Digiqole ad

Ikiruhuko cy’izabukuru kubakoresha ingufu gikwiye kwigizwa imbere- Mzee Munyuzangabo

 Ikiruhuko cy’izabukuru kubakoresha ingufu gikwiye kwigizwa imbere- Mzee Munyuzangabo

Mzee Modeste Munyuzangabo, umuyobozi mukuru w’Umuryango nyarwanda w’abari muri Pansiyo.

Mzee Modeste Munyuzangabo, umuyobozi mukuru w’Umuryango nyarwanda w’abari muri Pansiyo (Association Rwandaise des Retraités- ARR) asanga imyaka yo kwinjira mu kiruhuko cy’izabukuru ku bantu bakora imirimo y’ingufu ikwiye kwigizwa imbere kubera ko ngo imyaka 65 ibagora cyane.

Mzee Modeste Munyuzangabo, umuyobozi mukuru w’Umuryango nyarwanda w’abari muri Pansiyo.
Mzee Modeste Munyuzangabo, umuyobozi mukuru w’Umuryango nyarwanda w’abari muri Pansiyo.

Modeste Munyuzangabo avuga ko abenshi mu bantu bafite mu ryango wabo bakoze imirimo y’ingufu mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ngo bakigiyemo imyaka ikiri 55.

Munyuzangabo asanga hari abantu bakoresha imbaraga nyinshi nyamara ugasanga imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ingana n’iy’abakora mu biro kuko ariko itegeko riteganya.

Ati “N’abagenda ubu barakoze ibintu by’imyuga bari bakwiye kujya bajya mu kiruhuhuko cy’izabukuru mu myaka 55, aho kuba 65, kubera y’uko bakora imirimo ivunanye cyane ugereranyije n’abantu birirwa bicaye mu biro.

Nk’umukanishi, umufundi wirirwa atera igishahuro aterura n’amabuye n’amatafari, ntabwo ari kimwe n’umuntu wirirwa wicaye mu biro yandikisha ikararamu, n’ubwo nabo batayishimiye.”

Nubwo gukora imirimo y’ingufu bibafasha gusaza neza, ngo hari aho bagera ikaba itakibakoza ahubwo ari nko kubahuhura kuko nta mbaraga baba bagifite.

Mzee Munyuzangabo we ati “Hari n’ujya gukora ubukanishi cyangwa ubwubatsi ashaje cyane ari ukubura uko agira, baravuga ngo ‘Umufundi ushaje arara izamu’, kubera ko aba ananiwe gukora akazi k’ingufu yakoraga.”

Imwe mu mirimo y’ingufu mu Rwanda, harimo iyo gucukura amabuye y’agaciro n’umucanga, ubwubatsi, ubukanishi, ubuhinzi n’ubworozi, gutwara ibinyabiziga, n’indi, ariko usanga abenshi mu banyarwanda bayikora batazigamirwa izabukuru, uko bazabaho mu gihe bazaba batagishoboye.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanzwe n’impuzama-syndicat y’abakozi n’abari muzabukuru “COTRAF_Rwanda” mu cyumweru gishize bwarebaga niba amasomo yigishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ajyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bwagaragaje ko Abanyarwanda barangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batishimira akazi kabo kubera Politiki z’ikiruhuko cy’izabukuru zidasobanutse kuri bo, ndetse ngo benshi aho bakora ntibatangirwa imisanzu y’izabukuru.

Muri ubu bushakashatsi, abagera kuri 86.9% basubije bemeza ko impamvu ituma badakunda akazi kabo ari uko Politiki z’izabukuru zidasobanutse neza kuri bo kandi n’izihari zitubahirizwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ahubwo uretse ni byo,imyaka ya pension yari ikwiye gushyirwa hagati ya 55-60.Ibi byafasha mu kugabanya ubushomeri kuko hanze aha hari urubyiruko rurangiza za kaminuza nturubone akazi kuko abasheshe akanguhe baba bari muri iyo myanya.
    Abadepite na Ministeri y’umurimo bakwiriye kubirebaho,uwiteganyirije akaba agiye gutungwa n’ayo yiteganyirije abandi na bo bakabona imirimo. Ikindi aba basaza abenshi bapfa badafashe kuri pension.Bizigweho rwose.65ans ni imyaka myinshi.

  • Imyaka 65 ni myinshi umuntu agikora ,kuko nta mbaraga aba agifite,bityo no mu kazi nta musaruro aba akibasha gutanga,kandi hari urubyiruko rwinshi rudafite akazi kandi rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukorera igihugu,NIBAGIRE NIBURA 55 mu myanya isanzwe y’akazi ka leta, na 60-65 ku myanya y’abayobozi bakuru kuva kuri ba directeur,abadepite, aba senateur,aba ministre n’indi myanya ya politic isaba ubunararibonye.Erega nugiye mu zabukuru aba akeneye kuzijyamo agifite akabaraga ngo nutwo dufaranga bamuhaye abashe kudukoresha uudushinga twamuteza imbere. RDF ibabere urugero ubu ku myaka 45 bo bahita bjya mu kiruhuko,uretse SENIOR OFFICER

  • Rwose iyi myaka Ni myinshi cyane ,ese ye,Ko esperance de vie yacu mbona itarenga cg Ngo inagereho rwose ,umuntu azajya afata pension yarabaye nyakwigendera atakiri Ku isi?

  • NANJYE NDUNGA MURY,ABAMBANJIRIJE.IYI MYAKA NIHAREBWE UBURYO YAGABANYWA.

  • ese bajya gushyira ku myaka 65 bashingiye kuki? iriya myaka ni mwinshi cyane, bareke urubyiruko narwo rwinjire mu kazi kuko rufite imbaraga n’ubushobozi.

  • Nibyiza cyane uwo muyobozi ibyo avuga nibyo, ababishinzwe bagombye kubyigaho bakateba icyo bahinduraho.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish