Digiqole ad

Gor Mahia yo muri Kenya yaba ishaka Mugiraneza J.B. Migi

 Gor Mahia yo muri Kenya yaba ishaka Mugiraneza J.B. Migi

Mugiraneza yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi.

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ngo yaba ishaka gusinyisha Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’  akajya kuyifasha mu kibuga hagati. Migi ubu nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri AZAM muri Tanzania.

Mugiraneza amaze iminsi asezerewe mu ikipe ya Azam FC

Ikunyamakuru Nairobi News iravuga ko nyuma y’uko umunya-Uganda Khalid Aucho avuye muri Gor Mahia, bari gushaka undi mukinnyi ukina hagati ariko yugarira, umwe mu bakinnyi rero ngo uri mu bitekerezo by’ubuyobozi bwa Gor Mahia ni Migi.

Migi uherutse kurekurwa na AZAM yo muri Tanzania, ubu ni umukinnyi wigurisha kuko nta yindi kipe afite.

Umuyobozi muri Gor Mahia utatangajwe amazina, ngo yabwiye Nairobi News ati “(Migi) Ni umukinnyi mwiza nubwo amaze iminsi myinshi adakina imikino y’amarushanwa, kandi n’ibyo asaba ntabwo bigoye. Turashaka gutwara igikombe mu mwaka utaha w’imikino kandi kugira ngo tubigereho, dukeneye abakinnyi beza nkawe.”

Migi najya muri Gor Mahia ntazaba ariwe Munyarwanda wambere ugiye muri iyi kipe dore ko azasangayo Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques, mu gihe Sibomana Abouba we aharangije amasezerano.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish