Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Zigama CSS bwahakaniye abanyamuryango ibyo kumanura inyungu ku nguzanyo

 Ubuyobozi bwa Zigama CSS bwahakaniye abanyamuryango ibyo kumanura inyungu ku nguzanyo

Dr. James Ndahiro, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS aganira n’abanyamakuru.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, kuri uyu wa kabiri abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abasirikare, abapolisi n’abacunga gereza “Zigama CSS” bahuriye mu nama rusange, bamurikirwa aho Zigama CSS igeze ndetse n’ibyo itegura kuzakora mu mwaka wa 2016-2017. Gusa, ubuyobozi bwanze icyifuzo cyo kongera kugabanya inyungu ku nguzanyo zihabwa abanyamuryango.

Dr. James Ndahiro, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS aganira n'abanyamakuru.
Dr. James Ndahiro, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS aganira n’abanyamakuru.

Mu nama rusange iheruka y’abanyamuryango ba Zigama CSS, abanyamuryango bari basabye ko inyungu bakwa ku nguzanyo yamanuka ikava kuri 13%, byibura ikajya kuri 12%

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana avuga ko inyungu isabwa abasirikare basaba inguzanyo cyane cyane intoya igabanyutse byafasha abasirikare cyane cyane abatoya.

Yagize ati “Abasirikare bafata inguzanyo iri munsi ya miliyoni 5 bagera kuri 85%, ubwo bwitabire bigaragaraza ko batangiye kubona ko izo nguzanyo bashobora kuzibona, byabafasha mu gukemura ibibazo byabo bya buri munsi.”

Gusa, n’ubwo hari abanyamuryango bagishaka ko inyungu ku nguzanyo zikomeza kumanuka, ubuyobozi bwa Zigama CSS bwatangaje ko inyungu ku nguzanyo izaguma kuri 13%.

Kuri uyu wa kabiri, Dr. James Ndahiro, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, yavuze ko hari isesengura bakoze basanga bidashoboka ko bamanura inyungu ku nguzanyo.

Gusa, Dr Ndahiro yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo ubu bidashoboka, bitavuze ko mu minsi iri imbere bitazakunda kuko ibihe bigenda bihindu, kandi ngo intego yabo ni ugukomeza kubaganya inyungu ku nguzanyo.

Bagiye gushaka uko bafasha abanyamuryango mu bundi buryo

Dr James Ndahiro yavuze ko binyuze mu bigega by’ingoboka, bagiye kujya bafasha imiryango y’abanyamuryango bitaba Imana bagifitiye umwenda Zigama CSS.

Yagize ati “Twarebye izindi ngorane bakunze guhura nazo (abanyamuryango), dusanga abanyamuryango bacu baba barafashe imyenda bakagira ibyago bakitaba Imana, ugasanga iyo myenda iremereye umuryango basize kandi batari bafite ukundi biteganyije birengeje.

Niyo mpamvu inama yafashe icyemezo cyo kuvuga ngo umunyamuryango wa Zigama CSS , uzajya witaba Imana Banki izajya imwishyurira kugeza kuri miliyoni 25 nibura z’umwenda.”

Dr. James Ndahiro yavuze ko umunyamuryango uzajya yitaba Imana afite umwenda uri hejuru ya miliyoni 25, bazajya bamutangira miliyoni 25 hanyuma asigaye yishyurwe n’umuryango, naho ngo uzajya yitaba Imana afite umwenda uri munsi ya miliyoni 25, umuryango we banki ntacyo izajya iwubaza.

Ubuyobizi bwa Zigama CSS bwatangaje ko nta gahunda yo kugabana inyungu ku mwaka nk’uko bikunze kugaragara mu bigo bibyara inyungu, ahubwo ngo bahisemo iyo nyungu kujya bayongera ku mutungo wa Banki ikongera igashorwa ku nyungu z’abanyamuryango.

Zigama CSS ngo irateganya kunguka amafaranga y’u Rwanda 5 453 462 713 mu mwaka wa 2016, kandi bakaba bafite intumbero yo kuzunguka amafaranga 6 354 271050 muri 2017.

Imari shingiro yari amafaranga 21 482 723 729 mu mwaka wa 2016, ndetse bafite intumbero yo kugera ku mari shingiro y’amafaranga y’u Rwanda 26 539 914 268 mu mwaka wa 2017, gusa ngo byose bazabimenya neza nyuma  y’itariki 31 Ukuboza 2016.

Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w'Ingabo aganira n'itangazamakuru.
Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’Ingabo aganira n’itangazamakuru.
Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe (ibumoso), umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS Dr. James Ndahiro (hagati), na Minisitiri w'ubutabera, akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye (iburyo).
Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe (ibumoso), umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS Dr. James Ndahiro (hagati), na Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye (iburyo).
Inama rusange iba yitabiriwe n'abanyamauryango ba Koperative Zigama CSS bose.
Inama rusange iba yitabiriwe n’abanyamauryango ba Koperative Zigama CSS bose.
Abapolisi nabo bari baje gukurikirana imikorere ya Koperative yabo yo kubitsa no kugurizanya.
Abapolisi nabo bari baje gukurikirana imikorere ya Koperative yabo yo kubitsa no kugurizanya.
Abacunga gereza nabo babarizwa muri Zigama CSS.
Abacunga gereza nabo babarizwa muri Zigama CSS.
Barungurana ibitekerezo ku iterambere rya Koperative yabo.
Barungurana ibitekerezo ku iterambere rya Koperative yabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Harakabaho Imiyoberere myiza gusa!!!Iyi CSS mubwirwa nayo iri mu bikorwa by’indashyikirwa dukesha ibitekerezo byiza by’Intore Izirushintambwe.

  • Yes, barunguka kandi taux, (rate) bo iri kuri 13%; Murabona ko ya mabanki yitwa ay’ubucuruzi yatumaze. Ibaze nawe inyungu ya 18% ;abandi 13%. Amaherezo turigira muri ZIGAMA CSS niba yatwemera simbizi. En tous cas, mudufashe , ubwo ndavuga inzego zibishinzwe mu manure inyungu ku nguzanyo birakabije. Kandi banki zikore kuburyo zifasha abakiriya mu bintu bitandukanye. Mureke wenda kudusonera imyenda igihe umuryango ugize ibyago byo kubura uwawo wari warafashe inguzanyo, ariko ayo mabanki areke kutuzonga. Ahubwo mutugire inama ku nguzanyo muba mwaduhaye, aho kuza muje guteza cyamunara gusa.BIRAKABIJE, BIRAKABIJE;

  • ABAYOBOZI BURWANDA NTIBAHWEMA GUTEKERERAZA IBYATEZA ABANYARWANDA INBERE BAYOBOZI BACU MURAKABAHO PEE

  • Mwiriwe neza? Twishimiye ,impinduka rwose !!!

  • Yes,RDF,RNP and RCS Congratulation

  • Ntago byakunda ko interest rate yagabanuka kandi inflation rate nayo igenda yiyongera ndumva inflation rate. Ubu igeze hejuru ya 8% …bivuze bank zubucuruzi zitanze inguzanyo kuri 12% nkinyungu ..ugakuramo inflation rate wenda ya 10% yajya yunguka 2%…ayo 2% nayo nakintu yamarira bank kuko icyo bita non performing loan mu rwanda iri hejuru ya 5% on total loan …….

  • Wowe ngo ibigo bindi by’imari ni 18%,keretse ahari muri umwarimu sacco ahandi hose ni Hagati ya 24% na 30%, niyo mpamvu iby’abanyarwanda byirirwa bitezwa cyamunara BNR nudufashe naho ubundi mu myaka iri ntawaba akigana ibigo by’imari!

    • wowe john urabeshya ubanza nta bank ukorana nayo. mu rwanda nta bank (usibye lambert) ica 24% kugeza kuri 30% nk’ uko ubivuga. ni entre 15 et 22%

  • Ndagira ngo munsobanurire neza. Ko iyo dufashe imyenda mu yandi ma banques, bavuga ngo dufate assurance vie ngo kugira ngo nitwitaba Imana assurance izishyure banque umwenda uzaba usigaye ntibazishyuze abasigaye bo mu muryango, yemwe ibyo no muri cooperative Umwarimu Sacco bibaho n’andi ma banque yose kandi ku mwenda uko waba ungana kose. Ubwo rero numvise ibi byo muri Zigama CSS bituma nibaza ikibazo gikurikira:

    Muri Zigama CSS iyo ufashe inguzanyo cyane cyane ziriya nguzanyo z’amafaranga menshi, ntabwo uwatse inguzanyo asabwa kwishyura assurance vie kugira ngo aramutse yitabye Imana abasigaye badasigara bishyuzwa umwenda? Munsobanurire aho hantu. Kuko baramutse nta assurance babazwa ni amakosa akomeye Zigama CSS ni yo yabyirengera, nta zindi mpuhwe rero zaba zirimo kwishyura umwenda w’uwitabye Imana kuko ni bo baba bataramusabye gushingana uwo mwenda. Kereka niba hari ikindi ntasobanukiwe. Kuko ubu ntaho biba ko uwitabye Imana afite umwenda aba asigiye umuzigo umuryango kuko umwenda uba ushinganishije iyo witabye Imana Societe d’Asurance irishyura.

    • Aho rwose umvugiye ibintu nanjye natecyerezaga! Byaba ari amakosa nta Life insurance Zigama CSS isaba ufata umwenda! Cyangwa ni za tekinika tumenyereye zo gutonesha bamwe!

  • Peter ndabona yaragerageje gusobanura; gusa aho atavuze ni kuri ZIGAMA CSS. None se yo ntirebwa niyo inflation? Ko yo iri kuri 13%? Cyangwa barikirigita bagaseka? Ongera unsobanurire? Ikindi , ko hari ibihugu nka UGANDA, KENYA byamaze kugabanya inyungu ku nguzanyo, (rate) , harya bo nta inflation bagira? Yego hari amabanki numvise ajujura,yijujuta, ariko byarangiye rate imanutse?

  • MBIFULIJE NOHELI NZIZA N’ UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish