Digiqole ad

Huye: Abakunzi ba “musique classique” Korali Ijuru yabashyize igorora

 Huye: Abakunzi ba “musique classique” Korali Ijuru yabashyize igorora

Korale Ijuru yateguriye abakunzi ba muzika igitaramo.

Mu gihe abatuye mu mujyi wa Huye bakomeje kuryoherwa n’ibitaramo bitandukanye bisoza umwaka, Korali Ijuru yo muri Kiliziya Gatolika Cathedrale ya Butare nayo yateguriye igitaramo abakunzi ba “musique classique”, kizaba kuwa mbere.

Korale Ijuru yateguriye abakunzi ba muzika igitaramo.
Korali Ijuru yateguriye abakunzi ba muzika igitaramo.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko ‘musique classique’ igenda ikundwa cyane mu mujyi wa Huye, nyuma y’uko mu mwaka ushize iyi Korali yo kuri Cathedrale ya Butare ikoresheje ibitaramo bibiri bikitabirwa ku buryo budasanzwe, ndetse ababyitabiriye bakanyurwa ku buryo bwagaragariye buri wese.

Muhirwa Terence ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya CCL Ijuru ( Cercle Culturel et Loisir- Ijuru) yabwiye Umuseke ko ubu Abanyarwanda batangiye kumva uburyohe bukubiye mu bwoko bwa muzika ‘classique’ abenshi bakunze kwita iya gihanga, kuko iririmbwa hifashishije amanota.

Muhirwa yagize ati “Abanyarwanda batangiye gutwarwa n’ubwoko bw’iyi njyana. Si Abanyakigali gusa bakwiye kwiharira ubu buryohe ahubwo n’Abanyehuye nk’umujyi wa kabiri mu Rwanda, ni ngombwa ko tubasangiza kuri ibi byiza, cyane cyane mu minsi mikuru nk’iyi isoza umwaka.”

Kuri ino nshuro, iki gitaramo bise “Ijuru Christmas Carols Concert” kizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Hotel Galileo, aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 (ahasanzwe)  na 5 000 mu myanya y’icyubahiro, kigatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Korali Ijuru ni imwe muri Korali za Kiliziya Gatorika aza ku isonga mu Rwanda mu kuririmba mu buryo bwa gihanga. Kuri ino nshuro bakaba barahigiye gushimisha abakunzi ba muzika mu ndirimbo z’abahanzi bazwi cyane barimo Bethooven, Haendel, Mozart, Tony Britten (mu ndirimbo ya UEFA Champions Leagues), Boney M, n’abandi.

Korale Ijuru ni imwe muri Korale ziririmba neza muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Korale Ijuru ni imwe muri Korali ziririmba neza muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Turaza kabisa turabemera

Comments are closed.

en_USEnglish