Imibonano mpuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri
Gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ngo bituma imibiri yabo yongera ubudahangarwa bityo ntibafatwe n’indwaraza zibonetse zose. Aka karimo ngo gatuma imibiri yabo ikora cyane bigafasha umwe muri bo cyangwa se bombi gutwika ibinure ubusanzwe bizwiho gutera indwara nka diabetes cyangwa umubyibuho ukabije.
Abahanga bo muri Kaminuza ya Stirling baherutse kubona ko inyamaswa zororoka kenshi binyuze mu mibonano mpuzabitsina arizo zibasha guhangana n’indwara kuko ngo izabyaye ziha abana bazo ubushobozi bwo kuzahangana n’udukoko twanduza bita parasites.
Ku rundi ruhande ibinyabuzima byororoka binyuze mu kubonana, usanga hejuru ya kimwe cya kabiri cyabo ari ibigore ibindi bikaba ibigabo.
Ibi bivuze ko ubwororoke bw’ibibyara binyuze ku mibonano mpuzabitsina buba ari kimwe cya kabiri cy’ubw’ibinyabuzima byororoka binyuze mu kwibyazamo ibindi byo ubwabyo.
Abashakashatsi baherutse gufata inyamaswa zitwa waterflea z’umwimerere n’izindi zakorewe muri labo(clonal) ibice byombi babihuza n’udukoko bita parasites ngo barebe uko zizihanganira indwara za turiya dukoko.
Ibisubizo byagaragaje ko waterflea zabyawe zabashije guhangana na za parasites kurusha izakorewe muri labo zitwa clonal fleas.
Igituma izi fleas zakorewe muri labo zihura n’akaga kurusha iza mbere ni uko ziba zihuje uturemangingo n’izazibyaye bityo indwara zafashe ababyeyi bazo nazo zikaba zazifata ku rugero rumwe.
Ku rundi ruhande fleas zakomoka ku bigabo n’ibigore ziba zifite uturemangingo zivanze bityo bigatuma ubudahangarwa bwazo bujya hejuru, ubwirinzi bukiyongera.
Mu magambo make imibonano mpuzabitsina ituma habaho kwikora kw’ikinyabuzima gishya gifite urusobekerane rw’abasirikare barinda umubiri rukomora ku babyeyi bombi(ikigabo n’ikigore).
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW