Digiqole ad

Mukura VS nitsinda Rayon Sports izahabwa Miliyoni y’agahimbazamusyi

 Mukura VS nitsinda Rayon Sports izahabwa Miliyoni y’agahimbazamusyi

Mukura na Rayon zizakina kuri uyu wa gatanu.

Sheikh Hamdan Habimana wahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, yemereye iyi kipe y’i Huye agahimbazamusyi ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda niramuka itsinze Rayon Sports mu mukino iyakiramo kuri uyu wa gatanu.

Mukura na Rayon zizakina kuri uyu wa gatanu.
Mukura na Rayon zizakina kuri uyu wa gatanu.

Umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’ uzahuza amakipe akuze, kandi afite amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda Mukura VS izakira Rayon Sports.

Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club yo mu Karere ka Huye, izaba yakiriye abaturanyi babo Rayon Sports FC ivuka i Nyanza.

Uyu mukino uje mu gihe Mukura VS idahagaze neza kuko imaze gutsinda imikino ibiri gusa mu mikino indwi (7) yakinnye (ifite ikirarane izakina na AS Kigali), ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani gusa. Irushwa amanota 14 na Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 22.

Abakinnyi n’abatoza ba Mukura bahize gutangirira kwitwara neza kuri Rayon Sports, nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Okoko Godfroi uyitoza.

Yagize ati “Ni umukino tuzi neza ko ukomeye. Benshi ntibaduha amahirwe kuko tudahagaze neza. Gusa mu myaka ishize umukino uduhuza na Rayon Sports ukunda kugorana cyane, siniteze ko ubu aribwo waba umukino woroshye. Ally Niyonzima na Bukuru Christopher nibo bakinnyi ntafite abandi bariteguye.”

Mu makuru avugwa mbere y’uyu mukino, harimo ko uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, Sheikh Hamdan Habimana yemereye abakinnyi ba Mukura VS amafaranga miliyoni y’agahimbazamusyi bazagabana nibagera nibatsinda Rayon Sports.

Umufana wa Mukura VS Sheikh Hamdan Habimana (iburyo) yemereye ikipe ye miliyoni y'agahimbazamusyi.
Umufana wa Mukura VS Sheikh Hamdan Habimana (iburyo) yemereye ikipe ye miliyoni y’agahimbazamusyi.

Twabajije Okoko icyo avuga kuri aka gahimbazamusyi, ati “Sinkunda gutekereza ku mafaranga ashyirwaho n’abafana ba Mukura ku mikino. Ayo sinshaka kugira icyo nyavugaho kuko nta n’icyo nyaziho. Gusa aje yaba ari inyongera ku nyota y’amanota dufite.”

Bagiye guhangana na Rayon Sports yamaze kugera mu Karere ka Huye aho yagiye kwitoreza kuri uyu wa kane tariki 15 Ukuboza. Gusa, yagiye idafite Manzi Thierry, Muhire Kevin, Mutsinzi Ange na Mugheni Fabrice bafite ibibazo by’uburwayi n’imvune.

Rayon Sports irakina na Mukura idafite myugariro wayo w'inkingi ya mwamba Manzi Thierry wavunitse igihe kirekire.
Rayon Sports irakina na Mukura idafite myugariro wayo w’inkingi ya mwamba Manzi Thierry wavunitse igihe kirekire.

Umukino uheruka guhuza Mukura na Rayon Sports kuri stade Huye muri Shampiyona wagaragayemo amahane, binatuma bamwe mu bakinnyi ba Mukura bahanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Davis Kasirye.

Umukino uheruka guhuza aya makipe wabayemo amahane cyane, unaviramo ibihano kuri bamwe mu bakinnyi.
Umukino uheruka guhuza aya makipe wabayemo amahane cyane, unaviramo ibihano kuri bamwe mu bakinnyi.

Mu yindi mikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’,
Kuri uyu wa agatandatu

AS Kigali izakira Kirehe Fc (Stade de Kigali)
Espoir FC yakire Pepiniere FC (Rusizi)
Police FC yakire Etincelles (Kicukiro)
Gicumbi FC yakire Bugesera FC (Mumena)

Ku cyumweru

SC Kiyovu izakira APR FC (Stade de Kigali)
Musanze FC yakire Marines FC (Nyakinama)
Sunrise FC yakire Amagaju FC (Nyagatare)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aba bakinnyi baratanga ikizere kuri Masudi.
    1. Bakame
    2. Rwigema
    3. Irambona
    4. Mugisha
    5. Munezero
    6. Niyonzima
    7. Manishimwe
    8. Kwizera
    9. Camara
    10.Nahimana
    11.Nshuti.

    3-0 : Shassir, Pierrot,Rwigema

  • Iyi ntego ko ikomeye ra? Aho iratuma bawuhamya?
    Gusa twifurije uri bukine neza kurusha undi kumutsinda. Mukura nayo ni ikipe y’abaturage, kandi amakipe y’abaturage ndayakunda, atanga umunezero. Ntabwo ari nk’ashyirwaho na Leta, ikaba ari nayo iyatunga. Kuko yo niyo yatsinda ate, natekereza ko akoresha imisoro yacu, hari abaturage babuze aho bivuriza ndababara.

  • Gikundiro irakwakwanya agakipe 3-1 kandi tuzayigwa inyuma!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish