Digiqole ad

Mu 2017, hashobora gushyirwaho ibiciro bishya ku bonerwa n’inyamaswa zo muri Parike

 Mu 2017, hashobora gushyirwaho ibiciro bishya ku bonerwa n’inyamaswa zo muri Parike

Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru w’ Ikigega cyahariye cy’ingoboka (SGF).

Kuri uyu wa gatatu, mu nama nyuguranabitekerezo hagati y’ikigo cy’ingoboka n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike enye z’igihugu, hatangajwe umushinga w’ibiciro bishya ku bononerwa n’inyamanswa zo muri Parike ngo bishobora gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2017.

Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike z’igihugu.
Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike z’igihugu.

Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF), gifite inshingano gutanga indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri Parike cyangwa ahandi hantu hakomye, cyatangaje ko izi mpinduka zizafasha abaturage kujya bahangana n’ibihombo batezwa n’inyamanswa.

Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru wa SGF yavuze ko hari ingorane zagaragaye mu itangwa ry’indishyi hashingiwe ku biciro biriho, n’igihe ibihingwa bimara mu butaka cyane cyane nko ku bihingwa bisarurwaho igihe kinini cyangwa mu kubara ingemwe zangijwe.

SFG ikavuga ko hari n’amoko y’imyaka atitabwaho nk’ibishyimbo bya Colta n’ibisanzwe, ibirayi bya Kinigi no kuruseke, n’andi moko y’ibihingwa badafitiye ibiciro. Ndetse ngo hakaba n’indi mbogamizi y’ibishobora kubarika batagaragaza umubare nk’amashu, inturusu, ibitoki, ubwatsi bw’amatungo n’ibindi usanga bisaba ko bandika ubuso gusa.

Ibiciro bivuguruwe bizatangira gukurikizwa ku ya 01 Mutarama 2017?

Nyuma yo gukora ubuvugizi, abahinzi n’uruhande rwa Leta rubishinzwe baje kumvikana ku biciro bishya bizatangira kubahirizwa mu ntangiro z’umwaka utaha.

Hifashishijwe imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) irebana n’ibiciro ku masoko mu ntara zirimo parike z’igihugu, umusaruro ku buso bw’ibihingwa ugenderwaho ntiwahindutse, ugereranyije n’uko byagenwe n’inzobere muri 2014, ibiciro by’ibihingwa bitari ku rutonde rw’ibyo NISR ifitiye imibare, kugeza ubu ntibirahinduka.

Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru w’ Ikigega cyahariye cy’ingoboka (SGF) yavuze ko ubu barigukusanya amakuru ya ngombwa nubwo bikiri mu mushinga, bityo mu minsi ya vuba inama y’ubuyobozi ikazaterana bakerekana ibiciro bishya kugira ngo byemezwe.

Yagize ati “Biracyari mu mushinga gusa mu minsi ya vuba turabyizeye ko tuzabishyira hanze.”

Dr. Nzabonikuza Joseph yakomeje avuga ko Pariki ya Gishwati impamvu itagaragara kuri ibi biciro, ngo ni uko yashizweho vuba kandi kugeza uyu munsi nta bibazo byari byagaragara kuri Pariki ya Gishwati.

Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru w’ Ikigega cyahariye cy’ingoboka (SGF).
Dr. Nzabonikuza Joseph Umuyobozi mukuru w’ Ikigega cyahariye cy’ingoboka (SGF).

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish