Kuva 2009 – 2015 Leta yaciwe miliyoni 820 na $ 47, 310 mu manza yatsinzwe
* Mu zashyizwe hanze harimo Minisiteri 3, ibigo 8, uturere 10……,
*Impamvu zituma Leta itsindwa harimo kutubahiriza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta umwaka wa 2015/16 yatangiye gusesengurwa na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza, kuri uyu wa gatatu igaragaza ko Leta ihomba amafaranga menshi icibwa mu nkiko kubera ihonyorwa ry’amategeko mu kwirukana abakozi, kubahagarika n’ibindi abakozi bakorerwa bitubahirije amategeko bakiyambaza inkiko.
Francois Habiyakare ukuriye Komisiyo y’Abakozi yavuze ko ibindi bibazo byagaragaye mu bikorwa by’iyi komisiyo muri uyu mwaka harimo icy’abakandida bemererwa gukora ibizamini kandi batari bujuje ibisabwa, n’abakozi bajuririra iyi komisiyo kubera ibyo bataba bahawe kandi babyemererwa n’amategeko.
Iyi raporo igaruka ku gihombo kinini Leta iterwa n’abakozi/abayobozi b’inzego kubera kutubahiriza amategeko mu micungire y’abakozi no kubatoranya.
Icyagarutsweho cyane n’Abadepite ni amafaranga Leta icibwa mu nkiko, yatsinzwe imanza iregwamo n’abakozi baba bahohotewe mu buryo butandukanye nko kwirukanwa, guhagarikwa by’agateganyo, gusezererwa baburiwe imirimo, gusesa amazerano n’izindi mpamvu bigakorwa hatubahirijwe amategeko.
Iyi raporo igaragaza impungenge z’uko iki kibazo aho kugabanuka cyiyongera bityo ngo hakaba hakwiye gufatwa izindi ngamba zirimo no kujya hakurikiranwa abayobozi baba bagize uruhare mu gutuma Leta igira igihombo.
Bizakorwa ngo hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera agena uburyo bwo kubakurikirana ngo bishyure icyo gihombo baba bateje Leta.
Iyi raporo igereranya raporo z’uko Leta yagize igihombo mu myaka ishize, aho raporo ya 2012- 2015 ivuga ko haburanye inzego za Leta 51, ziburana n’abakozi 254 mu manza 154.
Muri izo manza Leta yatsinzwe 115 zingana na 75% icibwa akayabo ka Frw 524,270,595 na $ 14,400. Leta yo yitsindiye miliyoni 10,678,100 gusa.
Muri Raporo ya 2009- 2012, haburanye inzego za Leta 53 ziburana n’abakozo 283 mu manza 101, Leta itsindwa 67 zingana na 66.3% icibwa amafaranga 296,416,380 na $ 32,910.
Kuva mu 2009 kugeza 2015 Leta yarezwe mu manza 255, yatsinzwemo imanza 182 zingana na 71%.
Iyi raporo igaruka by’umwihariko ku nzego za Leta 24 zagaragaye muri raporo ya 2009 – 2012 zikongera kugaruka no muri raporo ya 2012-2015 hose zitsindwa imaza zigateza igihombo Leta kubera ko zacunze abakozi mu buryo butubahirije amategeko.
Izo nzego zirimo uturere 10 aritwo : Gicumbi, Rwamagana, Burera, Nyarugenge, Kamonyi, Nyamagabe, Huye, na Gakenke.
Harimo Minisiteri eshatu, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iyari ishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu itakibaho (MINENTER) n’iy’Ubuzima (MINISANTE).
Haromo ibigo bya Leta umunani ari byo: RRA (Rwanda Revenue Authority), EWSA (RECO-RWASCO) ubu cyahindtsemo WASAC na REG, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Urwego rw’indege za gisivile (RCAA), Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), RDB, CHUB, ONATRACOM (iki na cyo ntikikibaho kubera ibihombo).
Amashari Makuru atatu asigaye abarizwa muri Kaminuza y’U Rwanda na yo arimo NUR/UR-CASS, KIE/UR-CE, na ISAE Busogo/CAASVM.
Komisiyo y’Abakozi ivuga ko hari abakozi barega izo nzego mbere y’uko komisiyo ifata umwanzuro n’abarega izo nzego komisiyo yagiriye inama urwego ruregwa ariko rukanga kuzubahiriza.
Impamvu zatumye ngo abakozi batsinda inzego za Leta mu nkiko kandii komisiyo yaramaze gutanga inama zafasha mu gukemura ikibazo, zirimo uburyo bwo kuburana, ubwisanzure n’ubushishozi bw’Abacamanza mu gufata icyemezo no kudashyira mu bikorwa imyanzuro komisiyo y’abakozi iba yatanze ku kibazo.
Raporo ariko igaragaza ko inzego za Leta zisigaye zitabira cyane gushyikiriza Komisiyo y’abakozi ba Leta raporo z’amapiganwa y’imirimo nubwo ngo hakiri ikibazo cy’uko inzego zigifite ububasha bwo guhita zishyira mu myanya abakozi zitarindiriye raporo ya Komisiyo y’abakozi.
Ibyo ngo hari ugaragara ko yashyizwe mu mwanya atabyemerewe yaramaze kuwushyirwamo.
Nyuma yo gusesengura iyi raporo komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza y’abaturage irategura imbanziriza mushinga w’imyanzura izajyanwa mu Nteko Rusange y’Abadepite.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ahubwo ariyo ngera nanjye namaze gutanga iki rego ko nirukanywe bampatira kwisezerera. Mwabonye aho umuntu acukura akihamba?
Kuki aya mafaranga yose adacibwa abakoresha baba bafashe ibyo byemezo? Iyi misoro yacu itikirira mu bwibone n’ubwiyemezi bw’abayobozi b’ibigo bya Leta bigize nk’utumana ngo uwo batibonamo ni ukujugunya hanze gusa nta tegeko bitayeho. Kuki aritwe abaturage tugomba kwishyura ibihombo baba bateje? Bigomba guhagarara.
Comments are closed.