Umuryango wa Beyonce na Jay Z bibarutse umwana w'umukobwa bamwita Blue Ivy Carter
Nyuma y’igihe kinini mu binyamakuru havugwa cyane ku buzima bwa Beyonce n’uwo yaratwite, aho bamwe bavugaga ko abeshya adatwite, abandi bakavuga ko yabyaye umwana udashyitse, mu ijoro rya keye byatangajwe noneho ko yibaruka umwana w’umukobwa maze bamwita Blue Ivy Carter.
Beyoncé Knowles umubyeyi w’imyaka 30 na Shawn Carter uzwi ku izina rya Jay-Z w’imyaka 40, ku mugoroba w’ejo nibwo bagannye ibitaro byitwa Lenox Hill Hospital i New York.
Nkuko Daily Mail ikomeza ibitangaza, Beyoncé Knowles yibarutse umwana w’umukobwa nyuma yo kumubaga ariko ubu umubyeyi n’umwana bakaba bameze neza nta kibazo nkuko abaganga barimo kumukurikirana babitangaza.
Umugabo we Jay-Z niwe witangarije ko bibarutse umwana w’umukobwa, maze amakuru abona kuba impamo nyumay’ibihuha byinshi. Ibindi byamamare nabyo ntibyatinze kubaha ubutumwa bwo kubaha impundo no kubifuriza neza bunyujijwe ku rubuga wa Twitter.
Ibyamamare bya bimburiye abandi kuvuga ko binejejwe n’iyi nkuru twavuga nka Rihanna, Simmons Mogul ndetse n’abandi benshi. Natwe tuti ni nibonkwe!
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
0 Comment
mwonke good ilove jaz&beyonce
mwonkwe ko batakerekana ,kabe gasa na mama we????????????????????????????
kuberiki se uvuga ko kasa na mama wako?
NIMWONKWE,MBEGA KUVUKA UGASANGA URI WA BIRIYA BYAMAMARE,WARENGWA KABISA!!!!!!!!!!!!!!
Impamvu yabivuze ni uko nyina ariwe mwiza.
birashimishije
niryiza cyane
Beyoncé ndamwemera cyane
afashije ryambera ryiza cyane cyane
kuko umukobwa usa na Jayz ntawanywa n`amazi amureba
ariko kweli ko mwarenzwe n’amasura mwe musa gute? asanga mwireba muri mrr mukiyanga none ngo nguki
Comments are closed.