Digiqole ad

I Gicumbi ngo babashije guhashya inzara yari ibugarije

 I Gicumbi ngo babashije guhashya inzara yari ibugarije

Ibirayi abaturage bahinze biri hafi kwera, aha ni mu Murenge wa Cyumba.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere twari twugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa yakurikiye ituba ry’umusaruro w’ubuhinzi muri uyu mwaka, gusa ubu ngo batangiye kugira icyizere ko umusaruro mu gihe kiri imbere bazabona umusaruro.

Ibirayi abaturage bahinze biri hafi kwera, aha ni mu Murenge wa Cyumba.
Ibirayi abaturage bahinze biri hafi kwera, aha ni mu Murenge wa Cyumba.

Abaturage banyuranye n’ubuyobozi bw’Akarere bavuga ko ibihingwa bahinze ubu byerekana icyizere cy’uburumbuke, ndetse biri gukura neza, ngo bakaba bizeye kuva mu bihe by’Inzara bari barise “warwaye ryari?”

Murindangabo Yves, uhagarariye ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kwegurira Inkeragutabara ibijyanye no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi biri gutanga umusaruro.

Murindangabo yabwiye Umuseke ko ibibazo abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bahuraga nabyo byakosotse.

Ati “Burya hari system twakoreragamo yahindutse, kugira ngo inyongeramusaruro igerere kure kandi  hafi y’abaturage bishoboka nibyo twakosoye, uko guhinduka kwa system bigitangira byatwaye igihe,…ariko inyongeramusaruro yageze ku baturage, kandi turizera  ko iyo system yaje hakiyongeramo n’urwego rw’inkeragutabara bizafasha kubyihutisha.”

Mu minsi ishize, abanya-Gicumbi kimwe n’abandi Banyarwanda bo mu bindi bice by’igihugu ntibari borohewe n’ibura ry’ibiryo, n’ibibonetse bikagera ku masoko bihenze cyane.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish