Digiqole ad

Gicumbi: Abaturage barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana Gicumbi FC

 Gicumbi: Abaturage barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana Gicumbi FC

Gicumbi FC isigaye itsindwa umusubirizo kubera gukinira hanze.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhagaritse inkunda yabeshagaho ikipe ya Gicumbi FC ikina mu kiciro cya mbere, abakinnyi benshi n’umutoza bakagenda, abakunzi bayo barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana ikipe yabo badaheruka no kubona kubera ko isigaye ikinira i Kigali.

Abafana b'Ikoramutima nibo bakomeje kuyiherekeza i Kigali aho ikinira.
Abafana b’Ikoramutima nibo bakomeje kuyiherekeza i Kigali aho ikinira.

Abanyagicumbi kubera gukunda ikipe yabo biyemeje kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo itamanuka mu kiciro cya kabiri, nyuma yo gucutswa n’Akarere.

Kurekurwa n’Akarere byatumye ingengo y’imari ya Gicumbi FC imanuka iva miliyoni 120 ku mwaka,  ubu yagenewe ingengo ingana na miliyoni 97 n’ibihumbi 79, kandi abaturage bemeye kugira uruhare mu gushaka aya mafaranga.

Nubwo abakunzi bayo bemeye kuyitangira ariko, ubu ngo babajwe n’uko Shampiyona igeze ku munsi wa 10 batarayibona ikina kubera ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze ikibuga cyayo, nyuma y’uko rigaragarije ubuyobozi bw’Akarere imirimo imwe n’imwe yagikorwaho ntikayikore.

Uku kudatunganya ikibuga ngo abaturage bajye bareba ikipe batera inkunga, ndetse no gukuraho ingengo y’imari Akarere kageneraga Gicumbi FC, nibyo abturage baheraho bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwatereranye ikipe yabo yabahaga ibyishimo.

Abakunzi ba Gicumbi FC bakavuga ko ishobora kuzamanuka mu kiciro cya kabiri kubera kudashyikirwa, kuko imikino yose iyikinira hanze. Bakavuga ko kuko bari bemeye gufasha ikipe, Akarere nako kari gakwiye kubafasha kuvugurura Stade kuko ari umutungo w’Akarere.

Abanyagicumbi na n’ubu ngo ntibarumva neza icyatumye Akarere kadakosora amakosa FERWAFA yari yagaragaje ku kibuga cya Gicumbi. Ngo nisubira mu kiciro cya kabiri bizaba bitewe n’uburangare bw’Akarere.

Ku rundi ruhande. ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko FERWAFA itababereye imfura, kuko ngo ibyo bari basabye ko bivugurwa byakozwe, ariko itsinda ryihariye rya FERWAFA ryari ryshinzwe kugenzura ibibuga ryaza ngo rigakora raporo ivuga ko ikibuga kitaruzuza ibasabwa.

Gicumbi bari yasabwe kuringaniza neza ikibuga kuko cyarimo ibinogo, gushaka amazamu meza areshya kuko ayari mu kibuga mbere atareshyaga, gusiga irangi amazamu bamaze kuyaringaniza  akareshya, no gukupa ibyatsi.

Gicumbi FC isigaye itsindwa umusubirizo kubera gukinira hanze.
Gicumbi FC isigaye itsindwa umusubirizo kubera gukinira hanze imikino yose.
Gukora iyi Stade neza byakomeje kuba ingorabahizi.
Gukora iyi Stade neza byakomeje kuba ingorabahizi.
Kutayikora byatumye Gicumbi ubu yakirira imikino yayo i Kigali.
Kutayikora byatumye Gicumbi ubu yakirira imikino yayo i Kigali.
Inkoramutima zayo ziremera zigatega zikayisanga i Kigali.
Inkoramutima zayo ziremera zigatega zikayisanga i Kigali.

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

en_USEnglish