Digiqole ad

Gahini: Umugore,17, yataye umwana we muri WC bamuvanamo agihumeka

 Gahini: Umugore,17,  yataye umwana we muri WC bamuvanamo agihumeka

Ahagana saa cyenda z’ijoro ryakeye mu murenge wa Gahini, umugore witwa Slvie w’imyaka 17 gusa yajugunye umwana we mu musarane abaturage babasha gutabara bavana uyu mwana muri uwo mwobo w’imyanda agihumeka.

Uyu mwana w’umuhungu bajugunye musarani yitwa Hatangimana akaba afite ukwezi kumwe gusa, mu musarane ngo yarize cyane abaturayi barumva baratabara bamuvanamo vuba ajyanwa kwa muganga agihumeka.

Umwe mu baturanyi watabaye yabwiye Umuseke ko umwana bamuvanyemo amerewe nabi cyane ariko agihumeka. Ati “Gusa nyina twasanze yacitse ntitwamubonye kugeza n’ubu.”

Aba baturanyi bavuga ko uyu mugore yabyaye akiri muto cyane kuko bo bemeza ko yari afite imyaka 17. Bagakeka ko yabikoze kubera ipfunwe n’imibereho.

Oswald Ntivuguruzwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini yabwiye Umuseke ko ibi bintu bidasanzwe muri uyu murenge. Avuga ko uyu mugore yari  mu kigero kiri hagati y’imyaka 17 na 19, bityo atakwemeza imyaka ye neza kuko batarabona ibyangombwa bye.

Ntivuguruzwa avuga ko uyu mukobwa yabanaga na bene wabo ariko ngo ababyeyi be bwite baba muri Uganda.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugore yakoze ibi mu gihe yari wenyine mu rugo kuko ngo abo babanaga muri iyi minsi bagiye muri Uganda.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko ubu Sylvie ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kuko yahise aburirwa irengero, mu gihe umwana we w’uruhinja rw’ukwezi kumwe gusa witwa Hatangimana ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gahini.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza
Mu murenge wa Gahini
Mu murenge wa Gahini

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • yebabawe!!!! mbega ubugome!!! ese ubu arasinzira aho yahungiye?

  • yewega mana weeeeeeee!! Ibi ni bimwe Musenyeri Nzakamwita yavugaga mu mushyikirano.
    Evode arihe ngo agire icyo abivugaho ra?

  • Harya ngo uwo murenge byabereyemo ni GAHINI? Uwo muziranenge akitwa HATANGIMANA? ewe ibyanditswe birisubiramo ark n’Imana iri gukomeza kubereka neza ko iriho. Mube maso kuko turi mu bihe byanyuma.Uwo mwana azabaho.

    • IMVUGO YAWE IRIMO UBUSWA NO KWIVUGURUZA UTI ISI IRI MUMINSI YANYUMA KANDI NGO UMWANA AZABAHO!!! AZABAHOSE ATURE MUYIHE SI KANDI WEMEZA KO IRI MUMINSI YANYUMA

  • ibyo musenyeli yavuze biranze

  • ibyo musenyeri yavuze birasohoye mana rinda abant bawe

  • Yebaba we. Ikibazo ni uguhana umuntu utahemutse. Amarira y’ umwana nk uriya koko, Imana yayumva igaceceka?

    Nk’ uyu mukobwa azabwira iki uyu mwana nakura koko?

    Mana urihangana

Comments are closed.

en_USEnglish