Rubavu: Abana 2 bava indi imwe bishwe n’Imyumbati…batatu bararusimbuka
Mu mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana babiri bo mu muryango umwe bitabye Imana bazize imyumbati bagaburiwe n’ababyeyi babo, naho batatu nabo bava inda imwe bahise bajyanwa mu kigo Nderabuzima cya Karambo bo bararokoka neza.
Aba bana bo mu muryango utuye mu mudugu wa wa Rukoro, barimo ufite imyaka 12 ari nawe mukuru, ufite imyaka icyenda, ufite imyaka irindwi, undi ufite imyaka ine n’umuhererezi w’umwaka umwe.
Muri aba bana bo mu muryango umwe, ufite imyaka irindwi n’ufite ine nibo bitabye Imana.
Aba bana batanu ni bene Hakizimana Isaac na Mujawamariya Vestine.
Uyu muryango waraye uhamagaje imbangukiragutabara nyuma yo kubona ko ubuzima bw’abana babo bugeramiwe.
Ubwo iyi mbangukiragutabara yageraga ahatuye uyu muryango, yasanze babiri muri aba bana batanu bamaze kwitaba Imana. Batatu bari bakirimo umwuka bahita bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Karambo.
Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko umubyeyi wa ba nyakwigendera yari yagiye ku kazi aho asanzwe ari umuyobozi w’akagari ka Nyundo.
Mujawamariya Vestine ubyara aba bana yageze mu rugo ahagana saa Kumi (16h00) z’umugoroba asanga abana banegekaye yihutira guhamagaza imbangukiragutabara gusa ikimara kuhagera, abana babiri bahise bitaba Imana.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo imibiri ya ba nyakwigendera yavanywe mu bitaro aho yari yagiye gukorerwa isuzuma ijyanwa gushyingurwa mu murenge wa Kanama aho aba bana bavuka.
Ababonye abandi bana batatu bari bajyanywe kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Karambo, bavuga ko basanze bameze neza.
UM– USEKE.RW
14 Comments
Ni imbangukiragutabara cg ni intinzagutabara? Hakorwe enquête barebe niba ntaburangare bwabaye mugutabara.RIP
Aliko se ko atali ubwa mbere twumva inkuru y’abana bishwe n’imyumbati, koko kugeza ubu hari Abanyarwanda bataramenya ko habaho imyumbati y’imiribwa, n’indi igomba kubanza kwinikwa (kugirango Cyanhydric Acid ibanze ikamukemo!!!). Bajye bareba aho bamenye amazi yinitswemo iyo myumbati!!!!
Aba bana Imana ibacyire, nta kundi!!!! BIRABABAJE PE!
imana ibahe iruhuko ridashira
Imyumbati igira icyo bita acid cyanudrique ishobora kukwica cyane cyane iyo idahiye neza cy ari mibisi ugomba kuyicanira nibura isaha 2 sinon …
kamana ntukajye ushakira ikibazo aho kitaro aho kubasaba kwihangaana uru gushinja imbangukiragutabara uretseko ntawatangiira nyamunsi urumva abo barokotse ari wowe wabikoze
nugusengera abasigsye
Ubukangurambaga nibukomeze abantu bigishwe gufungura ibikwiye kuko abo banyakwigendera ni igihombo gikomeye ku banyarwanda twese.Uwo munyango ukomeze kwihangana nubwo biba bitoroshye namba ariko Imana ibahumurize kuko niyo ishobora kubashumbusha.
Guhisha amazina y’abana bitabye Imana ntacyo bimaze mu gihe mwatangaje ay’ababyeyi babo. Ariko ku kibazo cy’imyumbati iri kwica abantu, (nubwo hari ibibazo by’inzara ) ,Abayobozi bagombye gusobanurira abaturage bakayirinda.
Abana bapfuye ni ab’ubuwitwa umuyobozi. Ubundi ibi bintu byo kurya imyumbati ya gitaminsi ntabwo byabagaho mu Rwanda, n’inka zari zarayimenye ko yica zikayinyuraho aho iri mu murima zikikomereza.
Ikibabaje ahubwo niukuntu abirabura barimo gusubira inyuma ku buryo bwihuse, ubu abantu birirwa basoroma amababi y’iyo myumbati bakazana mu masoko yo mu mujyi ngo ni isombe. Ubusanzwe ibihugu nka Japan bibuza abaturage kurya ibintu nk’imyumbati kuko bifatwa ko atari ibiryo by’abantu. Ariko Africa ni uko nyine twiberaho, abana 2 barapfa, nyina akongera akabyara abandi, kuko igiciro cyo kubarera no kubakuza atari kinini.
Erega byose biri guterwa n’inzara…! Nuko abayobozi bakuru batayemera!
RIP kuri abo baziranenge kdi ababyeyi bihangane pe ntibyoroshye, gusa imyumbati ni ukuyitondera kuko muri iyi minsi birakabije ndumva nta kwezi gushize yishe abandi bana i musanze niba nibuka neza.
BABAHAYE INTARAZA NI IBIROZI KABISA IMYUMBATI YAHE SE?????????????????????????????
IMANA ABO BANA IBAKIRE,KOKO IMYUMBATI IRICA ARIKO HAKORWE IPEREREZA WASANGA BARANAVANGIWE.
Icyambabaje nuko abo bana bapfuye papa wabo yari afunzwe ntiyanabashyinguraho birababaje, R.I.P
Comments are closed.