Digiqole ad

Frank Joe yahawe ubwenegihugu bwa Canada

 Frank Joe yahawe ubwenegihugu bwa Canada

Frank Joe ubu yagize ubwenegihugu bubiri. Umunyarwanda & Umunyacanada

Rukundo Frank niyo mazina ye bwite. Kubera ubuhanzi bw’indirimbo no kuba ari umunyamideli wabigize umwuga yaje kwitwa Frank Joe. Kuri ubu yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Canada nk’umuturage waho.

Frank Joe ubu yagize ubwenegihugu bubiri. Umunyarwanda & Umunyacanada

Frank Joe yahawe ubwenegihugu nyuma y’imyaka irindwi ari muri icyo gihugu. Dore ko yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2009 ajyanywe no kwiga.

Muri icyo gihe yamazeyo, Frank Joe yaje gushakana n’Umunyacanadakazi witwa Melanie Gale ubu banafitanye umwana w’umuhungu witwa Taye Rukundo Taye Jr ‘Junior’.

Avuga ko kuba yabonye ubwo bwenegihugu bidafite aho bihuriye no kwamburwa ubunyarwanda bwe. Ko ahubwo afite ubwenegihugu bubiri kandi bikaba binemewe.

Yabwiye Umuseke ati “Nishimiye kuba nabonye ubwenegihugu bwa Canada kuko n’ibintu ubusanzwe bidahira benshi. Ariko ntibinyambura kwitwa umunyarwanda kuko n’amazina yanjye ni yayandi nta na rimwe bahinduyeho”.

Frank Joe na mugenzi we bahanywe ubwenegihugu

Mu mwaka wa 2015 izina rya Frank Joe nibwo ryamamaye cyane muri Afurika ubwo yitabiraga irushanwa rya BigBrother Africa.

Ibi byanatumye arushaho kwamamara ku isi ubwo yagaragaraga muri filime yitwa ‘PainKillers’ nayo yasohotse muri 2015 ikaba ari filimi ikozwe mu bwoko bw’iz’intambara, imirwano, ikoranabuhanga ndetse n’itera ubwoba.

Frank Joe wayigaragayemo ari umuganga, yakinanye n’abandi bakinnyi basanzwe bakomeye cyane muri cinema barimo Tahmoh Penikett, Lesley-Ann Brandt, Colm Feore, Erica Durance na Julia Voth.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Congratulations to our brother and he may remember that he is still Rwandan one

Comments are closed.

en_USEnglish