Digiqole ad

U Rwanda ni urwa 2 mu hantu heza hazasurwa cyane muri Afurika muri 2017

 U Rwanda ni urwa 2 mu hantu heza hazasurwa cyane muri Afurika muri 2017

Ibyiza nyaburanga mu Rwanda ngo bizatuma u Rwanda rusurwa cyane muri 2017

Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Condé Nast Traveler” cyakoze urutonde rw’ahantu heza hazasurwa cyane mu mwaka wa 2017. Uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu gukurura ba mukerarugendo muri Afurika nyuma y’igihugu cya Zimbabwe.

Ibyiza nyaburanga mu Rwanda ngo bizatuma u Rwanda rusurwa cyane muri 2017
Ibyiza nyaburanga mu Rwanda ngo bizatuma u Rwanda rusurwa cyane muri 2017

Uru rutonde rwiswe ‘Best Places Travel in 2017” (ahantu heza ho kuzasura muri 2017) rugaragaza ko igihugu cya Zimbabwe kiza ku mwanya wa 13 ku Isi ariko kikaza ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Iki kinyamakuru gishyira u Rwanda ku mwanya wa 14 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika mu bwiza nyaburanga, kikavuga ko iki gihugu kiri mu hantu hakwiye kuzasurwa cyane muri 2017.

Condé Nast Traveler ivuga ko u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu biriho bifungura amahoteli menshi kandi meza ku mugabane wa Afurika.

Iki kinyamakuru kigaragaza bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, kivuga ko muri Kamena hazatangizwa akamodoka ko mu kirere kazifashishwa mu gusura pariki y’ibirunga kagafasha ba mukerarugendo kwihera amaso ibikorwa biri muri iyi pariki.

Kigaruka ku bikorwa bikomeje gutera imbere mu Rwanda bituma iki gihugu kigira ubudasa mu buranga nk’ibiti biriho biterwa n’ibindi bikorwa remezo biriho byubakwa.

Kivuga kandi u Rwanda ruzwiho kuba rufite umurwa mukuru ari wo umujyi wa Kigali usukuye kandi utekanye. Kikavuga ko uyu mujyi uri gukura uko bwije uko bukeye bikanakurura abashoramari bo mu mahanga.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nibyo kwishimirwa

  • Hhhhhhhh, iki cyo kiranyagisha, kariya kanyamakuru kagendeye kuki gatangaza ibi? Ubu koko tutabeshye uRwanda rwasurwa kurusha Misiri? Kurusha South Africa? Kurusha Kenya na Tanzania? Oya rwose ntitwanga ibyiza biza iwacu ariko kubeshya oya. Usibyeko urebye inkuru aho yanditse mu cyongereza usanga ibisobanuro mwaduhaye ataribyo, kariya kanyamakuru kavuzeko uRwanda ari urwa 14 ku isi rukaba urwa 2 muri Africa mu bihugu byiza byagasuwe muri 2017! Ntabwo bavuzeko arirwo ruzaba urwa 2 mu gusurwa muri Africa. Please be pro and avoid interpretation mistakes.
    “Best Places to Travel in 2017”

Comments are closed.

en_USEnglish