Mr D agiye kuza mu Rwanda kuhamurikira Album
Mr D ni umuhanzi nyarwanda uba muri USA. Uretse kuba aririmba nk’uwabigize umwuga, ubu yamaze no gushinga inzu ‘Studio’ itunganya umuziki yise More Records iyi ikaba yaranakorewemo na Producer Licklick.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gusa n’uwisuganyije, agiye kuza mu Rwanda kuhamurikira album ye amaze hafi imyaka ibiri arimo gukoraho.
Alpha Rwirangira n’umuraperi Sajou ni bamwe mu bahanzi bamaze gukorera ibihangano byabo muri More Records ya Mr D.
Ku bijyanye n’iyo album ye agiye kuza kumurikira mu Rwanda kandi izina rye ridakunze kugarukwaho n’itangazamakuru cyane, ngo uwo munsi nibwo abatamuzi bazamumenya.
“Yah, nibyo koko ubu maze igihe nkora akazi kandi nakwita ko katoroshye kubera imbaraga gasaba, ariko kandi nanakwita ko koroshye kubera ko nkakora nkakunze kandi nkaba nkunda abo ngakorera ari bo bakunzi ba muzika nyarwanda. Gusa iyi album ninyirangiza nzaza kuyimurikira no kuyitura abanyarwanda” Mr D aganira n’Umuseke.
Kuva uyu muhanzi yakwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakomeje gukora zimwe mu ndirimbo zigize iyi album agiye gushyira hanze.
Mr D akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye byaba ibyateguwe n’abanyafurika batuye muri Amerika ndetse n’indi minsi mikuru nka Rwanda Day n’ahandi.
Nk’uko Mr D yakomeje kubitangariza Umuseke, ngo iyi album izazengurutswa u Rwanda rwose akazajya anyura muri buri karere ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Mu ntangiriro ya 2017 nibwo azashyira ahagaragara itariki ndetse n’ingengabihe y’uko ibitaramo azafashwamo n’abandi bahanzi bakomeye bizagenda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Urakaza neza turakwishimiye…YOLO
Comments are closed.