Digiqole ad

Mugabo Gabriel amaze gusinyira Rayon Sports FC

 Mugabo Gabriel amaze gusinyira Rayon Sports FC

Mugabo Gabriel asinya amasezerano n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa kabiri, myugariro Mugabo Gabriel wahoze akinira Police FC ,yasinyiye Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Mugabo Gabriel asinya amasezerano n'ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.
Mugabo Gabriel asinya amasezerano n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC.

Mugabo Gabriel wubatse izina cyane ari muri Mukura VS, yasinyanye amasezerano na Perezida wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis.

Yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS, aba umwe muri ba myugariro beza mu gihugu, ndetse ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu 2014.

Mugabo aje gufasha umutoza Masudi Djuma mu bwugarizi bwa Rayon Sports bwugarijwe n’imvune nyinshi muri iyi minsi.

Mugabo (hagati) na Gacinga Dennis (iburyo) nyuma yo gusinya amasezerano.
Mugabo (hagati) na Gacinga Dennis (iburyo) nyuma yo gusinya amasezerano.
Mu minsi iri imbere, amazina na nomero akunda bizaba byanditse mu myenda ya Rayon Sports.
Mu minsi iri imbere, amazina na nomero akunda bizaba byanditse mu myenda ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yarekuwe n’ikipe ya Police FC ashinjwa umusaruro mucye no kugandisha abakinnyi bagenzi be. Gusa, we agahakana ko atabuze umusaruro kuko atakinishwaga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish