Digiqole ad

King James yahaye ibyishimo Abanyarubavu mu ijoro rya Noheli

 King James yahaye ibyishimo Abanyarubavu mu ijoro rya Noheli

Gisenyi – Mu ijoro rya Noheli, King James yataramanye n’Abnyarubavu, afatanya nabo kwishimira isabukuru y’ivuka rya Yesu Krisitu.

Ni mu gitaramo cyari cyitabiriwe cyane, dore ko King James yari yanatumiye abahanzi bakunzwe barimo Riderman, Bruce Melody, Christopher, Bulldogg, Mico The Best, Naason n’abandi bakunzwe i Rubavu.

Cyari igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo (album) mushya wa King James, yise “Urukundo”.

Abanyagisenyi bazwiho gukunda ibirori bari babukereye.
Abanyagisenyi bazwiho gukunda ibirori bari babukereye.
Bari baje kureba abahanzi bakunda.
Bari baje kureba abahanzi bakunda.
Mbere y'uko igitaramo gitangira abantu babanje kumara umwanya batarabona abahanzi kuko igitaramo cyatinze gutangira ho gato.
Mbere y’uko igitaramo gitangira abantu babanje kumara umwanya batarabona abahanzi kuko igitaramo cyatinze gutangira ho gato.

Igitaramo cyaje gutangirana n’abahanzi b’i Rubavu, babanza gushyushya bari bitabiriye iki gitaramo cyo kumurika album ya King James.

Christopher yaje kuza kuri stage aririmbira abakunzi be n'abamuzika muri rusange.
Christopher yaje kuza kuri stage aririmbira abakunzi be n’abamuzika muri rusange.
Riderman yaje kumusanga kuri Stage bararirimbana, ndetse Rideman asigaraho nawe aririmbira abakunzi ba muzika.
Riderman yaje kumusanga kuri Stage bararirimbana, ndetse Rideman asigaraho nawe aririmbira abakunzi ba muzika.
Bruce Melody nawe ukunzwe cyane muri iki gihe, nawe yaje kuza kuri stage.
Bruce Melody nawe ukunzwe cyane muri iki gihe, nawe yaje kuza kuri stage.
Bruce Melody aririmbira abakunzi be zimwe mu ndirimbo ze zigezweho.
Bruce Melody aririmbira abakunzi be zimwe mu ndirimbo ze zigezweho.
Bulldogg nawe yaje kuza kuri stage abaha Rap.
Bulldogg nawe yaje kuza kuri stage abaha Rap.
Mico The besht utaherukaga gutaramira Abanyarubavu nawe yaje kubashimisha.
Mico The besht utaherukaga gutaramira Abanyarubavu nawe yaje kubashimisha.
Naason nawe yaje kuza nk'umuhanzi umaze igihe akunzwe.
Naason nawe yaje kuza nk’umuhanzi umaze igihe akunzwe.
MC Phil Peter niwe waje gushyushya ibi birori byabereye ku Kiyaga cya Kivu.
MC Phil Peter niwe waje gushyushya ibi birori byabereye ku Kiyaga cya Kivu.
Nyir'igitaramo King James yaje kuza kuri stage aririmbira imbaga yari imutegereje.
Nyir’igitaramo King James yaje kuza kuri stage aririmbira imbaga yari imutegereje.
Yamurikaga album ye yise 'Urukundo'
Yamurikaga album ye yise ‘Urukundo’
Abantu bari benshi.
Abantu bari benshi.
King James yeretswe urukundo n'abafana be.
King James yeretswe urukundo n’abafana be.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bashimye.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bashimye.
Bati "King James turagukunda."
Bati “King James turagukunda.”
Uyu mubyeyi yaje kumusanga kuri stage barabyinana.
Uyu mubyeyi yaje kumusanga kuri stage barabyinana.
Abafana ba King James bari bishimye cyane.
Abafana ba King James bari bishimye cyane.
Nubwo igitaramo cyabaye nijoro cyane, abakunzi ba muzika bakomeje kugitegereza.
Nubwo igitaramo cyabaye nijoro cyane, abakunzi ba muzika bakomeje kugitegereza.

Amafoto: Mugunga Evode
UM– USEKE.RW

en_USEnglish