Digiqole ad

Ijyana ya HipHop niyo yanzwe? Cyangwa ni umuhanzi ubwe?- Riderman

 Ijyana ya HipHop niyo yanzwe? Cyangwa ni umuhanzi ubwe?- Riderman

Riderman urimo gutegura igitaramo cyo kumurika album ye ya karindwi yise ‘Ukuri’ kizabera muri Petit Stade i Remera, avuga ko icyo gitaramo ari ikizamuhamiriza koko niba injyana ya HipHop ariyo idakunzwe muri iki gihe cyangwa se ari umuhanzi udahagaze neza ubwe.

Riderman arimo gutegura igitaramo kuri Noheli ashaka kureba niba koko injyana ya HipHop itagikunzwe

Ibi biraterwa n’igitaramo cya Jay Polly na Amag The Black bakoreye muri petit Stade kikitabirwa n’abantu baterenze 100 kandi ari bamwe mu baraperi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Nk’umwe mu baraperi bafite izina rikomeye ndetse n’umubare munini w’abafana bakunda ibihangano bye, Riderman asanga ariwo mwanya wo kureba neza uko umuziki we uhagaze.

Ati “ Sinshobora gutinya gukorera igitaramo muri petit stade kubera ko hari abahakoreye ntibabone abantu. Kuko n’ibintu bibaho gusa biguha kumenya uko ukwiye kwitwara”.

Riderman niwe nyir’inzu itunganya umuziki  izwi nk’Ibisumizi. Amaze kuba ubukombe mu muziki nyarwanda mu njyana ya HipHop.

Ni umwe mu bahanzi bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye bibera mu Rwanda birimo ibya Salax Awards na Guma Guma.

Ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri noheli, aribwo Riderman azashyira hanze iyo album ye yise ‘Ukuri’ kuri petit Stade i Remera.

Abahanzi barimo Bulldogg, Christopher, Urban Boys, P-Fla, Regy Benks, King James, Allioni, Fireman, Amag The Black, Social Mula, Jack B, Social Mula na Puff G aribo bazaza kumushyigikira.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish