Digiqole ad

Ndavanamo ayange!

Uravanamo ayawe washyizemo angahe? – Kagame

Hamaze iminsi hari terime (Terme) ivuga ngo “kuvanamo ayawe” igakoreshwa ahanini ku bantu bashinzwe imirimo runaka, irangira cyangwa itarangira, ariko bakajyanamo intego yo gushakamo indonke irenze iyo bagenewe.

Iyi gahunda igakorwa cyane cyane na bamwe mubashyizwe mu mirimo ya leta, ubwubatsi, imishinga, amasoko n’ibindi. Mperutse kwitegera ka moto bita agahene mu muhanda umwe wo muri uyu mujyi wa Kigali ugera ku mupaka wacu n’Uburundi, uwaruntwaye ati “nk’muntu wariye uyu muhanda Paul yamufunga koko bavuga ngo ni imfungwa ya politiki?” yinubiraga agahanda gato, bivugwako ngo wariweho amacentimetero atari make bakanabihanirwa.

Nahise mubaza nti se kubera iki? Ati « hari igihe abantu bumva ngo runaka yafunzwe azira kunyereza imitungo abantu bakabyibazaho, ariko ngewe ngenda mbona ibinyerezwa ntarinze kuva ku gahene kange, nkahita mbona n’abafungwa abahagarikwa ku mirimo yabo…ngo baba bakuramo ayabo da ! » yakomeje twiganirira biraryoha nshiduka twageze za Gahanga naganaga mu Kagarama gusura anko (Uncle) wakize.

Gusa mubyo naganiriye nuyu mu motari w’agahene, byanyibukije ibyo President Kagame aherutse kubwira bene abo ba rusahurira mu nduru ati « muba mukuramo ayanyu mwarashyizemo angahe ? » ese koko winjira mo kigo cya leta mu mushinga wo kubakira abatishoboye, mu gutanga amasoko ya Leta n’ibindi ushakamo ayawe warashyizemo angahe ?

Uriya mu motari haruguru twavuganye yambwiye ko ntagomba kujya ntungurwa n’abahagarikwa ku mirimo yabo, n’abafungwa bafashwe n’umuvunyi cyangwa bashinjwa imitungo ya Leta. Yarambwiye ati « jya winumira wiryamire, ubareke bavuge ngo barazira impamvu za politiki kandi bazira ibifu byabo » Tugeze imbere mbona ndareba nyabarongo hakurya da ! erega nibwo mbonye ko narenze aho najyaga kubera uburyohe bw’ikiganiro n’umunyenga w’agahene !!!

Nti nsubiza inyuma naganaga mu Kagarama, ati « Euh ! niho utuye ? » nti « ashwi da ! nuwo nsura » ati ubwire uhatuye uwo arye utwo ahembwa areke gushaka ayo atashyizemo, nibwo azahatura mirere na mirere, nahubundi ubutaha wazamusura 1930.

Umuseke.com
Editorial

4 Comments

  • uwo muco ngirango waragabanutse niba utaracitse kuko hasigaye hari indi nvugo bavuga ngo ni ukwikingurira imiryango ya gereza,bashaka kuvuga ko iyo uzanye ibyo gukuramo ayawe uba urimo usatira umuryango wa gereza utabizi

  • iyi analyise niya bien!!
    Mukomereze aho

  • muze jyubambariza ayo bashoye ujyubakwega
    boyekunyunyuza abatishoboye.

  • AKA KA WEBSITE NDAGAKUNZE! hahah abo mukagarama ariko wamugani buriya? ahaaaaa!

Comments are closed.

en_USEnglish