Digiqole ad

Fumbwe/Rwamagana: Isuku ni kimwe mu bigiye kwitabwaho cyane

 Fumbwe/Rwamagana: Isuku ni kimwe mu bigiye kwitabwaho cyane

Abaturage hagati yabo barigishanya uburyo bwo kugira isuku bakaraba intoki bifashishije Kandagira ukarabe.

Mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana ngo bagiye gutangiza club z’isuku zizabafasha mu bukangurambaga bwo kwita ku isuku, mu rwego rwo kurwanya umwanda mu baturage no kubashishikariza kugira ubwiherero butunganyije.

Abaturage hagati yabo barigishanya uburyo bwo kugira isuku bakaraba intoki bifashishije Kandagira ukarabe.
Abaturage hagati yabo barigishanya uburyo bwo kugira isuku bakaraba intoki bifashishije Kandagira ukarabe.

Muri uyu murenge hatangijwe ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukaraba intoki. Ni ubukangurambaga buyobowe n’itorero ‘AEE’, rizagenda ryigisha abaturage gukoresha kandagira ukarabe no kuzikorera mu buryo bworoshye bakazigirira isuku, ndetse no no kwita ku isuku yo mu rugo, ku bana, ku mafunguro ndetse n’ubwiherero.

Umuyobozi w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ‘AEE’ mu Ntara y’Iburasirazuba, Kabagamba Wilson avuga ko ibi bikorwa bizaca muri gahunda yiswe “Gikuriro Program”.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga ntituzabuhagarika, ni ubukangurambaga ubuyobozi bw’Akarere kacu bushyize imbere, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu barabushyigikiye, kandi n’abaturage barabushyigikiye.”

Umuturage witwa Kantengwa Rose avuga ko biyemeje kuzafatanya n’ubuyobozi kugira ngo barwanye umwanda, kandi ngo bashyigikiye igitekerezo cya Club z’isuku.

Umukuru w’umudugudu wa Nyagasambu, muri uyu Murenge wa Fumbwe, Rukundo Anicet yemeza ko ubu bukangurambaga buziye igihe.

Yagize ati “Hari aho usanga abantu badatinya no kwihagarika iruhande rw’urugo rw’umuntu, gukaraba intoki byo babivuze twumva twese biratureba, niyo mpamvu twiyemeje gukurikirana iyi gahunda.”

Amwe mu matsinda azakorana na club z’isuku mu midugudu arimo abajyanama b’ubuzima nabo bemeza ko ubu bukangurambaga buje kubunganira.

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage nimukomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish