Digiqole ad

Nyamagabe: Akarere kishyuye abaturage miliyoni 48 zari zimaze amezi 6

 Nyamagabe: Akarere kishyuye abaturage miliyoni 48 zari zimaze amezi 6

Inyubako nshya y’Akarere ka Nyamagabe, batangiye gukoreramo mu ntangiro z’uku kwezi.

Nyamagabe – Nyuma y’amezi hafi atandatu abaturage hafi ibihumbi bine bategereje amafaranga bakoreye mu mirimo y’amaboko, kuva kuri uyu wa kabiri Akarere kari kubishyura asaga miliyoni 48 kari kabarimo.

Inyubako nshya y'Akarere ka Nyamagabe, batangiye gukoreramo mu ntangiro z'uku kwezi.
Inyubako nshya y’Akarere ka Nyamagabe, batangiye gukoreramo mu ntangiro z’uku kwezi.

Ni imirimo y’amaboko irimo iyo gucukura amaterasi, imirwanyasuri, n’ibindi bikorwa bakoze mu kwezi kwa Kamena, ubwo bari bugarijwe n’amapfa yatewe n’izuba ryatumye umusaruro uba mucye hirya no hino mu gihugu.

Iyi mirimo yari mu mushinga wari uhuriweho n’Akarere ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inzego z’ibanze “RODA”, ihabwa abaturage biganjemo abakennye cyane.

Gusa, abaturage 3 604 bo mu Mirenge itanu irimo Gasaka, Kitabi, na Tare nyuma yo gukora iminsi iri hagati ya 25 na 30, imirimo yaje guhagarara bahembwe iminsi iri hagati ya 10 na 15 gusa.

Ku munsi bakoreraga amafaranga y’u Rwanda 1 200.

Kuva ubwo, bakomeje kujya basaba Akarere kubishyura ariko amaso ahera mu kirere kugera ubwo mu cyumweru gishize bamenyeshejwe ko noneho bagiye kuyahabwa bakarangiza umwaka neza.

Ngabonziza Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko imirimo yahagaze bariya baturage bamaze gukorera amafaranga agera kuri miliyoni 111 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko nanone ngo bari bamaze kwishyurwa 62 965 200, hasigaye 48 232 600.

Ati “Kuko byari mu mpera z’umwaka RODA yaduhaye macye, ayo twabahaye niyo RODA yari yaduhaye dukomeza gukora ubuvugizi biranga biratinda. Tuza gufata icyemezo cyo gufata ayandi ahandi ariko tubyumvikanyeho na RODA ko bazayadusubiza muri revision budgetaire tukayasubiza aho twayavanye.”

Ngabonziza Jean Bosco avuga ko ubuyobozi buba budashaka kwambura abaturage kuko nabo bibatera isoni zo kujya gukorana inama n’abaturage, kuko ngo usanga aricyo kibazo baba babaza abayobozi gusa ku buryo ngo n’iyo ubabwiye izindi gahunda nk’ubwisungane mu kwivuza bahita bakwibutsa ko wabambuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubu amafaranga yose yoherejwe ku Mirennge SACCO, ku buryo abaturage bose babona amafaranga yabo bakoreye.

Kuri uyu wa kabiri abaturage kuri SACCO baje gufata amafranga yabo
Kuri uyu wa kabiri abaturage kuri SACCO y’umurenge wa Gasaka baje gufata amafranga bakoreye yari amaze igihe kinini

UM– USEKE.RW

en_USEnglish