Digiqole ad

Kubazwa ko wabuze ufite ibikorwa hanze birababaza- Gabiro The Guitar

 Kubazwa ko wabuze ufite ibikorwa hanze birababaza- Gabiro The Guitar

Gabiro The Guitar asanga ibikorwa bakora byagakurikiranywe aho kubazwa ko babuze kandi ibikorwa biri hanze binivugira

Mu bibazo byinshi abahanzi bakunze kubazwa mu biganiro bagirana n’abanyamakuru, kuvuga ko babuze ngo ntibijya bibura kabone niyo yaba afite indirimbo nshya hanze itaramara n’icyumweru cyangwa se ibindi bikorwa.

Gabiro The Guitar asanga ibikorwa bakora byagakurikiranywe aho kubazwa ko babuze kandi ibikorwa biri hanze binivugira

Gabiro Guitar umwe mu bahanzi nyarwanda bakandagije ikirenge cyabo muri Tusker Project Fame irushanwa ryari rikomeye mu Karere, avuga ko icyo kibazo benshi gituma bishinja imyitwarire itari myiza kandi aba yumva ntako atagize.

Avuga ko mu Rwanda hamaze kuvuka abahanzi benshi cyane kandi muri abo hakaba n’abafite impano zitangaje. Ibyo rero ngo bisaba isaranganywa ry’ibikorwa byabo aho kuba hari abakwitabwaho cyane kurusha abandi.

Naho kuba hari umuhanzi uhora mu itangazamakuru avugwa ariko nta gikorwa runaka afite ataribyo byerekana ko ahari.

Ati “ Hari ubwo ducibwa intege n’ibibazo tubazwa. Hari ubwo ubazwa ngo ‘Ko wabuze’ kandi ufite indirimbo nshya hanze inacurangwa cyane ukumva uguye mu kantu. Ariko ibyo rimwe na rimwe biterwa n’uko igihangano cyawe kiba kitaranyuze abacyumvise”.

Ku bijyanye nuko abona umuziki w’u Rwanda muri rusange, ni uko nta myaka asanga igihari yo kuba u Rwanda rwagira umuhanzi mpuzamahanga.

Ibyo akaba abashimangira ahereye kuri Meddy uherutse kuza ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Mama Africa bimwe mu bihembo bikomeye ku mugabane wa Afurika bihuriramo n’ibyamamare bitandukanye.

Kuri ubu, Gabiro yanashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Impano’. Iyo ndirimbo ngo akaba yarayanditse guhera mu ntangiriro za 2014.

https://www.youtube.com/watch?v=SKHw52cI8Nw

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish