Digiqole ad

Nyarugenge: Hasojwe amarushanwa y’abana agamije kurwanya ihohoterwa

 Nyarugenge: Hasojwe amarushanwa y’abana agamije kurwanya ihohoterwa

Rwezamenyo niyo yatwaye igikombe.

Nyarugenge -Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ‘Right to Play’ wasoje amarushanwa y’abana yateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Rwezamenyo niyo yatwaye igikombe.
G.S Rugarama niyo yatwaye igikombe.

Right to play yasoje amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge, birimo Group Scolaire (G.S.) Mwendo, G.S. Karama, Ecole primaire Kamuhoza, G.S. Akumunigo , G.S. Kimisagara,G.S. butamwa, GS Nyarufunzo, GS Cyivugiza, G.S. Rugarama na Ecole Primaire Nyarubande.

Intego y’aya marushanwa yegukanywe n’ishuri rya G.S. Rugarama ryo mu Murenge wa Rwezamenyo, yari ugutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kugabanya umubare w’abana bava mu ishuri, no kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Rukundo Prince, umwe mu bana bitabiriye iyi mikino babwiye Umuseke ko umupira w’amaguru wahinduye byinshi mu myigire y’abana bo mu Murenge wa Kigali aho avuka.

Yagize ati “Right to play yaduhaye ibikoresho by’amashuri n’ibikoresho by’umupira w’amaguru. Abana batakundaga kwiga bakuruwe no gukina none dusigaye twigana. Birakwiye ko ku mashuri imikino ikomeza gushyirwamo imbaraga kuko abana bato baba bayikunda, kandi bizazamura umubare w’abana biga.”

Rukundo Prince umwe mu bitabiriye aya marushanwa.
Rukundo Prince umwe mu bitabiriye aya marushanwa.

Ubu butumwa kandi ngo buzakomeza gutangwa mu tundi Turere dukorana na Right To Play nka Kayonza, Ruhango na Rubavu.

Right To Play, ni umushinga mpuzamahanga ugamije ubukangurambaga mu buzima n’uburezi bw’abana binyuze mu mikino.  Washinzwe mu 2000, ushingwa na Johann Olav Koss, igihangange mu mukino wa speed skate.

Kuko ari umuryango udaharanira inyungu, ibikorwa byawo biterwa inkunga n’ibigo bitandukanye ku isi birimo na Chelsea FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

Ni imikino yagaragayemo impano z'abana muri Nyarugenge.
Ni imikino yagaragayemo impano z’abana muri Nyarugenge.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish