Digiqole ad

KUBAHONIYESU wateye inda umwana w’imyaka 12 yakatiwe ‘burundu’

 KUBAHONIYESU wateye inda umwana w’imyaka 12 yakatiwe ‘burundu’

*Urubanza rwageze hagati rurahagarara kuko umwana yari akuriwe, adafite intege,
*Ubu yamaze kubyara afite umwana w’amezi abiri…ngo ubuzima buragoye…

Mu rubanza rumaze iminsi ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Kubahoniyesu Elia wari ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 12 yamaze guhamwa n’iki cyaha akatirwa gufungwa burundu. Umuryango urera uyu mwana w’umubyeyi ubu ufite imyaka 13 uvuga ko ubuzima bumugoye ndetse ko nta n’ubwisungane mu kwivuza afite we n’imfura ye aherutse kwibaruka.

Umwana wahohotewe mu rukiko ubwo yari yaje kumva iburanisha muri uku kwezi
Umwana wahohotewe mu rukiko ubwo yari yaje kumva iburanisha muri uku kwezi

Kubahoniyesu yemereye Urukiko ko yasambanyije uyu mwana (ntitwifuje gutangaza amazina ye) muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari avuye kuvoma aho aba mu mudugudu wa Nyakariba, mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

Mu ntangiro z’uru rubanza, umuryango w’uyu mwana, wabaze  umubyeyi imburagihe, wagiriwe inama yo kuba uhagaritse kuburana kuko uyu mwana yari amaze gukurirwa yaracitse intege.

Ubushinjacyaha bwari buhanganye na Kubahoniyesu Elia, wahamijwe iki cyaha, bwari bwamusabiye gufungwa burundu nk’uko iki gihano kigenwa n’Ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Tariki 07 Ukuboza mu iburanisha, Kubahoniyesu w’imyaka 25 yemereye amaze gusomerwa icyaha aregwa ntabwo yazuyaje yemeye ko ari we wagikoze ashukashutse uyu mwana avuye kuvoma akamwinjiza aho acumbitse akamusambanya, hari mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Nyuma Kubahoniyesu yahamwe n’iki cyaha ndetse yakatiwe gufungwa burundu.

Umubyeyi w’imyaka 13 abayeho nabi…

Muhawenimana Lucie urera uyu mubyeyi ariko kandi w’umwana avuga ko nyuma yo kwibaruka abayeho nabi.

Muhawenimana washakanye na nyirarume w’uyu mwana wakorewe icyaha, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwizeje uyu muryango kuzawusura ariko ko batarabageraho.

Avuga ko uyu mwana akeneye ubufasha kuko nabo batsihoboye. Ati « Na mutuelle ntayigira. Akarere katubwiye ko kaza kudusura ariko ntiturababona. »

Avuga ko umuyobozi w’umudugu ari we wabasuye akabizeza ko azazana ubuyobozi bw’akarere ariko ko batarasurwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • bamuhanishe no kumwambura iri zina ryiza yangije KUBAHO NI YESU!! ubu se ysu nibi yagutumye. ikindi kibabaje nuyu mwana w’umubyeyi numwana we badahabwa ubufasha kandi mpora numva imiryango ivuga ko iharanira ubyrenganzira bwa muntu. Evode se numvise wigize umucunguzi waba bana babakobwa bahohoterwa ko ntacyo akora. dutegereje kumva uyu mwana yyarahawe ubufasha kandi asuzibizwe no mwishuli

    • Ariko ishyari wowe n’abandi mufitiye Evode ringana iki? Nta kigihugu kigira no crimes…; ahubwo inzego nizikomeze gukora imirimo yazo, amategeko yubahirizwe hari kindi?!

  • N’ubwo uyu mwana w’umukobwa watewe inda akabyara bibabaje kubona ibyamubayeho ku ruhande rumwe, ariko na none ku rundi ruhande uriya mwana w’umuhungu ukatiwe gufungwa burundu nawe arababaje peee. Nawe akwiriye kugirirwa impuhwe. Kuko gukatirwa burundu ntabwo bihuye n’uburemere bw’icyaha yakoze. Byumvikane neza ko icyaha cyo gukatirwa burundu gihabwa uwafashe undi ku ngufu, kandi biragaragara ko uyu muhungu atafashe ku ngufu, ahubwo ngo yashukashutse kariya kana k’agakobwa, ashobora kuba hari ibyo yagahaye: nk’amafaranga se, cyangwa ikindi kintu, kubera ubukene ako gakobwa kakabyemera bakaryamana kagahita gatwara inda. Wenda iyo ako gakobwa kadatwara inda, nta n’uwari kuzapfa amenye ko baryamanye. Kari kwicecekera ndetse wenda bagakomeza ubucuti uwo muhungu akajya agaha utuntu bakongera bakaryamana.

    Niba uyu muhungu yarashukashutse kariya kana k’agakobwa wenda akagaha utuntu runaka kugira ngo baryamane, nako kakemera wenda kubera ubukene kifitiye, yego wenda uwo muhungu yakoze amakosa yo gushukisha ako gakobwa ibintu, ariko nanone ako gakobwa kashutswe n’ibintu nako kabifitemo uruhare. Kubera ko iyo kamwangira uwo muhungu ntacyo yari gukora, yari kwigendera akakareka wenda akajya kureba akandi gakobwa yashuka. Bityo, ari uwo muhungu ari n’ako gakobwa, nta ngaruka nk’izi tubona byari kubagiraho.

    Iyo ako gakobwa kamwangira hanyuma umuhungu akarenga akagafata ku ngufu, icyo gihe kari gutabaza bakaza bagafata uwo muhungu agashyikirizwa ubutabera agahanwa yihanukiriye. Icyo gihe byari kumvikana neza ko uwo muhungu yakoze icyaha kidashobora kwihanganirwa. Uko bigaragara rero, ntabwo uwo muhungu yafashe ako gakobwa ku ngufu ahubwo yagashukishije ibintu n’ubwo bitavugwa ibyo aribyo.

    Ikibazo rero nibaza, ni ukumenya niba mu gihe umuhungu ahaye umukobwa amafaranga cyangwa ikindi kintu, umukobwa akemera bakaryamana wenda uwo umukobwa agatwita cyangwa se ntatwite, niba mu mategeko uko byagenda kose umuhungu wabikoze akwiye kubihanirwa. Niba mu gihe uwo muhungu abihaniwe, igihano cyo gufungwa burundu kitaba gikabije.

    Rwose ibintu bigomba kumvikana neza, amategeko yacu akajya aba asobanutse bihagije ku buryo ataba icyuho cyo gukanyaga uwo ariwe wese witwa ngo yaryamanye n’umukobwa kandi atamufashe ku ngufu. Kuvuga ko ari umwana uri munsi y’imyaka 18 birumvikana ko aba akiri muto, bityo gushukika bikaba byoroshye, ariko kandi umwana w’imyaka 12 nabwo aba azi ubwenge (aba arangije amashuri abanza) ku buryo utapfa kumushukisha icyo ubonye cyose ngo yemere kandi azi neza ingaruka bishobora kumugiraho we ubwe, n’ingaruka zishobora kuba ku muhungu wamushutse. Mu gihe umushutse akabyemera, cyane cyane mu gihe umushukishije ibintu akabifata, icyo gihe nawe aba abifitemo uruhare.

    Uriya muhungu Kubahoniyesu Elia rero yari akwiye guhanishwa nibura igifungo cy’imyaka itarenze itanu (5), naho kumuha igihano cy’igifungo cya burundu, rwose ni ugukabya, keretse biramutse bigaragaye ko yafashe ku ngufu, kandi uriya mukobwa ntabwo yigeze ahamya ko yafashwe ku ngufu, ahubwo yarashutswe aremera.

    • Wowe mbere yo gushyiraho commment uzabanze usome amategeko, gushukashuka umwana ntibibaho mumategeko naho utamushuka ukamusaba akaguha, amategeko afata umwana nkumuntu utaragira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo, rero iyo umuntu mukuru amusambanije akatirwa burundu niko amategeko abiteganya aho ntamarangamutima ahaba.

      • @Dido, ayo mategeko rero ntabwo anoze. Wowe ndumva uyazi bihagije, none reka nkwibarize, mbwira, iyo umukobwa ashutse umwana w’umuhungu bakaryamana, icyo gihe amategeko ategenya iki???

        • Umukobwa washutse umwana w’umuhungu bagasambana nawe ahanwa kimwe n’umuhungu wasambanije umwana w’umukobwa. Amategeko bose arabareba

    • Uhuuuuu!!!Akumiro n’inda naho amavunja arahandurwa koko!!! Wowe wiyise Kabaya, abasomyi b’iyi nkuru bamfashe kukugaya pe! Ngo: “ariko kandi umwana w’imyaka 12 nabwo aba azi ubwenge (aba arangije amashuri abanza) ku buryo utapfa kumushukisha icyo ubonye cyose ngo yemere”? Ubu se ari mushiki wawe ibyo wabivuga koko! Ubwo ikosa warishyira ku mwana wa 12 uwa 25 ukavuga ko nta kibazo. Uyu musore ni umugome cyaneeeee! Abasa naho bari kuruhande rwe namwe ubwo….. niba imibiri yarabananiye mukaba mutegekwa n’igitsina, mwajya mushaka abakobwa bakuze cg abakecuru kuko baba bahari, abanyabyaha nkamwe babikeneye k’ubuntu mutabahaye na frw. Isi igeze ahabi pe!!!!!!!!

    • Gusambanya umwana bifatwa nko kumufata ku ngufu kabone niyo ariwe ukwihamagariye. Koko ubu wanditse iki kinyamateka ugamije kumvisha ko icyaha kitaremereye ari ugushukashuka???? Kandi ari umwana wawe wafashwe ku ngufu ubu uba wacitse ururondogoro.

  • Nyamara ibibazo nk’ibi bikwiye kwiganwa ubushishozi aho gukoresha amarangamutima cyangwa icyo twita amategeko atanogeye.

    Hari ighe rwose usanga icyo wita ko umukobwa yasambanyijwe ahubwo ariwe wabyitaye. Hari ubwo umukobwa ashobora gushotora umuhungu. Icyo gihe bigenda bite???? Hari n’abakobwa bibambaza ku bahungu, icyo gihe bigenda bite??? Hari n’abakobwa batekera umutwe abahungu, bagakora ku buryo umuhungu agwa mu mutego, ndetse mu gihe babikoze umukobwa akaba azi neza ko ashobora gutwita nyamara umuhungu ntacyo abiziho yabimuhishe. Icyo gihe bigenda bite????

    • “Hari igihe rwose usanga icyo wita ko umukobwa yasambanyijwe ahubwo ariwe wabyitaye”. Ubu se umwana wa 12 years niwe urukwita umukobwa koko? Agahwa kari kuwundi karahandurika koko!! Uyu mwana iyaba mushiki wawe ndakeka ko utaribushyireho comment nk’iyi.

    • Niyo mpamvu mbere yo kubikora wakagombye kubanza kumva no gutekereza ingaruka zabyo. Amategeko ntagira sentiments my friend!!!!

  • Ariko byumvikane mu nsi y’imyaka 16 ndetse n’abafite uburwayi bwo mu mutwe, byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitisina. Kimwe n’umukoresha, umwalimu, umurezi uryamana n’uwo ashinzwe nawe ni uko bifatwa. Ahubwo wakwibaza uti ko uyu musore yaburanye yemera icyaha kuki bitabaye inyoroshyacyaha! Naho izindi mpaka zose nakubaza nti mbega uyu mwana ari uwawe wanyurwa ni uko uyu mugome akatirwa imyaka itanu?

    • Itegeko ni itegeko rizakurikizwa nta kurica hirya hino nta kuzana amarangamutima azahanishwa gufungwa burundu

  • birababaje uwo mubyeyi gahunda ya girinka imugereho .ese uwo wamuteye inda we afite imyaka ingahe? cyangwa nawe n’umwana!

  • Ariko biratangaje aho umuntu mukuru atinyuka agadambanya umwana w imyaka ine koko uku n uguta umuco kbs Imana idutabare

Comments are closed.

en_USEnglish