Patrice Mulama wari umuyobozi wa MHC yakuwe kukazi ke
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 9 Mutarama 2012, nibwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda Patrice Mulama yekuwe ku mirimo ye y’ubunyamabanga mu nama nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council).
Kuri uyu mwanya akaba yasimbuwe by’agateganyo na Mugisha Emmanuel wari usanzwe mu inama nkuru y’itangazamakuru, yari umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iby’iterambere ry’itangazamakuru ndetse n’ubunyamwuga mw’itangazamakuru ( Media develpment and professionalism).
Mulama akaba yari yarashyizweho na gouverinoma akaba ari nayo yamuvanye kuri uyu mwanya yariho kuva mu 2003, ubwo Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda yashyirwagaho.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko umuhango wihererekanya bubasha ukaba warangiye, hagati ya Mulama na Mugisha. Kugeza ubu ariko impamvu zo kuvanwa kuri uyu mwanya kuri Mulama ntiziramenyekana.
Mulama Patrice akaba avuyeho hari byinshi inama nkuru y’itangazamkuru yagiye ikorera abanyamkuru yari ishinzwe ndetse hakaba hari n’ibindi itagezeho mu kuvuganira abanyamakuru yari ishinzwe.
Mu gihe Mulama yari ayobobye iyi nama nkuru y’Itangazamakuru, habayeho ukwiyongera kw’ibitangazamakuru byinshi mu rwanda, Radio 26, ibinyamakuru byandika 32, Television iracyari imwe, ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku murongo wa Internet bitazwi neza umubare wabyo.
Ibindi byagaragaye mugihe cy’ubuyobozi bw’uyu mugabo, ni aho inama nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda itumvikanaga n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru.
Patrice Mulama avuyeho ku buyobozi bw’Inama nkuru y’Itangazamakuru hatagaragara neza igipimo cy’ubwisanzure bw’itangazamkuru mu Rwanda kuko iki kibazo cyagiye kigarukwaho kenshi.
Itangazamakuru mu Rwanda kandi, rikaba ryari rigifite ikibazo cy’imikorere y’abanyamakuru bamwe na bamwe badafite amasezerano n’ibitangazamakuru bakorera, nabayafite ugasanga ntiyubahirizwa. Mulama akaba atahwemaga kuvuga ko MHC izakomeza kubibafashamo mu guhwitura abayobozi b’ibitangazamakuru.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
N’ubundi ntacyo yakoraga!! wagirango akarengane k’abanyamakuru n’imfugwa ryabo ntacyo bimubwiye !!! kandi inama nkuru yakagombye kubarwanaho no kubarenganura reka turebe uwamusimbuye.
ko batavuze icyo azize se?ababizi nibatubwire
mujye erega mwemera ko abazungu badutegeka? ubu abongereza barimo kubasaba ko itangazamakuru ryakwigenga , kuko iyo urebye riyoborwa na kagame niwe ufite ijambo ryanyuma? abongereza bati nimudahindura mukareka itangazamakuru rikigenga umugati( infashanyo) turazihagarika? reka ndebe uko muzabyitwaramo aho numutego kuri kagame uniga itangazamakuru azahitamo ko abaturage bicwa ninzara cg gukomeza kuriniga reka turebe utegeka undi hagati ya kagame nabongereza?
yewe kizza uravuga koko,nta munoza mu banyarwanda.
Ariko abantu bazamenya gutandukanya itangazamakuru no kubiba ibihuha ryari?Abo bongereza se indege zabo n’abafransa sizo zarashe TV ya Gaddafi.Yego turacyakeneye inkunga yabo ariko umunsi umwe tuzigenga, dushobore kwitunga. Twese dukeneye itangazamakuru riri professional rivuga ibigenda rikanenga ibitagenda n’abakoze nabi naho ingirwabanyamakuru zibereyeho gusebanya nta mwanya zifite.
Kizza rwose wagirango we sumunyarwanda ibyo uhora wifuriza urwanda nabanyarwanda w agirango ntabavandimwe ugira murwanda uretse
Ibyifuzo byawe ni mana ntabwo yabiguhera umusha
avuyeho adahinduye izina ryiriya zina(MHC/HCM)ryitiranywa neza neza nz Military High Court/Haute Cour Militaire.
None se nka kizza na vameri murumva umuntu uwariwe wese aramutse ahinduriwe umwanya cg akawuvanwaho nikibazo kigomba kuvuga ko HE abifitemo uruhari? mwagiye mwiyubaha koko nje ndumva ntabara ryaguye kuba Mulama wavuye kukazi, azahabwa ahandi cg ahange kandi niba harikibi yakoze azabibazwa nababishinzwe.
mwibuke uruhare itangazamakuru ryagize nuri genocide , ubwisanzure basaba nubwo gutesha abantu agaciro no gusebanya , abongereza mwibuke ikibazo cy’itangazamakuru bamaranye iminsi byose nubo bita ubwisanzure mu mafuti , ubu abanyarwanda icyo dukeneye ntabwo ari itangazamakuru , dukeneye byinshi byigenzi reka abe aribyo dushiraho imbaraga kandi Imana iradukunda naho inkunga yabo yavaho twabaho , USA ni igihugu gikomeye kw’isi arko ntabwo abanyamakuru bapfa gutangaza ibyiwabo suko abaturage batagira ibibazo , muri crise iherutse barigaragambije ariko ntawabitangaje .first is peace no media
ningombwako itangazamakuru ryigenga kd
ningombwako umugati nawo uboneka ark se
kwigenga muvuga sinkuzi abkuzi ndabingize
mumfashe nonese kwigenga nukuvuga ukanavuga ukareka ibyo wibagiwe gusa kombo
MZH wacu ntako atagira? noneho mugeze
muZimbabwe mwarira ayokwarika muakoze.
Nukuri Mulama ntiyirukanwe ark se abirukanwe bo nike cg arabaruta HE siwe mwashira mumajwi yanyu ngo yamwirukanye itangazamakuru ntiryigenga nonseko iryige
abobongereza nabafransa barirasghe usanga
bwo bazaryubaka twebwe ubwacu umugati tuza
wushaka kd IMANA yacu duhagarika jennosid
abobongereza baribahari barebera bazabitange cg babireke kudufunga umugozi
mwijosi ngo mukoregutya nimitabikora simbaha ibi dukwiye kubirenga cyane Tumwubahe ntacyo tuza bura mbadoga IDUHANZE.
Ugendeye kubibazo byari mu itangazamakuru Mulama yagerageje gukora uko ashoboye kugirango agere kuntego nziza y’itangazamakuru.
erega iby’abanyamakuru nabyo bitera urujijo,iyo ateye umu mineur inda agafungwa ubwo siwe uba yizize?iyo yibye computer ntaba afunzwe nk’undi mujura wese?iyo atwaye yasinze?mbona nitutitonda abanyamakuru bazasaba ubudahangarwa no mu mafuti numva bagomba kubanza kwihesha agaciro naho murama we birasanzwe ko umuntu ava ku mwanya umwe akajya mu wundicg akicara.
Murama Manda ye yari iyo guhagarika umuseso n’umuvugizi none,akazi ke kararangiye najye kuruhuka!!!
Ubamba isi ntakurura.
Ibyo Rufonsi avuga ni byo pe! Hari Abanyamakuru (babyiyita) ariko jyewe ku bwanjye numva atari bo, bakora ibintu ukagira ngo si bazima. Nawe se koko, hari aho uwo munyamakuru witwa ko abwira imbaga y’abantu: abamuzi n’abatamuzi yagakwiye kugaragara yasinze yinyarira! Yibye! Abeshya! Arya ruswa! Asambana!…. Mu yandi magambo, abantu bose bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo bwuzuye kwiyubaha ariko hari ababa babitegetswe barimo n’abanyamakuru kugira ngo ibyo batangaza koko bigaragare ko byavuye mu bantu bazima kandi bigamije kugirira umumaro imbaga y’abantu batandukanye. Cyakora pe, mu Rwanda harimo Abanyamakuru kandi bagaragaza ubunyamwuga ndetse bagenda biyongera umunsi ku munsi, ariko bene nk’abo bakora ibidakwiye ni INTEZARUBWA n’IMPUMANYAMWUGA. Ku buryo nanjye numva uwampa inkoni ikubita Abanyamafuti, abo banyamakuru nabaheraho nkabakosora (Ariko ntimunyumve nabi). Icyo mbifuriza kandi nkifuriza n’Abakora umwuga w’itangazamakuru muri rusange ni ukugira ubumenyi n’umutimanama bibayobora gukora ibikwiye kandi bishingiye ku mahame agenga umwuga w’Itangazamakuru. Mugire amahoro, Impagarike n’Ubugingo!
mulama nagende yihangie imirimo kuko imyaka 9 irahagije,iyaba abantu nkabariya aribo babwiraga kwihangira imirimo kuko CASH bababarazigwijeho,naho kubwira umushomeri kwihangira umurimo ntibishoboka.Ahubwo iyaba LETA,yahaga manda ntoya abayobozi,hanyuma bakavamwo bakajya GUCURUZA cyangwa guhanga indi mirimo kuko baba bafife CASH,hanyuma mumyanya bagashyiramo abashomeri,nyuma yigihe runaka,nabo bagasimburwa kuko baba bamaze kwiyubaka nokubona CASH zogukora ibindi,Naho kuvanwaho kwa MULAMA ntibibaje na gato,kuko harabandi Banyarwanda benshi bafite ubumenyi buruta nubwo MULAMA afite kandi bashomereye
ariko rero niba Patcice yavuyeho njye ndumva atari igitangaza,bibaho,kandi kuguma ahantu hamwe ntago aribyiza,ugomba guhindura.icyangombwa nuko avaho yarakoze inshingano ze kandi yaba atarazikoze azabibazwa.
vameri mbere yo gukura umugogo uri mujisho rya mugenzi wawe banza ukure uri muryawe.kandi utabustya ubwita ubumera iyo uza kuba Patrice uba warakoze iki?icecekere rero.
Ariko ubanza Patrice yari umu star muburyo butazwi? ko mbona yashyuhije abantu imitwe kandi naba Minesters cg aba president bahavo kandi ubuzima bugakomeza!!!!!!!!!!!!!!!!!! Nigitangaza koko, uziko musetsa kawamugani wa Twagiramungu. Nahevo, kandi ishimirwe ibyo yabashije kugeraho anerekwe ibyo atashoboye kugeraho kandi yarafitiye ubushobozi kugirango bizamufashe muakndi kazi azakora.
yagiraga ikimenyane
Naho se ingirwabanyamakuru zibereyeho kuba inkomamashyi zo gukesha no gusingiza ubutegetsi bw’igitugu! Reba abanyamakuru bafungiye muri gereza zo mu Rwanda harimo n’abategarugori babiri, reba abanyamakuru bishwe nka Rugambage Jean Leonard, reba abanyamakuru bahunze u Rwanda bakajya mu mahanga.Uriya Patrice Mulama ari kw’isonga ry’ihohoterwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyamakuru mu Rwanda ari nayo mpamvu yahoranaga ibibazo n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’abanyamakuru butajya bwubahirizwa habe na rimwe mu Rwanda. Nagende kandi n’umusimbuye ni iri n’iri bose ni kimwe.
ariko abanyamakuru koko barashaka ubudahangarwa kabone n’iyo bafatirwa mu makosa nk’ay’abandi?Ahaaa
Tutakuombea kwa Mola upate kazi nyingine…
KOMERA
uyu mugabo ashobora kuba manda ye yararangiye cyangwa se yarakoze nabi bakamwirukana
Mulama nagende ashyizwe mu kiruko cy’agateganyo si icya burundu nabe aruhuka ajya canada na london nyuma azahabwa ikindi niba atarakoshereje abakuru avuga ibyo atatumwe cg amaze kurengwa akumva hari icyo abashije yibagiwe abamutumye agateshuka kuri za BBC gusa kuvaho ntacyo byishe nta n’icyo bikijije umunyamakuru
Comments are closed.