Digiqole ad

APR FC yanganyije na Police ijya ku mwanya wa mbere, Mukura yongeye gutsindwa

 APR FC yanganyije na Police ijya ku mwanya wa mbere, Mukura yongeye gutsindwa

Nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2, APR FC iraye ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Muhadjiri Hakizimana wari umaze iminsi arwaye uyu munsi nttiyigaragaje cyane n'ubwo yatsinze igitego.
Muhadjiri Hakizimana wari umaze iminsi arwaye uyu munsi nttiyigaragaje cyane n’ubwo yatsinze igitego.

APR FC yatangiye umukino isatira ikipe ya Police FC, byatumye ibona igitego  ku munota wa 25 w’umukino, kuri coup-franc indirect yatewe na Hakizimana Muhadjiri, kuko umusifuzi yari yemeje ko Nzarora Marcel yafashe umupira awuhawe na myugariro we Uwihoreye Jean Paul, ibintu atemeranyijweho n’abakinnyi ba Police FC.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Police FC itozwa na Seninga yaje isatira bikomeye izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure wavuye wahuraga na Police FC yakiniye.

Ku munota wa 47 Police FC yishyuye igitego ku mupira Danny Usengimana yateranye Rugwiro Herve ku mutwe.

APR FC yagaragazaga icyuho cyo kubura Yannick Mukunzi hagati, aho yarushwaga cyane n’ikipe ya Police FC, umutoza Jimmy Mulisa yafashe icyemezo cyo gukuramo Mwiseneza Djamal ku munota wa 55 w’umukino, aha umwanya Nshuti Innocent.

Ku munota wa 63 w’umukino Rugwiro Herve yakoreye ikosa Mico Justin, inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Police FC ibona coup-franc yinjijwe neza na Muvandimwe Jean Marie ikipe ye kuyobora umukino n’ibitego 2-1.

Ibyishimo byinshi kuri uyu myugariro w'ibumoso.
Ibyishimo byinshi kuri uyu myugariro w’ibumoso.

APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura yasimbuje, Habyarimana Innocent afata umwanya wa Hakizimana Muhadjiri utigaragaje muri uyu mukino.

Ibintu byabaye bibi kuri Police FC ubwo umunyezamu wayo Nzarora Marcel yagiraga ikibazo cy’imvune yo mu rukenyerero cyatumye umukino uhagarara iminota ine arimo kuvurwa gusa ntiyashobora gukomeza umukino  ajyanwa kwa muganga asimburwa na Bwanakweli Emmanuel ku munota wa 73 w’umukino.

Habura iminota ibiri gusa ngo umukino urangire Imanishimwe Emmanuel yahinduye umupira, Bwanakweli ananirwa kuwufata, awukubise ibipfuntsi uhura na myugariro we Hussein Habimana, yitsinda igitego cyo kwishyurira APR FC, umukino urangira bagabanye amanota 2-2.

APR FC ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24, irusha inota rimwe Rayon Sports izakira Musanze FC kuri uyu wa gatandatu. Naho, Police iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Mvuyekure Emery, Rusheshango Michel, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro (c), Ngandu Omar, Djihad Bizimana, Benedata Janvier, Sibomana Patrick Papy, Issa Bigirimana na Muhadjiri Hakizimana.

11 ba APR FC bari babukereye
11 ba APR FC bari babukereye

Police FC: Nzarora Marcel, Uwihoreye Jean Paul, Muvandimwe JMV, Fabrice Twagizimana (c), Habimana Hussein, Moumed Mushimiyimana, Eric, Nizeyimana Mirafa, Imurora Japhet, Usengimana Danny, na Mico Justin.

Abakinnyi 11 babanjemo muri Police FC.
Abakinnyi 11 babanjemo muri Police FC.

Mu yindi mikino, i Rubavu Etincelles yanganyije na Espoir FC igitego 1-1. Igitego cyo kwishyura cya Etincelles kikaba cyatsinzwe n’umukinnyi mwiza w’ukwezi gushize muri Shampiyona y’u Rwanda Kambale Salita Gentil.

Espoir yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 20, mu gihe Etincelles yahize ica kuri Sunrise yo izakina ejo, iyikura ku mwanya wa karindwi n’ikinyuranyo cy’inota rimwe yayirushije.

Mu Majyepfo, i Nyamagabe, Amagaju FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0, Gicumbi ikomeza kujya habi. Mu bitego by’amagaju, harimo bitatu by’Umurundi Husein Cabalala

Naho, Mukura VS ibibazo byayo byakomeje gukomera nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 2-0 byatsinzwe na Bertrand na Abdallah.

Nubwo ntacyo byahinduye ku mwanya wa 12 Mukura iriho, Bugesera yo yahise isunika AS Kigali iyikura ku mwanya wa gatanu.

Amafato yo ku mukino wa APR FC na Police FC

Ba kapiteni b'impande zombi Herve Rugwiro na Fabrice Twagizimana bifotoje iy'urwibutso.
Ba kapiteni b’impande zombi Herve Rugwiro na Fabrice Twagizimana bifotoje iy’urwibutso.
Abatoza bakiri bato  Seninga na Jimmy Mulisa mbere y'umukino.
Abatoza bakiri bato Seninga na Jimmy Mulisa mbere y’umukino.
Abakinnyi ba Police FC ntibishimiye imisifurire mu gice cya mbere.
Abakinnyi ba Police FC ntibishimiye imisifurire mu gice cya mbere.
Amakipe yombi yanganyije 2-2 bituma APR FC ifata umwanya wa mbere by'agateganyo.
Amakipe yombi yanganyije 2-2 bituma APR FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Abafana ba APR FC bishimira igitego cyo kwishyura.
Abafana ba APR FC bishimira igitego cyo kwishyura.
Abakinnyi ba Police bishimira kuyobora umukino.
Abakinnyi ba Police bishimira kuyobora umukino.
Bwanakweri Emmanuel yushyishya mbere yo gusimbura Nzarora wavunitse, ku ruhande rwa Police FC.
Bwanakweri Emmanuel yushyishya mbere yo gusimbura Nzarora wavunitse, ku ruhande rwa Police FC.
Habimana Hussein yitwaye neza mu bwugarizi bwa Police FC.
Habimana Hussein yitwaye neza mu bwugarizi bwa Police FC.
Iminota ya nyuma y'umukino APR FC yasatiraga ishaka kwishyura, aha Rusheshangoga Michel yahaga umupira ba rutahizamu.
Iminota ya nyuma y’umukino APR FC yasatiraga ishaka kwishyura, aha Rusheshangoga Michel yahaga umupira ba rutahizamu.
Imvune yo mu rukenyerero yatumye Nzarora Marcel ajyanwa kwa Muganga.
Imvune yo mu rukenyerero yatumye Nzarora Marcel ajyanwa kwa Muganga.
Innocent Habyarimana ahangana na Police FC yavuyemo.
Innocent Habyarimana ahangana na Police FC yavuyemo.
Mbere yo gutera Coup franc yabyaye igitego cya mbere cya APR FC.
Mbere yo gutera Coup franc yabyaye igitego cya mbere cya APR FC.
Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe na Ambassador Cesar Kayizari bareba ikipe yabo.
Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe na Ambassador Cesar Kayizari bareba ikipe yabo.
Mu gice cya kbiri Police FC yazanye inyota yo gushaka icyo kwishyura, Aha Mico Justin yarwaniraga umupira na Herve Rugwiro.
Mu gice cya kbiri Police FC yazanye inyota yo gushaka icyo kwishyura, Aha Mico Justin yarwaniraga umupira na Herve Rugwiro.
Mu gice cya mbere APR FC yasatiraga kuri za countre attack ariko ba myugariro ba Police FC bakaba ibamba.
Mu gice cya mbere APR FC yasatiraga kuri za countre attack ariko ba myugariro ba Police FC bakaba ibamba.
Muhadjiri Hakizimana na Nizeyimana Mirafa bavuka i Rubavu bahangana hagati mu kibuga.
Muhadjiri Hakizimana na Nizeyimana Mirafa bavuka i Rubavu bahangana hagati mu kibuga.
Muvandimwe JMV 12 areba inguni agiye guteramo coup franc.
Muvandimwe JMV 12 areba inguni agiye guteramo coup franc.
Muvandimwe JMV yatsindiye Police FC igitego cya kabiri  kuri free kick.
Muvandimwe JMV yatsindiye Police FC igitego cya kabiri kuri free kick.
Nyuma y'imyaka ibiri Djamar Mwiseneza yabanje mu kibuga bwa mbere.
Nyuma y’imyaka ibiri Djamar Mwiseneza yabanje mu kibuga bwa mbere.
Nzarora yahawe ikarita y'umuhondo ntiyabyishimira
Nzarora yahawe ikarita y’umuhondo ntiyabyishimira
Umusifuzi Abdoul agira ati, ni ay'ubusa Nzarora Marcel ndamuha ikarita y'umuhondo
Umusifuzi Abdoul agira ati, ni ay’ubusa Nzarora Marcel ndamuha ikarita y’umuhondo
Wari umukino w'imbaraga ku mpande zombi.
Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • aka wamutoza Mukura iba Equipe imbere ya rayon Sport gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish