Digiqole ad

Abakora iyamamazabuhinzi barasaba ikoranabuhanga mu kazi kabo

 Abakora iyamamazabuhinzi barasaba ikoranabuhanga mu kazi kabo

Gafaranga Joseph

Ihuriro ry’abakora iyamamaza buhinzi rirasaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga mu nzego z’ubuhinzi, kugira ngo hanozwe imikorere y’iyamamaza buhinzi no mu buhinzi muri rusange.

Mu nama yahuje ishyirahamwe ‘FASS Rwanda’ ry’abangize ihuriro rikora iyamamaza buhinzi ryagiyeho kugira ngo abarigize bafatanye guhuriza hamwe ubushakashatsi mu byateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi mu buhinzi.

Gafaranga Joseph, uhagarariye abahinzi akaba n’umuhinzi w’ibigori n’ibirayi mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abahinzi bafite imbogamizi z’uko usanga abantu bagurira ifumbire badakoresha ibipimo bimwe (ibipimo byagenwe bitewe n’ahantu n’igihingwa).

Yagize ati “Hakwiye kubaho uburyo ibyigishwa abahinzi byajya bibageraho vuba kandi bikaba ari bimwe.”

Gafaranga Joseph
Gafaranga Joseph

Gafaranga asanga hashyizweho ikoranabuhanga mu nzego z’ubuhinzi ibibazo bibugaragaramo byagabanuka kuko zimwe mu nyigisho zigenewe abahinzi zajya zibagereraho igihe, kandi zose zikaba ari zimwe ku buryo abantu batazajya babasobanurira ibyo bishakiye.

Ndagijimama Narcisse, Umuyobozi wungirije wa ‘FASS Rwanda’ yavuze ko bazagerageza guhuriza hamwe  ibikorwa binyuranye byakoreshwa mu iyamamaza buhinzi, hagamijwe guteza imbere umhinzi n’umworozi mu Rwanda.

Yagize ati “Iri huriro rigamije kureba uburyo bukoreshwa mu nzego z’ubuhinzi niba aribwo umuhinzi akeneye, turashaka kuzana ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi tureba uburyo ryakoresha mu buryo amakuru umuhinzi akeneye amugeraho ku gihe kandi mu buryo bukwiye kuko twebwe icyo tugamije ni ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

Ndagijimana Narcisse.
Ndagijimana Narcisse.

Abagagarariye abahinzi bavuze ko iyamamazabuhinzi nirimara kugezwamo ikorangabuhanga bizabafasha guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kuko bazaba babasha kumenya amakuru ku buryo bworoshye kandi ku gihe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish