gutanga serivisi neza kandi ukabigira umuco.”

Avuga ko kumenya gutanga serivisi nziza byatumye agirirwa ikizere ku buryo ubu aganwa n’ibigo bikomeye mu Rwanda birimo Gashen Finance Ltd; Fred Hollows foundation; High sec Ltd; Golden and tours travel Agency na CBM.

Yemeza ko business ye ikomeje kwaguka ndetse ko abamugana bakomeje kuba benshi bityo akaba yiteguye kongera umubare w’abakozi ku buryo muri Werurwe muri uyu mwaka dutangiye azazana abandi bakozi babiri cyangwa barenzeho.

 

Muri uyu mwaka ngo arifuza kwagura business ye

Uyu rwiyemezamirimo uvuga ko ahora aharanira icyatuma atanga serivisi zinogeye buri wese, avuga ko nta kizatatuma atezuka kuri iyi ntego ndetse ko muri uyu mwaka turi gutangira yifuza kwagura ibyo akora.

Avuga ko urwego amaze kugeraho rumuha icyizere ko muri uyu mwaka wa 2017 azatanga izindi serivisi z’ikoranabuhanga nazo zirimo gukora ibyapa byamamaza n’ibiranga (Billboards, Banners, Reflective Banners, Signage, Road Signs, Tear drops flags, Street pole signs).

Yemeza ko uku kwagura ibyo akora bizarushaho kuzamura icyizere agirirwa n’abamugana akemeza ashize amanga ko umubare w’abamugana uziyongera.

Ndongereye ukorera mu mujyi ahazwi nka ‘Down Town’ avuga ko kwakirana ubwuzu abagana ibikorwa bye bizakomeza kuba indahiro kuko ari bimwe mu bikomeje kumufasha gukabya inzozi ze.

Agira inama urundi rubyiruko rwitinya kuba bashora imari, akavuga ko ntawe ukwiye kumva ko ibintu bidashoboka atagerageje amahirwe.

Avuga ko urubuga rwo gukoreramo business mu Rwanda rwagutse agashishikariza uru rubyiruko kubyaza amahirwe Leta yashyizeho yo kurohereza abashaka gushora imari.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Congratulations Aime….. keep going the sky is the limit

  • Congs brother imana ikomeze yagure imbaraga nibitekerezo byawe

  • urubyiruko nkawe nirwo dukeneye abandi natwe tukitinyuka, komerezaho bro ibyo wifuza byose bizagrweho muri uyu mwaka tukuri inyuma

  • nonese icyo mwita ubusa ni master’s degree ?!!!?!!!?cg ntabwo muzi iyo diplome kugirango uyigereho imbaraga bitwara n’amafrw atabarika aha simvuze laptop aho yakoreraga n’uwo mukozi umwe yahereyeho byose murumva aribyo mwita ubusa?????!!

  • Imana yonyine niyo yahereye kubusa. abandi ntibakatubeshye. wa mugani Masters degree itwara ibinga iki? Ese umunyamakuru ko atatubwiye ubwo busa bahereyeho? igiceri cya 5frw? icy ijana? ibihumbi 50000? aha ngo ubusa da!

  • HAHAHAHAH!!!NSOMYE MOMMENT ZABAMWE BIRANSETSA CYANE!!! ARIKO NANGE NDIBAZA WATANDUKIRIYE MUNKURU YAWE RWOSE UYU MUGABO KO NIBURA UTAFOTOYE ISURAYE NGO UYEREKANE, UFOTORE IMBERE MURI OFFICE ZABO NGO UBYEREKANE, CG KUMUGANI WABANDI UBUSA NIKI NI MASTER’S DEGREE, UBUSA NUMUKOZI UMWE HEMBWA BURI KWEZI,NONESE KO TUZI KO IBYAKORESHA BYOSE ARI IBYUMA BYAKIZUNGU UBUSA YAHEREYEHO YATANGIYE AFOTOZA AMASOYE GUSA AMAFOTO YA EXPRESS.
    NOSENSE

  • Hhhhhhh ngo yatangiriye ku busa?? Cg ni ubusabusa wise ubusa! Niba numvise nasomye neza wavuze ko watangiriye kugitekerezo cy’umushinga wawe aricyo wise ubusa, none twirengagije ko ibikoresho byose ufite kubigura bisaba amafranga atari make aho wakoreraga (office) naho wahaboneye ubusa???

Comments are closed.

en_USEnglish