Digiqole ad

Kambale Salita wa Etincelles yahembwe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI k’Ugushyingo

 Kambale Salita wa Etincelles yahembwe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI k’Ugushyingo

Kambale Salita Gentil, rutahizamu wa Etincelles FC niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kw’Ugushyingo muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.

Umuyobozi w'UM-- USEKE IT Ltd Fidel Nsengiyaremye amushyikiriza igihembo cy'Umukinnyi w'ukwezi kw'Ugushyingo.
Umuyobozi w’UM– USEKE IT Ltd Fidel Nsengiyaremye amushyikiriza igihembo cy’Umukinnyi w’ukwezi kw’Ugushyingo.

Kambale wafashije cyane ikipe ye mu Ugushyingo, yatangajwe ndetse anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd kuri uyu wa gatandatu, mu mukino wahuje Police FC na Etincelles FC ku Kicukiro.

Ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd ku bufatanye na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyakanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Igihembo cy’umukinnyi w’Ukwezi “UM– USEKE Player of the Month” cy’ukwezi gushize kw’Ugushyingo cyatanzwe ku mukino w’umunsi wa cyanda (9) Police FC yatsinzemo Etincelles FC ya Kambale (wahembwe) 2-0.

Iki gihembo ni ‘award’ ihabwa umukinnyi n’ibahasha y’amafaranga, n’uburenganzira bwo gukoresha inzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) ya Hiltop Hotel mu gihe cy’umwaka.

Mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, Umuseke washyizeho itsinda ry’abatekinisiye umunani barimo abatoza bane, abanyamakuru bane bakurikirana Shampiyona y’u Rwanda, nibo bemeza abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi gushize, hanyuma binyuze ku rubuga www.Umuseke.rw abakunzi b’umupira w’amaguru nabo bahabwa umwanya wo gutora umukinnyi mwiza mu baba batoranyijwe.

Abakinnyi bane bahataniye iki gihembo mu Ugushyingo ni Kambale Salita Gentil wa Etincelles FC, Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports, Danny Usengimana wa Police FC na Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC.

Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe atandukanye nka AS Kigali na Rayon Sports mbere yo kujya muri Etincelles, yagize amajwi 54,5% muri rusange aba uwa mbere, akurikirwa na Ndayishimiye Eric Bakame wagize amajwi 33%, Danny Usengimana aba uwa gatatu n’amanota 9,5%,  naho na myugariro wa Espoir FC Nyandwi Saddam agira amajwi 2,8%.

Kapiteni wa Etincelles FC yavuze ko igihembo ahawe kigiye kumutera gukora cyane kurushaho.
Kapiteni wa Etincelles FC yavuze ko igihembo ahawe kigiye kumutera gukora cyane kurushaho.

Aya majwi yabazwe hashingiwe ku batoye kuri ‘polling gadget’ yari yashyizwe ku rubuga Umuseke.rw, abantu baretoye ku rubuga bahabwa 40%,  naho amajwi y’abatekinisiye batandatu ahabwa 60%.

Amajwi yose hamwe y’abatoreye ku rubuga ni 2 240.

Mu matora ku rubuga Kambale Salita Gentil yagize 5% ava mu bantu 113 bamutoye ariko atorwa ku kigero cya 87,5% n’akanama nkemurampaka.

Kambale Salita Gentil mu mikino ine yagendeweho atorwa, yatsinzemo ibitego bitanu. Bimugira umwe muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka n’ibitego birindwi (7).

Ubu ikipe ye ikaba iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 12.

Gusa, kuri uyu munsi yahereweho igihembo Kambale n’ikipe ye batsinzwe na Police FC ibitego bibiri ku busa.

Ibitego byombi byatsinzwe Danny Usengimana na Mico Justin.

AZAM Rwanda na FERWAFA bari bahagarariwe muri uyu muhango wo gushyikiriza Kambale igihembo cye.
AZAM Rwanda na FERWAFA bari bahagarariwe muri uyu muhango wo gushyikiriza Kambale igihembo cye.
Umuyobozi w'Umuseke Fidel Nsengiyaremye ashimira Kambale witwaye neza mu Ugushyingo.
Umuyobozi w’Umuseke IT Ltd Fidel Nsengiyaremye ashimira Kambale witwaye neza mu Ugushyingo.
Uyu munsi Kambale ntiyabashije gufasha ikipe ye kwikura imbere ya Police FC.
Uyu munsi Kambale ntiyabashije gufasha ikipe ye kwikura imbere ya Police FC.
Umukinnyi w'Ukwezi yaherewe igihembo bwa mbere Live kuri AZAM TV mbere y'uko umukino utangira, ndetse ahabwa icyubahiro na bagenzi be.
Umukinnyi w’Ukwezi yaherewe igihembo bwa mbere ku kibuga mbere y’uko umukino utangira, ndetse ahabwa icyubahiro na bagenzi be.

Amafoto R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Uku kwezi ni Ukuboza si Ugushyingo,ukwezi kwa Kambale ni Novembre.

  • Rwose mushake ubundi buryo bwo gutora, kuko niba mwaritiriye iyi gahunda abasomyi b’umuseke, ntabwo wambwira ko uwaribufite 82% mu matora, ariyo yagumanye gusa kuri 40 (82/100*40=32,8), bivuga ko abo batekinisiye batatoye Bakame. Ahubwo Uwari ufite 5%, niwe watowe. Ibyo bivuzeko rero nta gaciro mwahaye abasomyi. Kuko niyo bamutora 100% abo mwise abatekenisiye bashobora kubihindura. Ndumva rero mwabirekera abo nubundi bafite ingufu zo kugena. Mwivuna abantu batora kandi ntacyo bizatanga. Igitekerezo cyanjye.

    • Banza usobanukirwe, ibyo ni ubujiji uri kugaragaza, abatekinisiye n’abanyamakuru bafite 60% abafana 40% wowe rero sinzi aho uhera ubwo wemeza ko uwatsinze kuri 40% ari we uhembwa. Niba abakemurampaka baratoye Kambale kuri 60% bose uhera he wemeza ko ari we utsinda?

      • Ariko Aimable ntabwo nahakanye uwatsinze, rwose winshinja ubujiji, kereka niba imibare nakweretse ariyo utumva, ariko ndakeka ariko kuri. Njye ikibazo mfite ni ukwibaza agaciro kahawe abasomyi, niba bashobora gutora umuntu kuri 80% hanyuma abatekenisiye ntibamuhe ijwi na rimwe. Ikibazo cyanjye kibaza uruhare rw’umusomyi!! Niba wowe urubona ubwo warumbwira nkemera ubujiji bwanjye!!!

  • ese bKo mu matora y’abasomyi Kambale yari uwa nyuma, bisobaye iki ko yatowe? UBUREMERE BW#AMAJWI BUTEYE BUTEß NIMUDASOBANURA IBI NTACYO ICYO GIHEMBO KIZABA KIKIVUZE!

  • Gutora kuri internet public polling muri iki gikorwa, birasa nk’aho ntacyo bimaze, kuko bifite weight iri hasi cyane. Therefore, I am sorry, ariko kandi it’s my right, sinzongera gutora aba bakinnyi

  • ndabagaye kabisa. guhuma amaso abantu utitaye ku nzego zabo? ubu turi abana bo kubeshwa kweri

  • Ariko uwabumva nti yabaseka gufata umuntu wagize amajwi yanyuma mukamugira uwanyuma inyito muzayihindure mu mugire umukinyi w’abatechnicien kuko nibyo mwakoze muzumurwa tutongeye gutora

  • Abarayon ntimugakabye, ubumenyi bucye cg ubuhezanguni bwa bamwe muri bwe bizatuma ikipe yanyu idatera imbere.

    Nonese niba Jury ifite amajwi 60%, ikaba uko bigaragara hafi ya yose yatoye Kambale, mwe yenda mukaba mwaratoye muri benshi mugaha amajwi Bakame, kuki mutagira Fair Play ngo mureke amarangamutima yanyu.

    Iyo jury idahuriza kuri Kambale nta kabuza Bakame yari gutsinda,
    Njye ndumva ntacyo nenga aya matora kuko Kambale aramerita rwose, kuba yaratowe cyane na jury nicyo cyatumye atsinda kandi arabikwiye.

    Ibindi ni amarangamutima

  • Aho ni sawa kbs yarabikwiriye. Nonese bakame yatowe yarakoze iki yari imikino yatahaga atanafashe ballon na rimwe aba rayon mureke kwishira imbere ahubwo aba technicians nibo bakagombye kujya batora gusa kuko aba fana benchi mu rwanda ntibazi ibya foot neza ahubwo ubona bikundira abakinyi bikipe bakunda gusa ntibarebe performance y’umukinnyi runaka n’akamaro yafashije ikipe akinira. Kambale mwibagiwe kuvuga ko yanakiniye Marines Fc ariwe kapitene wayo so yarabikwiye cyane???? Ahubwo bazashireho nibihembo by’umutoza w’ukwezi, umuzamu,umusifuzi. NB: Umutoza w’ukwezi ni Jimmy Mulisa, Rutahizamu: Muco Justin, Umusifuzi: Ishimwe J Claude

  • NIMUDAHINDURA IMIKORERERE YANYU JYE SINZONGERA GUTORA

  • OH

  • Nagirango mbabwire ko ntazongera gutora nimba amajwi yabasomyi ntacyo avuze, mujye mukoresha abo ba technicien banyu babatekinikire mureke kwirirwa muvuna abantu gusa

  • bishoboka gute ko akanama kagizwe n’abantu 6 gatora umuntu ku majwi 87.5% ? uwandusha imibare yansobanurira
    utowe na bose, i.e 6/6 wagira 100
    utowe na 5, i.e 5/6 wagira 83,3
    utowe na 4, i.e 4/6 wagira 66,6
    utowe na 3, i.e 3/6 wagira 50
    utowe na 2, i.e 2/6 wagira 33.3
    utowe na 1, i.e 1/6 wagira 16,6

    • Erega umuseke waradutekinitse!! Gusa byo biragoye ko wakora irushanwa riromoikipe ya Rayon ihanganye n’iyindi kipe iyo aroyo yose niyo izindi zose zakiteranya, ibyo mbivuze nk’umufana ariko nuwavugisha ukuri nawe yabibona!! Imoavua riko nta yindi, ikipe zikomeye zo mu Rwanda uretse nyine Rayon zifitwe n’inzego zitandukanye, abafana bazo bakuru ni abo zigaburira, ku buryo bumwe cyangwa ku bundi, mu byukuri biragoye ko ubona ikipe ifite umuntu uyitangira kubera urukundo (Kereka Mukura niyo ifite abafana nkabo ariko ni bake), nawe fata ikipe y’umugi n’umuyobozi wayo akubwirako afana Rayon, fata Police abapolisi bafana ….., Fata amakipe y’imigi itandukanye. Agaparu ariko true story, ubwo Muhanga yari imerewe nabi yenda kujyamu kiciro cya kabiri, umuyobozi w’ingabo mu Karere yatanze icyifuzo cyo kugirango itazanuka atanga n’ubufasha, asaba abandi ko nabo bagera ikirenge mucye, gusa icyakurikiyeho nicyo cyasekeje, bate umva kandi kuko yamaze gukina na APR ubwo urashaka ingufu ngo izatsinde Rayon bati turemere kuri condition iviga ko itazatsinda rayon, kandi ayo manota nayo yari iyakeneye. None bavandimwe b’umuseke nimushake uko mwita igihembo cyanyu niba nta nyungu zindi zihishe inyuma.

  • kuko bamwe muvugako abafana ba football abenshi tutazi ibyayo ndumva njye ikiza aruko umuseke wajya ushaka abo batekinisiye bakaba aribo batora kuko nubundi bagendeye kubafana turabizi ko rayon sport ariyo igira abafana benshi nubundi bajya bitorera umurayon kandi ndumva umufana yashimishwa no kubona umukinnyi we yahembwe so ndumva nta mpamvu yo kuvuga ngo abafana batore munabatera umwiryane mujye mutora mutangaze ibyavuye mu matora mutumenyeshe surtout ko nemerako namatora aba ari urwiyerurutso uzagitwara muba mumuzi juste nukugirango tumenyeko icyo gikorwa cyabayeho ntitukabeshyanye pe

Comments are closed.

en_USEnglish