Digiqole ad

Isoko ry’Imari n’Imigabane ryatangiye umwaka hacuruzwa ibihumbi 652

 Isoko ry’Imari n’Imigabane ryatangiye umwaka hacuruzwa ibihumbi 652

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, bwa mbere isoko ry’imari n’imigabane ryafunguye imiryango muri uyu mwaka mushya wa 2017. Hacurujwe imigabane ya Bralirwa na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65 2400.

Imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 2,800 yacurujwe ku mafaranga y’u Rwanda 228 ku mugabane, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga 638,400.

Igiciro cy’umugabane wa BK nticyahindutse, cyagumye kuri 228 wariho no ku mpera z’umwaka ushize wa 2016, kuwa Gatanu tariki 30 Ukuboza ubwo isoko ryaherukaga gukora.

Ku isoko kandi hacurujwe imigabane ya Bralirwa 100 ku mafaranga y’u Rwanda 140 ku mugabane, byinjirije nyirayo amafaranga 14,000.  Agaciro k’umugabane wa Bralirwa nako ntikahindutse kagumye ku mafaranga 140.

Ibiciro by'imigabane ntabwo byahindaguritse.
Ibiciro by’imigabane ntabwo byahindaguritse.

Indi migabane itacuruje nayo yagumye ku giciro yariho ubwo isoko ryaherukaga gufungura, Crystal Telecom iri ku mafaranga 90, EQTY ku mafaranga 334, NMG ku mafaranga 1200, KCB ku mafaranga 330, naho USL ku mafaranga 104.

Impapuro mvunjwafaranga (treasury bond) zo ntabwo uyu umunsi zacurujwe.

Kuri uyu wa kabiri, isoko ryafunze hari imigabane 305,700 ya BK ku mafaranga hari hagati ya 228 na 245 ku mugabane, gusa nta bifuzaga kugura iyi migabane bari bahari.

Hari kandi imigabane 25,600 ya Bralirwa ku mfaranga ari hagati ya 140 na 143 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari kandi abifuza kugura imigabane ya Crystal Telecom 5,200 ku mafaranga ari hagati ya 88 na 90, gusa ku isoko hari imigabane 25,000 igurishwa ku mafaranga 98 ku mugabane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish