Digiqole ad

Nyamasheke: yishwe atewe icyuma mu mutwe, nyamara yari atabaye

 Nyamasheke: yishwe atewe icyuma mu mutwe, nyamara yari atabaye

Icyuma

Mu ijoro rishyira kuwa kane mu murenge wa Macuba akagali ka Rugari umusore w’imyaka 30 witwa Eric Sibobugingo yatewe icyuma n’umuntu ngo wari uvuye kwiba imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu rugo, ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru atangwa n’abatuye aha ni uko Eric yari atabaye agafata uyu mujura bakarwana uyu wari witwaje icyuma yakimuteye kenshi mu mutwe no mu mbavu Eric bimuviramo urupfu nk’uko abaturanyi be babyemeza.

Eric ngo yabanje kwirukankana uyu mujura amufatira mu kabande ari naho barwaniye akamutera icyuma, uyu mujura yahise acika kugeza ubu akaba yari atarafatwa.

Aime Fabien Kamali  Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko abaturage basanze Eric yatakaje amaraso menshi cyane bikamuviramo gupfa atagejejwe kwa muganga.

Uyu muyobozi avuga ko bibabaje cyane kuba umuntu ajya gutabara ari umwe gusa mu masaha y’ijoro.

Kamali avuga ko byanze bikunze uyu mujura azafatwa akaryozwa iki cyaha.

Eric Sibobugingo asize umugore n’abana babiri.

Mu karere ka Nyamasheke
Mu karere ka Nyamasheke

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yoooo mbega manawe birababaje nukur uwo mujura azahanwe byintangarugero naband bajura babirebereho . Uwo muryango wa nyakwigendera akarere kazahufashe. Kand bitewe naba home gard baba badahari kand Umuntu yirirwa atanga amafaranga yu mutekano. Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira kand abanya rwanda twese twifatanyij nu muryango wagize ibyago

  • Ikibabaje kurushaho ni uyu witwa umuyobozi uvuga ko kuba umunturage we yishwe ngo “Nta gikuba cyacitse”. Njye naragenze ndabona, sinigeze mbona abayobozi bameze gutya, badaha agaciro ubuzima bw’abo bayoboye. Ese yumva kubwe habanza gupfa abaturage bangahe kugirango yemere ko byacitse ?

    Ubonye n’iyo abivuga wenda uwo mujura yamaze gufatwa !

  • Niakaga ibi bintu uvuze ubisomye kuri iyi nkuru cg ni ibikuri mu mutwe?jyewe ndabona ntaho byanditse uretse ko umuyobozi w’akarere yavuze ko bibabaje kubona umuntu atabara ari umwe mu masaha y’ijoro!!!cyeretse niba hari ahandi byanditse.

Comments are closed.

en_USEnglish