Perezida Duterte wa Philippines yemeje ko ubwe YISHE abantu batatu
Perezida Rodrigo Duterte wa Phillipines yatangaje ko ubwo yari Mayor w’Umujyi wa Davao ubwe yishe arashe abantu batatu. Ngo ntazi neza umubare w’amasasu yabarashe ariko ngo arabyibuka neza ko yabikoze kandi ngo nta mpamvu yo kubica iruhande.
Yagize ati: “ Nishe abagabo batatu mbarashe …sinibuka neza amasasu yabaciyemo ariko nzi neza ko nabarashe bagapfa. Ibi ntabyo ari ibinyoma na busa.”
Duterte yavuze aya magambo nyuma gato y’uko umuvugizi we yari amaze gutangaza ko President Duterte nta muntu yigeze yica mu gihugu cye, shebuja yahise avuga ibihabanye n’ibyo.
Mu kiganiro yahaye ba rwiyemezamirimo mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu iri i Manila mu murwa mukuru yababwiye ko rwose yajyaga aha abapolisi ingero z’ukuntu bagomba kurasa abo yita abagizi ba nabi.
Yarabwiye ati: “Rwose nkiri Mayor wa Davao najyaga ndasa abantu hanyuma nkabaza abapolisi icyo bo bibananiza.”
Yongeyeho ko akenshi yafataga imodoka nijoro akazenguruka umujyi ngo arebe ko hari abantu bari mu bikorwa cyane cyane byo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubundi bugome akabarasa ngo mu rwego rwo guca urugomo.
Perezida Duterte avuga ko ba bantu batatu yabarashe kuko bari bafatanyije mu gufata umugore umwe ku ngufu.
Duterte yayoboye umujyi wa Davao mu gihe kingana n’imyaka 20.
Perezida Duterte yongeye gushimangira ko azica abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kugeze umunsi azarangirizaho ‘manda’ ye.
Guhera muri Kamena uyu mwaka ubwo yatorwaga, abantu bagera ku 6,000 bishwe barashwe kubera ko bafashwe cyangwa bacyetsweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu muyobozi yaje guhabwa izina rya ‘The Punisher’ kubera kwihanukira agahana abacuruza ibiyobyabwenge mu buryo bukomeye bubaho.
Nyuma yo kuvuga ko yishe abantu ubwe, abo mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta batangiye kumusaba kwegura.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umva nawe izo nyangabirama ngo zishinzwe uburenganzira bwa muntu. Kuba yararashe abantu bari bari guhohotera umugore kungufu none ngo yegure wowe uvuze ngo yegure uwagufata kungufu niba uri. Umugore cg akagufatira umugore nibwo wakumvako uri kwanjwa ngo uravuga
Ngo yishe batatu, gusa! Azaze muri afrika gufata amasomo y’uburyo kwica abakubangamiye utegeka igihugu ari nka sport. Uwabaye umutware ntaba akiswe umwicanyi, cyane cyane iyo afite ubudahangarwa.
Comments are closed.