Yahya Jammeh yanangiye avuga ko atazava ku butegetsi
Perezida wa Gambia watsinzwe amatora Yahya Jammeh yabwiye abayobozi b’ibihugu bya ECOWAS bikoresha Icyongereza ko atazava ku butegetsi ndetse anenga ibikorwa byabo byo kumusaba kuva ku butegetsi mu mahoro, ngo nta kamaro kabyo.
Ibi yabishimangiye mu kiganiro yatangiye kuri Televiziyo y’igihugu, aho yabwiye abaturage batamushaka ko bagomba ‘gusubiza amerwe mu isaho’, ngo ntaho azajya kuko ariwe watsinze amatora yabaye mu byumweru bike bishize.
The Reuters ivuga ko abayobozi ba ECOWAS bari bamusabye ko agomba kwitegura kuzaha ubutegetsi Adama Barrow ku italiki ya 18, Mutarama umwaka utaha ariko we yababwiye ko ibyo bidashoboka.
Yagize ati: “Sindi igicucu! Uburenganzira bwanjye ntimugomba kubukoma mu nkokora kubera iterabwoba ryanyu. Uretse Allah wenyine niwe washobora kunkuraho uburenganzira bwo kuba uwo ndiwe. Ntimukankange”
Jammeh yongeyeho ko igisekeje ari uko abategetsi ba ECOWAS ibyo bita ‘guhuza impande zombi” ari ikinamico kuko ngo na mbere y’uko baza iwe ngo bari baramaze kwemeza ko agomba kuvaho.
Yahya Jammeh yategetse Gambia guhera muri 1994 amaze guhirika ubutegetsi. Nyuma y’amatora aherutse kuba yari yemeye ko yatsinzwe na Adama Barrow ariko aza kwisubiraho, avuga ko yibwe amajwi.
Ubu hari kurebwa icyakorwa ngo yemere ko yatsinzwe mu mahoro bityo igihugu ntikijye mu icuraburindi ry’intambara ya Politiki.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abuviraho iki se? Ataragira nk’imyaka ya Robert Mugabe nibura. Uriya aracyari ikibondo rwose. Imyaka 22 ategetse yonyine ubu baramurambiwe koko? Oya abanyagambiye nibasubize ubwenge ku gihe. Gutsindwa amatora se bivuze iki igihe ugifite imbunda? Ngaho nibajye mu mihanda abarase.
@Amashyi we, iyi comment yawe irasekeje ariko kandi iranababaje, gusa njye ndumva hari ikindi ushatse kuvuga ku buryo buziguye, ni uko gusa udatobora ngo uvuge ikikuri ku mutima.
Muri Afurika iyi ndwara yo kutava ku butegetsi kw’Abayobozi imaze kuba igikatu. Hari abanga kuvaho batsinzwe amatora, hari abanga kuvaho amatora ataraba, bakayahigika cyangwa bakayigizayo, hari abanga kuvaho bakoresheje ihindurwa ry’itegeko nshinga, hari n’abanga kuvaho bakoresheje andi mayeri rubanda rudasobanukiwe neza.
Ibyo aribyo byose, ntabwo abantu bakomeza kurebera iriya ndwara y’igikatu ngo ikomeze izahaze abanyafurika. Ni ngombwa ko isi yose ihaguruka igafatanya mu gushaka umuti nyawo wo kuyivura, byaba na ngombwa hagashakwa urukingo.
None se bayobozi bâ Afrika mwirirwa muviga ngo ICC urabogama hari abandi mû yindi migabane mwari mwumva ibintu NK ibi by abanyafrika…..kuki kabira adashaka kuvaho….kuki yahya Jameh….kuki kanaka na bâ kanaka bagumya kwigumira ku butegetsi NK ubukode…..njye ndumva ICC rwose ahubwo irimo irababembereza…..Kabira…Mugabe….Kaguta….bakwiye kuburanishwa rwose…hagataho yahya jameh…..nkurunziza…..abahindura bose itegekonshinga…..ngo bagumeho….( keretse gusa aho bikozwe n abaturage)
Wigeze wumva ICC ivuga kuri Putine , nyakwigendera Castro, Angela Markel ushake nabandi urababona ntimukazane amatiku hano
Comments are closed.