Ibyo muri Gambia biragana he?
Gambia ni igihugu gito kiri munda ya Senegal. Iyo witegereje ikarita ya Africa usanga iki gihugu kizengurutswe na Senegal kandi ari gito cyane kuko gifite ubuso bwa Kilometerokare (km²) 10,689.
Imibare yatanzwe na Banki y’Isi muri 2013, igaragaza ko abaturage ba Gambia bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 849. Abenshi ngo ni urubyiruko ruri mu myaka 20. Umurwa mukuru ni Banjul. Iki gihugu cyakolonijwe n’Abongereza, kiza kubona ubwigenge mu 1965.
Mu myaka 22 ishize iki gihugu cyategekwaga na Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh wagiye ku butegetsi ahiritse Dawda Jawara mu 1994.
Mu byumweru bike bishize muri iki gihugu habaye amatora y’Umukuru w’igihugu, abaturage batora umugabo utavuga rumwe na Leta witwa Adama Barrow.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko uyu Barrow ariwe watsinze, ndetse Yahya Jammeh yahise yemera ko yatsinzwe ndetse ashimira uwamutsinze.
Bidateye kabiri, Yahya Jammeh yaje guhindura imvugo avuga ko atemerenywa n’ibyavuye mu matora, ngo yarimo uburiganya no kwiba amajwi.
Ibi byatangaje Isi yose, ariko cyane cyane abakuru b’ibihugu byishyize hamwe mu by’ubukunugu byo muri Africa y’Uburengerazuba bita ECOWAS (Economic Community of West African States).
Abakurikirana ibibera muri kariya karere bo mu bihugu bigize ECAWAS aribyo Benin, Burkina Faso, Cote d’Ivoire, Gambia, Ghana, Guinea-Bissau, Liberia, Mali, Nigeria, Senegal, Sierra Leone na Togo basabye abakuru ba biriya bihugu guhaguruka bakareba uko bakomakoma Yahya Jammeh ngo yemere ko yatsinzwe areke kuzamura umujinya cyangwa amatiku ya Politiki ashobora kuzambya ibintu mu gihugu cye no mu karere.
Uretse ECOWAS hari n’indi miryango y’ibihugu nka UN na AU byamaganye imvugo yivuguruza ya Yahya Jammeh.
Abakuru b’ibihugu bya ECOWAS barahagurutse basanga Jammeh ngo bamusabe kwemera ibyavuye mu matora ariko uyu ‘abatera utwatsi’, ngo ibibazo bya Gambia niyo bireba gusa, nta wundi bigomba gutesha umwanya.
Kugeza ubu abantu baribaza uko ibintu bizagenda muri kiriya gihugu.
Hari abasanga Yahya Jammeh yarivuguruje kugira ngo amatora asubirwemo hanyuma abe yakoresha ubushobozi afite mu gisirikare yayoboye kuva yahirika ubutegetsi muri 1994 babe bakwiba amajwi maze agume ku butegetsi.
Kuguma ku butegetsi kwe byatuma agira ubudahangarwa bityo ntakurikiranwe mu mategeko kubera uruhare avugwaho mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Abavuga ibi babihera ku ngingo y’uko nyuma y’uko Barrow atsinze amatora yatangaje ko hagiye kuzajyaho Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge izaba ishinzwe guperereza ibyaha byose byakozwe k’ubutegetsi bwa Yahya Jammeh bityo abahamwe nabyo bahanwe, Jammeh rero akaba atinya ko yaba uwa mbere uzagezwa imbere y’ubutabera.
Jammeh avugwaho kuba yarategekesheje igitugu, agakatira abantu ibihano biremereye birimo kwicwa, gukora iyicarubozo, kurigisa abantu runaka, gufunga nta rubanza, n’ibindi byabangamiye uburenganzira bwa muntu cyane cyane abatinganyi.
Uyu mugabo kandi mu myaka itatu ishize yavanye igihugu cye mu bigize Urunana rw’ibihugu bikoresha Icyongereza(Commonwealth) akita igihugu kigendera ku matwara ya Islam.
Yakivanye kandi mu byemera imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) ibi byose bikerekana ko adashaka ko Umuryango mpuzamahanga ugira icyo ukora ku bibera ‘mu gihugu cye’.
Kuba uyu mugabo atsimbaraye ku ngingo y’uko yibwe amajwi kandi mbere yari yameye ibyavuye mu matora, hari bamwe bavuga ko biri burakaze abakuru b’ibihugu bya ECOWAS bamugabize ingabo zabo zimuhirike.
Kuba abaturage baratoye Barrow byerekana ko badashaka Jammeh.
Amatora nicyo gikoresho abaturage bakoresheje bahirika Jammeh kuko uko bigaragara batamushakaga. Kuba adashaka kwemera ibyo bamusabye, bishobora kurakaza ECOWAS, UN na AU bakamufatira ibyemezo bikarishye.
Kuba kandi yarakuriye inzira ku murima abakuru b’ibihugu bya ECOWAS akababwira ko ibibazo bya Gambia bitabareba, ngo byagaragaje agasuzuguro bamwe bavuga ko gashobora gutuma bamutera bakamuhirika.
Igihugu cya Senegal gishobora kuba aricyo kizafata iya mbere mu gutera Gambia kuko kiyizengurutse yose uko yakabaye.
Bitabaye n’ibyo kandi, hafi buri kintu Gambia ikura hanze kiva cyangwa kigaca muri Senegal, bityo iki gihugu gishobora gukomanyiriza Gambia iramutse ikomeje gutegekwa na Yahya Jammeh.
Ibyakorwa n’amahanga byose bigomba gukorwa vuba kuko iki gihugu gishobora kujya mu icuraburindi.
Abaturage batangiye guhungira i Burayi bakoresheje ubwato budakomeye bityo bakaba barohama.
Kuba ituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni ebyiri gusa byerekana ko ubwicanyi bwahaba ubwo aribwo bwose bwagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu.
Ingabo zafashije Jammeh kuyobora Gambia ubu zigaruriye ibiro bya Komisiyo y’amatora, zitegeka umukuru wayo kuguma iwe.
Zishinja iriya Komisiyo gukorera mu kwaha kw’ibihugu by’amahanga, bikaba bitangaje kuko Yahya Jammeh ariwe ubwo wishyiriyeho abayigize.
Mu kwibaza ikizakurikira muri kiriya gihugu, hari abavuga ko hashobora kuba ubwicanyi bukorewe ubwoko nyamwishi bw’Aba Mandinka aribwo Barrow akomokamo.
Muri make rero Gambia ikeneye gufashwa gusohoka mu bibazo bya Politiki irimo hatamenetse amaraso y’abaturage b’inzirakarengane.
Inkuru ya The Guardian yashyizwe mu Kinyarwanda na Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Africaaaaa…..! Afrikaaaaaa…..! Africaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa……………………………………………….!!!!!!!!!!!!!!!
Africa weeeeeeeeee!!!!! Uzasuzugurwa bitindeeeee!!! Ariko mana yanjye watabaye uyu mugabane kweli!! Ibya Gambia biraje bibe nkiby’u Burundi
2017 muyitege ndabona ari impanga nurwugasabo.
Uti iki? Ubuzima abanyarwanda bafite ubu nicyizere cyejo hazaza bihuriyehe nibikorwa biteye isoni bya jammeh?
Africaaaaaaaaaaaaa warababababayeeee
Africa uzabina ubwingenge ryari?
kuki ugiye kubugetsi adashaka kuvaho? Agatangira ati: ibibazo byigihugu cyacu bizakemurwa nabene gihu? Urugero: samatha power uhagarariye America muri UN,yabwiye nkurunziza wuburi ati:manda zawe zirarangiye,yahise amutera utwatsi Ngo ibibazo byabarundi bizamengwa nabarundi,none Reba na jammeh? Mbese Ni Africa yose ba presents barashaka kwibera nkabami? Murike dusengere Africa yacuuuuuuuuu.
Urwishigishiye ararusoma.yatangaje ko yishimiye gutanga ubutegetsi uwamusimbiye ati bahite bagucira imanza ufungwe ubwo icyo nicyo yarabonye cyo kumwitura.kuyobora abantu biragoye ntabwo wabura abakuvuga nabi. Kandi abanyafurika turagoye kubayobora udacishijemo nikiboko ibintu byazamba.uwarumusimbuye gutangaza kouwasimbuye ahita afungwa niwe uteje ikibazo. Kandi sicyo kingenzi kihutirwaga yaratorewe.
nawe warabibonye? uyu mugabo watowe yarahubutse atangaza ikimuri Ku mutima mbere y’igihe! Wowe waba ufite inkota mu ntoki,ugiye kuyihereza mugenzi wawe, akavuga ko ahita agutema ukaba ukiyimuhaye!?
umva nawe ra ubwose urumva wayimuha koko gusa ibyafurika ni hatari kbs
Comments are closed.